- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Abantu 32 bapfuye abandi 66 barakomereka nyuma y’uko imashini nini y’ubwubatsi igwiriye gari ya moshi yari itwaye abantu 195, yavaga i Bangkok mu murwa mukuru wa Thailand yerekeza mu Ntara ya Ubon Ratchathani muri icyo gihugu. Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Mutarama 2026, ubwo iyo gari ya moshi yari igeze mu Karere ka Sikhio mu Ntara ya Nakhon Ratchasima, iri hafi y’Amajyaruguru ashyira u Burasirazuba bwa Bangkok. Iyo mashini yakoreshwaga mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi uca mu kirere uhuza Thailand n’u Bushinwa. Minisitiri w’Ubwikorezi wa Thailand, Phiphat Ratchakitprakarn, yavuze ko…
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi muri Jamaica, mu rwego rwo gufasha icyo gihugu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga wiswe ‘Hurricane Melissa’, wibasiye Jamaica mu mpera z’umwaka ushize ukangiza byinshi. Abo basirikare boherejwe muri icyo gihugu hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Jamaica, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza. Mbere yo guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gukoresha imodoka z’intambara muri RDF, Brigadier General Faustin Tinka wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabibukije ko bagomba gukoresha ubumenyi, ubunyamwuga…
Pasiporo y’u Rwanda yazamutseho imyanya itandatu mu zikomeye ku Isi, iva ku wa 76 yari iriho mu 2025, igera ku wa 70 mu ntangiriro z’uyu wa 2026. Ni amakuru agaragara ku rutonde ngarukamwaka rwa The Henley Passport Index, rugaragaza uko Pasiporo z’ibihugu ziba zihagaze mu mwaka runaka. Mu bituma Pasiporo igira amanota menshi harimo kuba abayifite badasabwa Visa mbere yo kwinjira mu bihugu runaka, kuba ashobora kuyaka ageze muri icyo gihugu ndetse n’ikoranabuhanga iyi Pasiporo ifite. Uru rutonde rugaragaza ko ufite Pasiporo y’u Rwanda kuri ubu ashobora kujya mu bihugu 67 nta Visa. Ibi bihugu birimo Qatar, Singapore, Bahamas,…
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati wamamaye muri sinema y’u Rwanda ari mu gahinda nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2026. Mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru, Ndimbati wumvikanaga mu ijwi ry’umugabo yagize ati “ayo makuru ni yo, umubyeyi wanjye yitahiye yari mu rugo iwanjye aho yari amaze iminsi.” Icyakora Ndimbati ntabwo yigeze avuga byinshi ku mpamvu y’urupfu rw’umubyeyi we. Umubyeyi wa Ndimbati yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 aguye mu rugo aho uyu mukinnyi wa filimi atuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ahari agace kazwi nka…
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, Shema Arnaud wamenyekanye nka DJ Toxxyk yemereye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko yakoze icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake. Yavuze ko atemera icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo n’icyo kwanga gupimishwa icyuma gipima ingabo alcohol mu mubiri. Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gutegeka ko DJ Toxxyk afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje. Bwagaragaje kandi ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwatuma ibyaha nko gukoresha ibiyobyabwenge bihagarara no kuba bwaba uburyo bwo kumubuza gutoroka ubutabera. Umushinjacyaha yasobanuye…
Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zishobora kongera gucakirana mu byumweru bibiri biri imbere ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2026. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwandikira amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona ishize ya 2024/2025 riyamenesha ko azitabira igikombe cy’Intwari. Ayo ni APR FC, Rayon Sports, Police FC na AS Kigali. Ikipe yabaye iya mbere, APR FCa, izakina na Police FC yabaye iya kane naho Rayon Sports yabaye iya kabiri ikine na AS Kigali yabaye iya gatatu. Bivuze ko amakipe y’amakeba, APR FC na Rayon Sports, ashobora kuzacakirana ku mukino wa nyuma, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa…
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko intsinzi ya APR FC kuri Rayon Sports mu Gikombe cya FERWAFA Super Cup 2025 yatewe n’itandukaniro rinini mu mitegurire y’amakipe yombi, ashimangira ko Gikundiro itaragera ku rwego rw’ikipe ayoboye. Nyuma yo kwakira abakinnyi, abatoza n’abafana ba APR FC, Brig. Gen Rusanganwa yavuze ko gutsinda Rayon Sports 4-1 byari byitezwe, ari na bwo bwa gatatu yikurikiranya APR FC itsinda mukeba. Yagize ati: “Sinjya kuri buri kantu kose ariko nzayitsinda, nzayisubira inshuro nyinshi cyane kugeza igihe izagera ku rwego rwanjye. Nta marangamutima arimo kuko umupira w’amaguru ni siyansi.” Yagarutse ku myitegurire, avuga…
Umugore w’imyaka 56 wo mu Karere ka Rutsiro, abana be babiri n’abaturanyi babiri batawe muri yombi nyuma y’uko umugabo we Nsengiyaremye Gervais wari ufite imyaka 60 asanzwe mu nzu yapfuye bikagaragara ko yatemwe mu mutwe. Byabereye mu Mudugudu wa Kabiraho, Akagari ka Bumba ku wa 12 Mutarama 2026. Mu ijoro rya tariki 11 rishyira ku wa 12 ni bwo uyu mugore yahamagaye umuyobozi w’Umudugudu avuga ko umugabo we Nsengiyaremye atashye yasinze yagera mu rugo akagwira ibuye rya fondasiyo iri mu nzu agapfa. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bubimenyesha inzego zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) zihageze risanga Nsengiyaremye afite igikomerere kigaragaza ko…
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zatesheje agaciro Visa zirenga ibihumbi 100 z’abantu bagonganye n’abo mu nzego zishinzwe umutekano. Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko muri visa zateshejwe agaciro harimo iz’abanyeshuri 8000 n’izindi 2500 zihariye. Iyi Minisiteri yagize iti “Tuzakomeza kwirukana aya mabandi kugira ngo Amerika ikomeze itekane.” Mu bakozi bari bafite Visa zihariye, 50% by’izateshejwe agaciro harimo iz’abafashwe batwaye ibinyabiziga basinze, 30% z’abakoze ubugizi bwa nabi, 20% zikaba ari iz’abakoze ubujura, abahohoteye abana n’abakoze ibyaha by’iyezandonke. Abanyeshuri hafi 500 barebwa n’iki cyemezo bakurikiranyweho ibyaha birimo kubika no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Umusore wo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza yiyahuye yimanitse mu mugozi bigakekwa ko yaba yabitewe n’uko ikipe ya Rayon Sports yari yarihebeye, yatsinzwe na APR FC mu mpera z’icyumweru dusoje dore ko hari n’urwandiko yasize yanditse asezera inshuti n’umuryango anashyiramo ko yababajwe n’intsinzwi yayo. Abaturage babonaga nyakwigendara, bavuga ko yakundaga ikipe ya Rayon Sports ku buryo yahoraga afite iradiyo yahoragamo indirimbo z’ikipe yihebeye ndetse ngo n’iyo ikipe yakinnye, yisiga amarangi umubiri wose akajya kuyifana i Kigali. Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’iyi kipe, Muhawenimana Claude, yavuze ko Nizeyimana witabye Imana…
