
Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports yari yiganjemo abakinnyi bashya yegukana igikombe cya Super Cup ya 2025 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu muri Stade Amahoro.
Uko umukino wagenze umunota ku munota;
Umukino urangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1 ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya 2025
90+4′ APR FC ibonye igitego cya kane gitsinzwe na Mamadou Sy ahawe umupira na Ruboneka Jean Bosco nyuma yo kwandagaza umunyezamu Kwizera Olivier amucenga
90+3′ Rayon Sports ikozemo ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asman
90+1′ Abafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu ngo umukino usozwe
86′ Niyomugabo Claude agize ikibazo cy’imvune ava mu kibuga asimburwa na Bugingo Hakim
82′ Ndayishimiye Richard arekuye kufura nziza ariko Is
himwe Pierre aratabara ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga
79′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Faustin Likau Kitoko na Ben Aziz hajyamo Ishimwe Fiston na Ishimwe Elia Ganijuru
75′ APR FC ikomeje kurusha Rayon Sports amashyi no mu mudiho,nk’ubu Djibrill Ouattara yari ahaye umupira Mamadou Sy agiye kurekura ishoti ariko umupira ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga
74′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo William Togui na Mugisha Gilbert hajyamo Mamadou Sy na Denis Omedi
70′ Igitego cya gatatu cya APR FC
Dauda Yussif atsinze igitego cya gatatu cya APR FC nyuma gucenga neza yinjira mu rubuga rw’amahina ubundi anyuza umupira mu maguru ya Kwizera Olivier
69′ Tony Kitoga wa Rayon Sports aryamye hasi nyuma yo kugongana na Niyigena Clement wahise yerekwa ikarita y’umuhondo
64′ Rayon Sports irase uburyo buremereye imbere y’izamu ku mupira mwiza Bienvenu Joachim yari ahaye Ndikumana Asman ariko Niyomugabo Claude agenda yihuta aratabara awumukuraho
59′ APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Memel Dao hajyamo Ruboneka Jean Bosco naho ku ruhande rwa Rayon Sports havamo Serumogo Ally na Sindi Paul Jesus hajyamo Nshimirimana Emmanuel na Habimana Yves
55′ APR FC irase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya 3 ku mupira mwiza Djibrill Ouattara yari abonye arekura ishoti ariko Kwizera Olivier arikuramo
52′ Dauda Yussif yari ageranye umupira imbere y’izamu neza ariko Kwizera Olivier ahita atabara
48′ Byiringiro Gilbert aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo gukorerwa ikosa na Ramazani Tshimanga uhise yerekwa ikarita y’umuhondo
46′ APR FC niyo yatangije igice cya kabiri ariko umupira yahise iwutakaza wifatirwa na Rayon Sports n’ubu niyo igihererekanya
Igice cya kabiri kiratangiye
Igice cya mbere kirangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0
45+3′ Rayon Sports yari ibonye uburyo imbere y’izamu Ndikumana Asman arekura ishoti rinyura impande y’izamu kure ariko asifurwa no kurarira
45+1′ APR FC yari ibonye penariti ku ikosa Yannick Bangala yari ikoreye Memel Dao mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi arasanza
Umusifuzi wa kane ashyizeho iminota itatu mbere y’uko igice cya mbere kirangira
43′ APR FC ibonye igitego cya kabiri
Ikipe y’Ingabo z’igihugu ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe Ronald Ssekiganda akoresheje umutwe ku mupira waruzamuwe neza
38′ Niyomugabo Claude aryamye hasi arimo aritabwaho n’abaganga nyuma yo gukorerwaho ikosa na Serumogo Ally
35′ Rayon Sports yongeye kurokoka
Byiringiro Gilbert yari yinjiye mu rubuga rw’amahina wenyine ariko Bienvenu Joachim arihuta awumukura ku kirenge neza
32′ APR FC ibonye koroneri nyuma y’uko Djibrill Ouattara yari azamukanye umupira neza agiye kuwuhindura imbere y’izamu Yannick Bangala ahita atabara arawurenza
31′ Tony Kitoga yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo kutagira nibyo yumvikanaho n’umusifuzi Nsabimana Celestin
27′ Nyuma y’uko ikipe y’Ingabo z’igihugu ifunguye amazamu ikomeje kurusha Rayon Sports mu bijyanye no kwiharira umupira


