Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye Canada ayibwira ko ishobora kuzamurirwa imisoro ku gipimo cya 100% mu gihe yagirana amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’u Bushinwa. Trump yabinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, gusa ntiyasobanuye neza ayo masezerano avuga Canada ishaka kugirana n’u Bushinwa. Yanditse ati “Canada nigirana amasezerano n’u Bushinwa, ibicuruzwa byose bivayo byinjira muri Amerika bizahita bishyirirwaho umusoro wa 100%.” Bivuzue ko nk’igicuruzwa kiva muri Canada kigera muri Amerika kigurishwa 500$ ubwo kizajya kinatanga umusoro ungana n’uko kigurwa. BBC yatangaje ko nubwo Perezida Trump atagaragaje neza amasezerano avuga Canada ishaka kugirana n’u…

Read More

Brig Gen Godfrey Gasana yagizwe Umupilote wihariye wa Perezida, naho Col Dan Gatsinzi agirwa Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa. Mu ijoro ryo kuri  uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026 ni bwo Perezida Kagame yatanze izi nshingano ndetse zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa. Usibye kuba Brig Gen Godfrey Gasana, yagizwe Umupilote wihariye wa Perezida, yanahawe izindi nshingano zo kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere. Brig Gen. Godfrey Gasana ari asanzwe n’ubundi ari Umupilote. Mu 2023 nibwo yazamuwe kuri iri peti afite ubu avuye ku rya Colonel, icyo gihe akaba…

Read More

Umuhanzikazi Mariya Yohana, yagarutse ku ruhare rukomeye ubuhanzi bwagize mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho bwabaye intwaro yo gukomeza no gutera imbaraga ingabo za RPA Inkotanyi, zigakora ibikorwa by’indashyikirwa. Uyu muhanzikazi yasabye urubyiruko guharanira kuba intwari mu byo rukora byose, agaragaza ko ari bwo buryo bwiza bwo guha agaciro no guha icyubahiro abitanze bagamije kubohora igihugu. Yibukije urubyiruko ko ubutwari butagarukira gusa ku rugamba, ahubwo ko buri wese, mu murimo cyangwa mu mwuga arimo, ashobora kuba intwari arangwa n’umurava, ubunyangamugayo no gukora neza inshingano ze. Ati: “Mu rugamba rwo kubohora igihugu natwe ntitwaryamaga. Twaririmbaga indirimbo zitera ishyaka abari…

Read More

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba igikoresho gikomeye mu kubaka amazina y’abantu batandukanye, umunyarwenya Japhet Mazimpaka yifashishije urwenya, inkuru z’ubuzima bwe n’ubunararibonye yakuye mu rugendo rwe, agaragaza isura nyakuri y’ubwamamare bushobora gutera ihungabana iyo butajyanye n’imibereho ifatika. Ibi yabigarutseho mu gitaramo kidasanzwe yise “Social Media Influenza”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026. Ni igitaramo cyabaye nk’itangiriro yo kumenyekanisha igitabo Japhet amaze kwandika ku bibera mu isi y’imbuga nkoranyambaga, aho izina rishobora kuba rinini mu gihe ubuzima bwo mu mufuka buba bumeze nabi. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo: Depite Mukabalisa Germaine, Depite Ingrid Parfaite,…

Read More

Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangira vuba ibiganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo. Kuva tariki ya 14 Ukuboza 2025, Perezida Lourenço yakiriye inshuro eshatu mugenzi we uyobora RDC, Félix Tshisekedi, bemeranya ko ibiganiro bihuza Abanye-Congo ari byo byakemura ibibazo biri muri iki gihugu bihereye mu mizi. Ibiganiro bya bombi byafatiwemo uyu mwanzuro nyuma y’aho Perezida Lourenço ateye utwatsi icyifuzo cya Tshisekedi, wari wamusabye kumuha abasirikare bamufasha kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bwa RDC. Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Perezida Lourenço yahamagaye…

Read More

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane muri Kolari Ambassadors of Christ, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahimbye akanayiririmba m bukwe bwe, yise ‘Mukunzi we’. Ni indirimbo yise ‘Mukunzi we’ imaze imyaka 8 igiye hanze mu buryo bw’amajwi kuko yayiririmbye bwa mbere mu ijoro ry’ubukwe bwe bwabaye tariki 29 Nyakanga 2018. Uwo muhanzikazi avuga ko yakoze agamije gushimira ababyeyi bamureze, inshuti n’abandi bamubaye hafi mu gihe cy’ubuzima ndetse no mu myiteguro y’ubukwe bose. Muri iyo ndirimbo agira ati: “Umva mukunzi we, Uwiteka ashimwe we waduhuje imitima, urukundo rurimikwa, rutuma twiyemeza guhuza abacu ngo dushinge urugo rwacu, ariko mbere y’uko…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye abarwanyi umunani bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR uzwi nka CRAP, hamwe n’abasivili batandatu bawufashaga mu bikorwa byawo. Ni igikorwa cyabaye  ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama ku Kigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, giherereye mu Karere ka Musanze. Komiseri mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Gusubiza mu Buzima busanzwe no Kwinjiza mu Muryango Nyarwanda abahoze ari abarwanyi (RDRC), Jean-Marie Vianney Gatabazi yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X. Yagize ati: “Twakiriye Abanyarwanda 14 barimo abasirikare umunani bo mu mutwe wa CRAP uyobowe na Lt Col Guillaume wa FDLR, undi umwe wo…

Read More

Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe wamamaye nka Shizzo yatangaje ko atazi umuhanzikazi Bwiza n’umukinnyi wa filime Nyambo, n’ubwo bombi basanzwe bazwi nk’inshuti za hafi z’umugore we Kayitesi Yvonne ‘Tessy’ baherutse kurushinga. Shizzo yarushinze n’umukunzi we Tessy usanzwe ari umunyamakuru, mu birori bikomeye byabereye muri Intare Conference Arena ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026, aho bari bashyigikiwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abo mu myidagaduro, itangazamakuru n’abandi b’inshuti n’abavandimwe. N’ubwo bimeze bityo, Bwiza na Nyambo ntibigeze bitabira ibi birori by’ubukwe, nyamara bombi bari mu nshuti za Tessy zamuherekeje ku wa 15 Mutarama 2025, ubwo yambikwaga impeta y’urukundo na Shizzo mu birori byabereye…

Read More

Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwakatiye ofisiye wo mu ngabo z’igihugu gufungwa imyaka 20. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya gisirikare, afata akanatangaza ku mbuga nkoranyambaga videwo y’imirwano yabereye mu ntara ya Ituri, mu gihe yari ayoboye abasirikare barwanaga n’inyeshyamba z’umutwe wa CRP wa Thomas Lubanga. Urukiko rwakatiye Capitaine de corvette Buba Ambwa Jean Denis, ofisiye wo mu ngabo zirwanira mu mazi za FARDC, igifungo cy’imyaka 20, rumuhamya kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire y’abasirikare mu bihe by’intambara. Ubwo rwasomaga umwanzuro, urukiko rwanategetse ko Capt Buba Ambwa yamburwa impeta ze…

Read More

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zazamutse kuva mu myaka 10 ishize kuko zavuye ku zitageze kuri 40 mu 2016 zigera ku 1.344 mu 2025. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/16, imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishijwe zari 39 ariko zikomeza kwiyongera zigera ku 133 mu 2016/17 ndetse na 237 mu 2017/18. Iyo mibare y’imanza za Jenoside zaburanishijwe mu 2018/19 yageze kuri 802 ariko bigeze mu 2019/2020 zimanukaho gato zisubira kuri 799. Uko kuzamuka kwarakomeje mu 2020/21 zigera kuri 856 mu mwaka wakurikiyeho wa 2021/22 ziba 716, mu 2022/23 zisubira kuri 541, mu…

Read More