Author: Bvn Rwanda News

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage yatangaje ko atigeze yishimira kubyara umuhungu we, ndetse ko yanarize igihe bamubwiraga ko azamubyara aho kuba umukobwa kuko ngo yakuze ari byo yifuza. Ni ibyo yagarutseho ubwo yari mu kiganirio n’umunyamakuru ukorera kuri Youtube witwa Korty EO, Tiwa Savage aho yagaragaje ko kugirana umubano wihariye n’umuhungu byagiranye mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri kubera uko kuntu yiyumvaga. Yagize ati: “Mu by’ukuri, mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri sinigeze ngirana umubano mwiza n’umuhungu wanjye. Nahoraga nifuza umukobwa. Igihe bambwiraga ko ari umuhungu, natangiye kurira. Akomeza agaragaza intandaro yo kutishimira gutwita kwe, Savage yavuze ko byatangiriye…

Read More

Ubushinjacyaha ku Rwego rw’ Ibanze rwa Kicukiro bukurikiranye umusore w’imyaka 23 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa.  Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro ubwo uregwa yahengeraga bwije akurira ikiraro agasambanya inka. Yafatiwe mu cyuho na sebuja wari uje kumureba. Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha akurikiranyweho. Asobanura ko yabitewe n’uko yari yanyweye imiti yongera akanyabugabo. Icyaha cyo gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa akurikiranyweho giteganywa n’Ingingo ya 142 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya ko Umuntu wese ukora…

Read More

Umugabo w’imyaka 25 wo mu Karere ka Karongi acungishijwe ijisho mu bitaro bya Kibuye akekwaho kwica umugore bigeze kubana akikomeretsa ku ijosi. Byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Nyamushishi, Umurenge wa Murundi, ku wa 18 Mutarama 2026. Uwishwe w’imyaka 31 yigeze kubana igihe cy’umwaka n’uyu mugabo. Muri icyo gihe babanaga, umugabo yakubitaga umugore ari na byo byaje gutuma umugore ava mu rugo ajya i Kigali. Mu mezi abiri ashize uyu mugore yasubiye ku ivuko ariko ntiyasubira mu rugo rwe, ahubwo ajya iwabo kwa se na nyina. Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku wa 18 Mutarama 2026, ni bwo…

Read More

Perezida Paul Kagame yashimye Yoweri Kaguta Museveni ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y’umukuru w’igihugu, amwizeza gukomeza umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Uganda. Ni ubutumwa umukuru w’igihugu yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026. Yashimye Perezida Museveni ku kuba yarongeye gutorerwa kuyobora Uganda. Ati “Ndakwifuriza ibyiza hamwe n’abaturage ba Uganda, mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe ku bw’iterambere ry’abaturage.” Perezida Kagame yakomeje avuga ati “niteguye gukomeza kubona umubano n’ubutwererane bikomeye kandi bitanga umusaruro hagati y’ibihugu byacu byombi.” Ku wa 16 Mutarama 2026 ni bwo byatangajwe ko Museveni yegukanye…

Read More

Perezida wa Amerika Donald J. Trump yatangaje ko Denmark imaze imyaka myinshi yarananiwe kugira icyo ikora ngo irinde ikirwa cya Greenland kuzigarurirwa n’u Burusiya, ariko igihe kigeze ngo bihinduke. Yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Truth Social ku wa 19 Mutarama 2026. Amerika imaze iminsi igaragaza inyota yo kwigarurira Greenland, igahamya ko ari ku mpamvu z’umutekano w’igihugu n’Isi muri rusange. Ati “OTAN yagiye ibwira Denmark mu myakaka 20 ishize ngo mukwiye kwirinda ko u Burusiya butera kuri Greenland, ariko Denmark ntabwo yigeze igira icyo ibikoraho. Ubu igihe kirageza kandi bizakorwa.” Gusa ntiyasobanuye neza uburyo buzakoreshwa mu kwirinda ko u Burusiya…

Read More

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko kuva muri Nzeri 2025 kugeza uyu munsi, mu gihugu hose habaye ibiza 470 byahitanye abantu 67 abandi 123 barakomereka. Imibare y’iyo Minisiteri igaragaza ko kuva ku wa 01 Nzeri 2025,  kugeza ku wa 15 Mutarama 2026, ibiza byasenye inzu 674, byangiza imyaka iri ku buso burenga hegitari 406, byica inka 33, bisenya ibikorwa remezo birimo ibiraro 9, imiyoboro 2 y’amazi n’iyamashanyarazi 29. Inkuba ni zo zahitanye abantu benshi kurusha ibindi aho zahitanye abantu 45 bangana na 61% by’abapfuye bose bazize ibiza, akaba ari nazo zateye imfu hafi ya zose z’amatungo ku kigero…

Read More

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma yo gutsinda iya Maroc igitego 1-0 mu mukino wakinwe iminota 120. Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Complexe Sportif Prince Moulay Abdellah iherereye mu mujyi wa Rabat, ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, Perezida Kagame akaba ari umwe mu banyacyubabiro bitabiriye agaragiwe na Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo. Abo banyacyubahiro barimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) Gianni Infantino na Patrice Motsepe uyobora Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF). Perezida Kagame yagize ati: “Mwishyuke Ntarenza Teranga ku…

Read More

Impanuka ya gariyamoshi ebyiri zagonganiye mu Majyepfo ya Espagne yahitanye abantu 21 abandi benshi barakomereka. Impanuka yabaye ku Cyumweru mu Ntara ya Cordoba. Guverinoma ya Espagne yatangaje ko abakomerekeye muri iyi mpanuka ari 70. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru nyuma y’uko gariyamoshi yaturukaga i Malaga yerekeza i Madrid yataye umuhanda wayo igeze hafi ya Adamuz, ihita yinjira mu wundi muhanda igongana n’indi yari iwurimo. Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi muri Andalusia, Antonio Sanz, yavuze ko abantu 73 ari bo bakomeretse. Ati “Uko ibintu bihagaze umubare w’abapfa urakomeza kwiyongera” Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, Oscar Puente, yabwiye itangazamakuru ko abantu…

Read More

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwitandukanyije n’amakuru yatangajwe, ashimangira ko muri aka karere habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya. Inkuru y’aya mabonekerwa yatangiye gukwirakwira mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama 2026, bivugwa ko Bikira Mariya yabonekeye abana babiri bo mu Rwungwe rw’Amashuri rwa Rwinzovu, ndetse ishusho ye igaragara mu giti cy’ipoto y’amashanyarazi. Iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari Murago ho mu Murenge wa Gataraga, ari naryo bivugwa ko ryabereyeho ibonekerwa. Amakuru  yamenyekanye ni uko ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 16 Mutarama 2026, ari bwo abana babiri baryigaho bavuye ku ishuri…

Read More

Ikipe ya APR FC yanganyije na Al Merrikh SC yo muri Sudani mu mukino utavuzweho rumwe mu bijyanye n’imisifurire. Uyu mukino wo ku munsi wa 15 wa Rwanda Premier League 2025/2026 wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda muri Stade Amahoro. Kuri uyu mukino utariho abafana benshi, APR FC yatangiye ihererekanya neza ndetse ikagerageza kurema uburyo ikoresheje ukwirukankana impira binyuze ku bakinnyi bayo ku mpande, Djibrill Ouattara na Mugisha Gilbert gusa ntibibakundire. Ku munota wa 20 Al Merrikh SC yageragaje uburyo bwa mbere imbere y’izamu Aboubacar Bachir Bangoura arekura ishoti ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato. Umukino wakomeje noneho Al Merrikh…

Read More