Author: Bvn Rwanda News

Ikigo nderabuzima cya Rukemberi giherereye mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba irashinjwa gutanga serivisi mbi aho abarwayi Babura ababakira ndetse hakaba n’igihe aribo bikorera isuku kandi nyamara aribo abo kurwazwa kuko nta gatege baba bafite. N’ubwo iki kigo nderabuzima kimaze imyaka itari mike gikora cyagombaga kuba gifite abakigana batari bake, ariko siko biri kuko abaturage bavuga ko kubera kutita ku barwayi, abafite amikoro bahitamo gukora urugendo bakajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gashora mu karere ka Bugesera. Bamwe mu baturage bahivurije bavuga ko hari n’igihe abaganga barangara bagaha abarwayi imiti ihabanye n’indwara…

Read More

Davido uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika yewe n’Isi muri rusange, akaba umwe mu bahanzi bazwiho kugira agatubutse, aherutse kwemeza ko yifuza kubaka inzu yo kujya aruhukiramo mu Rwanda. Ibi Davido yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Sanny Ntayombya mu kiganiro cye ‘The Long Form’ bakoranye ubwo uyu muhanzi aherutse gukorera igitaramo i Kigali. Uyu muhanzi yari amaze kugaruka ku bucuruzi bwibanda cyane mu bwubatsi afite mu bihugu bitandukanye, bityo umunyamakuru amubaza niba ajya atekereza gushora imari ye mu Rwanda. Asubiza umunyamakuru, Davido yagize ati “Cyane rwose, ndifuza kugura ubutaka mu Rwanda nkahubaka inzu yo kujya nduhukiramo, nkaza i…

Read More

Kuri sitasiyo ya RIB ya Bukure mu Karere ka Gicumbi hafungiye Byankundiye Emmanuel w’imyaka 27 akekwaho kwica umugore we Mutuyimana Euphrasie w’imyaka 32 bari bamaranye imyaka 9 babana bitemewe n’amategeko, amuziza ko asanze ahata ibirayi by’imbuto ngo abiteke. Byabereye mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi, mu ma saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026. Ngiruwonsanga Gratien, yavuze ko amakimbirane y’uyu mugabo n’umugore yari amaze imyaka 3 buri wese ashinja undi kwaya umutungo w’urugo., bari bafitanye abana 2 b’abahungu, umwe w’imyaka 8 n’undi w’imyaka 3. Avuga ko…

Read More

Abantu batatu bo mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bapfuye bikekwa ko bazize inzoga z’inkorano banyoye, mu gihe undi basangiraga arembeye mu Bitaro bya Gitwe.  Nubwo abaturage bavuga ko inzoga abo bantu batatu barimo umugore n’umugabo we banyoye ari yo bazize, ubuyobozi bwo buvuga ko icyo bazize kitaramenyekana.  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Nsanzimfura Jean de Dieu, yavuze ko abitabye Imana ubu bari mu buruhukiro bw´Ibitaro b’Akarere bya Gitwe, naho undi we akaba arembeye muri ibyo bitaro. Ati: “Ni byo koko abantu batatu bamaze kwitaba Imana gusa ntabo twakwemeza ko bazize inzoga kuko inzego zibishinzwe…

Read More

Umugore wo mu Karere ka Nyamasheke w’imyaka 59 yasanzwe mu muferege w’umuhanda yishwe atewe ibyuma, akurwamo amaso, akatwa ibere ndetse anajombwa igiti mu gitsina hakekwa abantu batatu barimo n’umugabo we n’umukobwa wa mukuru we. Byabereye mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari Mpumbu, Umurenge wa Bushekeli ku wa 1 Gashyantare 2026. Saa Tanu z’ijoro ni bwo abaturage babonye uyu mubyeyi witwa Nyiranzabamwita Phelomène mu isantere y’ahitwa i Kigali ahazwi nko kwa Sebujangwe yapfuye bahita babimenyesha ubuyobozi. Umwe mu bana batanu ba Nyiranzabamwita yavuze ko uwa mbere bakeka ari umukobwa wa mukuru wa nyina kuko ngo yari amaze iminsi yigamba ko atazageza…

Read More

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y’Ukwezi kwa Gashyantare 2026 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice yabaga iri hagati ya milimetero 14 na 105. Umubare w’iminsi imvura izagwamo uri hagati y’iminsi itanu n’itandatu bitewe n’imiterere ya buri hantu. Ni ibikubiye mu nyandiko y’iteganyagihe yasohowe n’iki kigo gishinzwe iteganyangihe. Meteo Rwanda yavuze ko mu bice byinshi by’Igihugu imvura iteganyijwe cyane cyane mu ntangiriro z’iki gice no hagati y’itariki ya 5 n’itariki ya 10 Gashyantare 2026. Ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku…

Read More

Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Intwari z’Igihugu nyuma yo gutsinda APR FC penaliti 7-6 nyuma yaho amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 90 Isanzwe y’umukino. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026 witabirwa n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu SG Felix Namuhoranye, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Francois Ngarambe, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice. Wari umukino wa gatatu wikurikiranya uhuje impande zombi ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, mu 2024 cyatwawe na…

Read More

Ikigo cya mbere gitunganya ingufu nyinshi muri Ukraine DTEK (Donbass Fuel-Energy Company) cyatangaje ko abakozi bacyo 12 baguye mu gitero drone y’u Burusiya yagabye mu Burasirazuba bwa Ukraine. Ni igitero cyagabwe mu gihe mu minsi ishize Donald Trump yari yavuze ko mugenzi we w’u Burusiya yari yamwijeje ko atazongera kurasa kuri Ukraine mu gihe kingana n’iminsi irindwi kubera ubukonje bukabije. DTEK yavuze ko iyo drone yarashe kuri bisi yari itwaye itsinda ry’abakozi bari bagiye gusimbura abandi mu gice cya Dnipropetrovsk. Iki kigo cyavuze ko icyo gitero cyakomerekeje abantu barindwi. Aba biyongera ku bandi bantu babiri baguye mu kindi gitero…

Read More

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango wa NATO, Matthew Whitaker, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidashaka ko Iran isenyuka nk’uko byagenze kuri Libya, ubwo iki gihugu cyayoborwaga na Barack Obama. Whitaker yavuze ko Perezida Donald Trump atifuza ko Iran ihinduka nka Libya, igihugu kimaze imyaka irenga icumi kitagira umutekano nyuma y’uko NATO ifashije imyigaragambyo yakuyeho Muammar Gaddafi mu 2011. Mu byumweru bishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Trump yohereje mu Burasirazuba bwo hagati amato y’intambara nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Iran ngo yemere amasezerano mashya ku bijyanye n’intwaro za nucléaire. Whitaker yabwiye Fox…

Read More

Perezida Kagame yavuze ko umuntu agomba kubaho mu buryo bwe ntashake kuba nk’abandi ndetse ko nta muntu ushobora gufata igihugu nk’u Rwanda ngo agihindure kandi atarakiremye. Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026 muri Kigali Convention Centre mu masengesho yo gusengera igihugu yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship azwi nka ’National Prayer Breakfast’. Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko umuntu, umuryango n’igihugu byuzuzanya kandi ko iyo kimwe kitameze neza n’ikindi kiba kitameze neza. Ati: ”Hari umuntu, umuryango n’igihugu byose bifitanye isano”. “Iyo kimwe kitameze neza n’ikindi ntabwo kimera neza. Iyo tutameze  neza nk’abantu ku giti cyacu ntabwo imiryango yacu…

Read More