- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Mugabe Aristide wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, wakiniraga Kepler BBC, yasezeye gukina uyu mukino bya kinyamwuga nyuma y’imyaka 18. Mugabe yabitangaje abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026. Ati “Uyu munsi, mu byiyumviro bivanze, nyuma y’imyaka 18, ntangaje ko nasezeye gukina Basketball. Ndashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwanjye. Inshuti n’umuryango wanjye, abatoza bose, abo twakinanye, abafana, ubuyobozi bw’amakipe. Mwarakoze.” Muri Mutarama 2024 ni bwo Mugabe Aristide yerekeje muri Kepler BBC nk’umukinnyi n’Umutoza Wungirije, avuye muri Patriots BBC yari amazemo imyaka umunani. Muri ubu…
Patrick Byukusenge wa Team Rwanda yegukanye isiganwa ku magare ryihariye ryiswe ‘Amahoro Criterium’ ryari rigamije kureba urwego rw’abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2026, ibura ibyumweru bibiri gusa ngo itangire. Iri siganwa ryakinwe ku nshuro ya kabiri ryabereye i Remera kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026. Hagati y’itariki ya 22 Gashyantare n’iya 21 Werurwe 2026 ni bwo mu Turere dutandukanye two mu Rwanda hateganyijwe isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rikaba rigiye gukinwa ku nshuro ya 18. Mu rwego rwo kwitegura neza iri siganwa amakipe ane azahagararira u Rwanda ari yo Team Rwanda, Benediction Club, Team Amani na May…
Manchester City yatsinze Liverpool ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) wabaye ku Cyumweru, tariki 8 Gashyantare 2026 kuri Anfield Road. Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi, aho Machester City yifuzaga gutsinda igakomeza kwiruka inyuma ya Arsenal iyoboye, mu gihe Liverpool nayo yabonaa intsinzi yo kuyifasha gukomeza kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona. Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi. Mu minota 20, Manchester City yihariye umupira hagati mu kibuga, isatira izamu rya Liverpool abarimo Omar Marmoush na Antione Semenyo ntibabyaze umusauro uburyo babonaga. Mu minota 30,…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko ibikubiye mu nyandiko zivuga kuri dosiye ya Jeffrey Epstein biherutse kujya hanze, bigaragaza uburyo abantu b’ibikomerezwa bo mu Burengerazuba bw’Isi bafite imyitwarire idahwitse y’amashitani. Ibi Sergey Lavrov yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NTV, cyasohotse ku Cyumweru tariki 8 Gashyantare 2026. Yavuze ko inyandiko zagiye hanze “zagaragaje isura nyayo y’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’iy’ibikomerezwa muri Leta biyobora uburengerazuba bw’Isi bwose none bikaba bishaka no kuyobora Isi yose. Buri muntu muzima azi neza ko ibi birenze ibyo wakwiyumvisha, ni amashitani.” Minisitiri Lavrov atangaje ibi nyuma y’iminsi Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika isohoye izindi…
Nyuma y’iminsi Kigali Pelé Stadium iri gukemurirwa ikibazo cy’amashanyarazi yatumaga amatara azima mu mikino hagati, hagiye kongera kubaho imikino yo mu masaha ya nijoro nk’uko bisanzwe. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, kuri Kigali Pelé Stadium hateganyijwe kubera imikino y’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda harimo n’uhuza Police FC na AS Kigali, saa Kumi n’Ebyiri n’Igice. Imikino yaherukaga gushyirwa ku masaha ya nijoro by’umwihariko uwo Gasogi United yakiririyemo APR FC n’uwo AS Kigali yakiriyemo Rayon Sports yahinduriwe amasaha ivanwa nijoro ishyirwa ku manywa. Ibi byari ukubera ikibazo cy’amashanyarazi cyari kitarakemuka, gusa ubu Rwanda Premier League yasubijeho amasaha…
Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko yamaze gukura mu tubyiniriro twe (a.k.a) izina rya ‘Rutwitsi’, ashyira mu bikorwa ubusabe bwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène. Iki cyemezo Juno Kizigenza yagifashe nyuma yo kubona ubutumwa Minisitiri Bizimana yashyize ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), amusaba gukura iryo zina mu byo yifashisha mu buhanzi bwe, hashingiwe ku mateka n’icyo iryo jambo risobanura mu mateka y’u Rwanda. InyaRwanda yamenye ko uyu muhanzi atatinze gushyira mu bikorwa ubu busabe, aho yahise atangaza ko iryo zina ritakiri mu tubyiniriro twe kandi ko atazongera kurikoresha mu bikorwa bye by’ubuhanzi. Umujyanama wa Juno…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi wa Portugal, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, mu nama yo kumusezera ubwo yari arangije inshingano ze mu Rwanda. Ibi byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026, mu itangazo ryanyujijwe kuri X. Mu itangazo ryavuzwe, habonekaga ko Perezida Kagame yagaragaje ko umubano hagati y’u Rwanda na Portugal ari ukomeye kandi utanga umusaruro, ashimangira kandi ko impande zombi zifuza gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye. Ambasaderi Luisa Maria Machado da Palma Fragoso yari yatangiye inshingano ze mu Rwanda muri Gashyantare 2023, asimbuye Ambasaderi Helena Malcata. Mbere…
Mu myaka ishize, kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga byafatwaga nk’amahirwe make ahabwa abahanzi n’abanyabugeni bo mu bihugu bikize gusa. Uko imbuga nkoranyambaga zagendaga zifata intera, byahinduye Isi isoko imwe, aho uwari i Lagos, Nairobi cyangwa Kigali yashoboraga kugera ku bafana i New York cyangwa London. Ariko kuri benshi mu Banyarwanda, iri shoramari rishya ryarahagaze. Nubwo YouTube, Facebook, Instagram na TikTok byabaye igikoresho gikomeye cyo kwamamaza no kwigaragaza, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda baracyahura n’imbogamizi yo kutabasha kuzikoreraho amafaranga mu buryo bwemewe, keretse biyitiriye ibindi bihugu, ikintu kitagomba kuba mu gihugu gifite icyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga. Ibi ni…
Mu gihe hasigaye iminsi mbarwa ngo hizihizwe umunsi wa Saint Valantin, Banki Nkuru y’Igihugu yongeye kuburira abantu ko gukoresha inote mu mitako bitemewe akaba ari nyuma y’uko RIB yari imaze iminsi micye nayo itangaje ko bigize icyaha. Mu rwego rwo kubungabunga ifaranga ry’Igihugu bafite mu nshingano ndetse no gukomeza kubahisha ifaranga ry’u Rwanda, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko bitemewe gukoresha amafaranga bataka indabo ndetse n’indi mitako itandukanye. Mu itangazo banyujije ku rubuga rwa X, BNR yatangaje ko ikomeje kubona imikoreshereze idahwitse y’amafaranga y’u Rwanda, aho inoti n’ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa nk’impano n’ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura…
Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bahuriye mu gihugu cya Oman mu biganiro bigamije kugabanya umwuka mubi umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi. Ibi biganiro bibaye mu gihe abaturage bo muri Iran bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’imyigaragambyo yibasiye igihugu cyabo. Imibare imaze kumenyekana igaragaza ko abantu 6.883 bamaze gupfa mu myigaragambyo, mu gihe abantu 50.000 barafungiwe. Iyi mibare yerekana uburyo umutekano w’abasivili uhangayikishijwe, ndetse n’ingaruka z’ubukungu n’imibereho y’abaturage. Amerika ishinja Iran kwica abigaragambiriza no gukomeza gahunda yayo yo gukora intwaro kirimbuzi, mu gihe Iran ivuga ko abaguye mu myigaragambyo bari gukora ibikorwa by’iterabwoba. Tehran kandi ivuga ko gahunda…
