
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati wamamaye muri sinema y’u Rwanda ari mu gahinda nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2026.

Mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru, Ndimbati wumvikanaga mu ijwi ry’umugabo yagize ati “ayo makuru ni yo, umubyeyi wanjye yitahiye yari mu rugo iwanjye aho yari amaze iminsi.”
Icyakora Ndimbati ntabwo yigeze avuga byinshi ku mpamvu y’urupfu rw’umubyeyi we.
Umubyeyi wa Ndimbati yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 aguye mu rugo aho uyu mukinnyi wa filimi atuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ahari agace kazwi nka ‘Norvège’.
Mu 2023 ni bwo Ndimbati yerekanye mu itangazamakuru umubyeyi we, icyo gihe akaba yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka se umubyara wari umaze imyaka 11 yitabye Imana.
Ndimbati yamamaye muri sinema y’u Rwanda by’umwihariko akaba azwi cyane muri filimi ‘Papa Sava’ ya Niyitegeka Gratien.


