- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye kumvikana yikoma u Rwanda, arushinja umugambi wo gushaka gutera igihugu cye no gucumbikira abashaka kukigirira nabi. Ndayishimiye umaze iminsi yumvikana yibasira u Rwanda, yongeye kurushyira mu majwi mu ijambo risoza umwaka wa 2025, yagejeje ku Barundi ku wa 31 Ukuboza. Uyu mukuru w’igihugu yashinje u Rwanda gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ashimangira ko hagati yarwo n’u Burundi hari inzika. Ati “Ku birebana n’u Rwanda ntitunejejwe n’uko icyo gihugu kidashishikajwe n’amahoro mu karere mu gihe ibindi bihugu bikora ibishoboka byose ngo bibane neza n’ibyo bituranye bihana imbibi. Ibibera mu gihugu cy’igituranyi cya Repubulika…
Umwaka mushya wa 2026 uratangiye, uzanye amahirwe mashya agizwe n’iminsi 365, igabanyijemo amezi 12 n’ibyumweru 52 hiyongereyeho umunsi umwe. Ni umwaka usanzwe (utari uw’imyaka y’igisimbuka), bityo ukaba uzarangira ufite iminsi 365 nk’uko bisanzwe bigenda. Uyu mwaka utangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mutarama 2026, bikaba bivuze ko iminsi n’ibihe byawo bizagena uko ibikorwa byinshi by’abaturage n’inzego zitandukanye bizagenda bitegurwa, haba mu kazi, mu mashuri no mu buzima busanzwe. Umwaka wa 2026 uzaba ugizwe n’amezi 12, ugabanyijemo ibyumweru 52 n’umunsi umwe, bigize iminsi 365 yose, aho buri munsi ugizwe n’amasaha 24, bigatuma umwaka wose ugira amasaha 8,760, aya masaha…
Mu gishanga giherereye ahazwi nko mu Cyumbati mu Kagari ka Nyarurama, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, hagaragaye umurambo w’uruhinja. Uru ruhinja rwagaragaye mu mazi yo muri iki gishanga mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025. Amakuru aturuka mu baturage, avuga ko uru ruhinja rusa nk’aho rwari rumaze amezi 9 mu nda ndetse rushobora kuba rwahatawe na nyina. Ubwo twateguraga iyi nkuru nta muyobozi cyangwa inzego zishinzwe umutekano zari zakagera aho uru ruhinja rwagaragaye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellars, yemereye itangazamakuru, ko uru ruhinja rwagaragaye muri iki gishanga ndetse iperereza…
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro rwasinyanye na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo ariko ko rutazihanganira ikizahungabanya amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda. Ni ubutumwa yageneye Abanyarwanda mu ijambo risoza umwaka wa 2025 yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025 ,anabifuriza umwaka mushya wa 2026. Perezida Kagame yatangaje ko mu mwaka wa 2025, usize igihugu giteye intambwe igaragara ariko kandi ko cyananyuze mu bibazo bitoroshye . Umukuru w’Iigihugu yashimiye Abanyarwanda bagize uruhare mu guteza imbere igihugu , anabasaba gufata neza amikoro y’igihugu . Ati ” Ndashimira Abanyarwanda bose ku bw’ikizere n’ubufatanye mwagaragaje uyu…
Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza umukondo, amubwira ko iki gice cy’umubiri ari “ipfundo ry’igitereko cy’ubuzima butazima.” Ni nyuma yuko Uwicyeza Pamella, mu mpera z’icyumweru gishize yitabiriye igitaramo cyacuranzemo DJ Spinny cyabereye muri Zaria Court, akagaragara yambaye agapira kagufi kagaragaza umukondo, ndetse akagaragaramo abyinana n’undi mugabo utari umugabo we The Ben. Mu butumwa Rutangarwamaboko yageneye uyu mugore wa The Ben buherekejwe n’ifoto yambaye ako gapira, yagize ati “Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu. Nta Mugore wo gushyira umukondo ku karubanda.” Rutangarwamaboko uzwiho kugira amahame akarishye…
Muhire Kevin yavuze ko impamvu yareze Rayon Sports muri Ferwafa, ari uko hari umwe mu bayobozi biyi kipe wamubwiye ko nubwo yarega iyi kipe Ferwafa itayihana, kandi yari imurimo amafaranga , avuga ko aticuza kuba yarayireze. Muhire Kevin ukunze kwitwa umwana w’ikipe , yatandukanye na Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka , ubwo yerekezaga mu ikipe ya Jamus yo muri Sudan y’Epfo, uyu musore yahise arega Rayon Sports muri Ferwafa, asaba ko yakwishyurwa amafaranga ye iyi kipe yari imurimo , ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi biyi kipe . Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 , uyu musore yavuze ko icyatumye arega…
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, abagabo batatu (3) basangiye izoga bayisomyaho umwana muto wari kwa Nyirakuru, bose uko ari bane bamaze gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gahungeri, mu Kagari ka Gisheshe, mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo. Bose uko ari bane bapfuye mu minsi ibiri, kuko tariki ya 29 Ukuboza 2025, Saa Sita z’Amanywa (12h00′) uwitwa Kagaba Eric ari na we wari wenze iyo nzoga ni bwo yapfuye. Uwa kabiri wari wasangiye inzoga na Kagaba yapfuye Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba (17h00′) zo kuri iyo tariki ya 29 Ukuboza 2025. Uwa gatatu…
Amaherena amenyerewe nk’umurimbo w’abagore n’abakobwa, ariko hari abagabo n’abasore basigaye bayambara. Azwi cyane ni ayambarwa ku matwi, gusa hari n’abayambara mu izuru, ku rurimi, ku mukondo n’ahandi. Bamwe bayafata nko kwirimbisha kugira ngo bagaragare neza, cyangwa se babashe kwiyongerera igikundiro mu bantu bityo abababona babishimire. Amaherena afite inkomoko mu myaka myinshi yatambutse aho yambikwaga abacakara bose barengeje imyaka 7 nk’ikimenyetso gihamya ko uwo abaye umucakara w’iteka ryose. Abanyamisiri bambaraga amaherena kugira ngo berekane ko ari abakire cyangwa abo mu rwego rwo hejuru. Ariko rero, i Roma kera amaherena yambarwaga n’abacakara gusa naho mu Bugereki bwa kera yambagarwa n’indaya. Abakire babaga…
Umuhanzi Massamba Intore yavuze ko ihangana rivugwa hagati ya Bruce Melodie na The Ben ataryemera ngo kuko ritanakwiriye, ahubwo ko aba bahanzi bakwiriye guhiganwa, bagataramira abafana bakishima, aho gukomeza gucyocyorana no gukoresha amagambo arimo imvugo zitari nziza zigamije kwibasirana. Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari amaze gutaramira abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye, mu gitaramo ‘Kirehe Twataramye’. Uyu muhanzi yatangiye avuga ko umwaka wa 2025 wamubereye mwiza cyane yaba mu bikorwa bye ndetse no mu bikorwa bya gakondo muri rusange. Ati “Kuri njye wabaye umwaka mwiza cyane, umwaka nagizemo amahirwe menshi, ibikorwa…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu barenga ibihumbi 2 b’ingeri zitandukanye, mu rwego rwo kurebera hamwe uko umwaka wa 2025 wagenze, no kubifuriza umwaka mushya wa 2026. Ni ibirori byabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025. Ibi birori byari birimo abantu barenga ibihumbi bibiri barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, urubyiruko, ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’abandi. Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ku ruhare bagize mu iterambere ry’igihugu. Yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze uyu mwaka ashimangira ko ari umwanya wo kubyishimira. Ati: “Twawukozemo byinshi, twageze kuri byinshi…
