
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, ubwo yamurikaga filime ye nshya “What A Day” mu birori byabereye muri Mundi Center, Papa Sava yatunguye benshi atangaza ko muri Nzeri 2026 ateganya gushyira ku isoko amakayi yitiriye ‘Sava’, izina ryakunze kwibazwaho n’abakunzi ba filime ze.
Mu mikino ya filime ya Papa Sava, izina ‘Sava’ ryagiye ryumvikana cyane, hakabamo Papa Sava na Mama Sava, ariko umwana witwa Sava ntagaragare cyane. Ibi byatumye benshi bibaza inkomoko n’icyo izina risobanura.

Papa Sava yasobanuye ko ‘Sava’ yari umwana wagombaga kugaragara muri filime ye “Papa Sava”, ariko bikaza guhinduka bitewe n’imiterere n’imyaka y’umwana wari waratoranyijwe.
Aho iryo zina ryari kuba inkuru idasobanutse, Papa Sava yahisemo kurigira igitekerezo gifite akamaro ku muryango nyarwanda, arihindura ikirango kigamije guteza imbere uburezi.
Ati: “Mfite umushinga wo kubagezaho amakayi mu rwego rwo gutera inkunga uburezi. Kuko niba abantu baramenye Papa Sava batekereza na Sava, kandi abantu mwese muri hano mwambera abakiriya, mukambera n’aba-Ambasaderi bo kwamamaza. Aya makayi rero mu bwoko bwose, mu ngeri zose…tuyamuritse uyu munsi, ariko azatangirana n’umwaka w’amashuri mu kwa Cyenda (Nzeri).”
Yongeyeho ko abakunzi be ababona nk’abafatanyabikorwa ba mbere muri uru rugendo. Ati: “Mwese muri hano mwambera abakiriya, mukambera n’aba-Ambasaderi bo kwamamaza. Aya makayi azaba mu bwoko bwose, mu ngeri zose, ariko azatangirana n’umwaka w’amashuri mu kwa Cyenda,”
Uretse umushinga w’amakayi, Papa Sava yanagaragaje icyerekezo kinini kurushaho, gushinga ishuri ryigisha sinema, by’umwihariko mu cyerekezo cya ‘One Man Show’.
Yavuze ko ari umushinga ateganya gushyira mu bikorwa afatanyije n’abandi bafatanyabikorwa, agamije gufasha abato bafite impano ariko babura aho bazihingira.
Ati: “Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, ndagira ngo mbabwire ko mu minsi iza ndaza kubabwira ahantu abantu bashobora kuzajya bansanga bakiga gukina ‘One Man Show’. Impamvu mvuga ‘One Man Show’ ni uko nakinaga njyenyine, rero ni ugutoza abato, abato babikomeza, bakavamo abahanzi bakomeye.”
Ibi byatangajwe mu gihe Papa Sava amaze imyaka 30 mu buhanzi, agaragaza ko adashaka gusa kumenyekana ku ruhando rwa Cinema, ahubwo ashaka gusiga umurage ugaragara, mu burezi, mu buhanzi no mu gutoza abazamusimbura.
Mu gihe Cinema nyarwanda ikomeje gushaka icyerekezo kirambye, imishinga nk’iyi ya Papa Sava igaragaza ko ubuhanzi bushobora kurenga urubuga rwa filime, bukaba igikoresho cyo guhindura ubuzima no kubaka ejo hazaza.


