Author: Bvn Rwanda News

Umukinnyi ukomoka i Burundi, Amissi Cédric uherutse guhanwa na Kiyovu Sports agahita yigira iwabo, ashobora gutandukana na yo mbere yo gusoza imikino ibanza ya Shampiyona. Tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Nkurunziza David, bwandikiye Amissi Cédric bumumenyesha ko iyi kipe yamuhagaritse imikino ibiri kubera imyitwarire mibi yari amaze iminsi agaragaza. Uretse kumuhagarika, uyu mukinnyi yahise anamburwa igitambaro cy’ubukapiteni. Ibi byaje nyuma y’imikino ibiri [Uwa Gasogi United n’uwa Al-Merrikh, ubwo yakuragamo igitambaro cy’ubukapiteni akagikubita hasi agaragaza ko atishimiye gusimbuzwa. Ubwo yamaraga guhabwa ibaruwa imumenyesha ibihano yafatiwe, yafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi ubwo yabinyuzaga ku…

Read More

Umuraperikazi Young Grace yahaye icyubahiro nyakwigendera Jay Polly mu gitaramo “Icyumba cya Rap”, aho yifashishije indirimbo “Mpa Umusada” bakoranye, asaba imbaga y’abantu gucana amatoroshi, mu kwibuka umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kugera ku bwamamare. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka “Hip Hop Game”, ni we wabaye uwa Kabiri mu gitaramo “Icyumba cya Rap” wahise ashyira abakunzi ba Hip Hop mu bicu, agaragaza ko akiri umwe mu bafite ijambo rikomeye muri iyi njyana. Ageze ku musozo w’indirimbo yari yateguye, Young Grace yafashe umwanya udasanzwe asaba abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe bagaha icyubahiro nyakwigendera Jay Polly, umuhanzi afata nk’uwagize…

Read More

Umupolisi uri mu kigero cy’imyaka 22 wari mu kazi mu Karere ka Kayonza, yagonzwe n’umusore wari utwaye moto yitaba Imana. Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abantu batwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije n’uburangare kuko aribyo akenshi bitera impanuka. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Saba z’ijoro mu rukerera rwa tariki ya 26 Ukukoza 2025, yabereye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami ryo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yatangaje ko uwo mupolisi yari ari mu kazi yambuka umuhanda ahura na moto yagendaga yiruka mu muhanda w’igitaka. Ati “ Kubera uburyo moto yihutaga cyane…

Read More

Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima byuzuye urukundo, ashimangira ko umwaka umwe ushize ahamije isezerano ry’ubukwe n’umugabo we Michael Tesfay wabaye urugendo rwihariye, rurimo umugisha, kwihangana no gukura mu rukundo rushingiye ku Mana. Mu butumwa burebure yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Miss Naomie yavuze ko tariki ya 27 Ukuboza izahora ari umunsi wihariye mu buzima bwabo, kuko ari wo bahereyeho biyemeza guhuza ubuzima bwabo burundu, bahisemo gukundana no kubana babigambiriye kandi babyiyemeje byuzuye. Yasubiye mu mateka y’urukundo rwabo, yibuka ko yahuye bwa mbere na Michael tariki ya 29 Ukuboza 2021, avuga ko uwo…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwahaye uruhushya rwo gukora hoteli ya Château le Marara yari iherutse gufungwa nyuma y’uko bigaragaye ko yakoraga nta burenganzira ifite. Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bwanditse kuri X buti “Inzozi mwari mufite zo kuruhukira ahantu heza cyane mu Rwanda zabaye impamo! Château Le Marara, ya nyubako y’agatangaza iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, yongeye gufungura amarembo! Muri aka Karere hari hoteli 14 ziteguye kubakirana urugwiro.” Nyuma y’aho iyi hoteli ikomorewe, izajya icungwa n’ikigo gikora ibijyanye no kuyobora amahoteli cyitwa Royal Retreat. Ku wa 22 Nyakanga 2025 ni bwo RDB yafunze imiryango y’iyi hoteli…

Read More

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yabwiye Abakristu ko Noheli isanze Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite ibibazo byinshi. Muri ibyo bibazo byinshi Cardinal Kambanda yavugaga harimo no kuba hari kiliziya nyinshi zafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kubera kutuzuza ibisabwa. Yagize ati:”Uwo Jambo wavukiye abantu bose, natwe hano mu Rwanda yatuvukiye, ariko se asanze tumeze dute? Asanze dufite inyota yo kumenya Imana. Ariko, adusanganye n’ibibazo bikomeye bibagamiye ukwemera. Adusanze mu mwijima w’ijoro ryacu, mu byaha by’isi. Aje asanga Kiliziya nyinshi, za Paruwasi, za Santarali, na sicursales zifunze. Adusanze turwana n’iterambere ry’isi rishaka gusimbura Imana. Adusanze tutubaha umunsi w’Imana, ku batari bacye.…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umunyamakuru witwa Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru ku ma Radio atandukanye. Akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemereye itangazamakuru aya makuru avuga ko Muzehe Gakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye y’arenga miliyoni 6Frw. Ati “Ni byo yatawe muri yombi nyuma yo gutumizwa inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku kirego akekwaho cyo gutanga sheki itazigamiye ya 6.050.000 Frw. RIB iragira abantu inama yo kujya bitaba RIB igihe ibatumije kubw’impamvu y’iperereza kuko biteganywa n’itegeko. Burya kandi bitanga n’amahirwe yo kuba wakurikiranwa udafunze, kuko Ubugenzacyaha…

Read More

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwakoze inyigo y’umuhanda uzengurutse ikiyaga cya Sake ureshya na kilometero 42 kugira ngo utangire utunganywe mu gukurura ba mukerarugendo. Ikiyaga cya Sake giherereye mu Karere ka Ngoma, gikora ku Mirenge ya Sake, Rukumberi na Jarama, umuhanda ukizengurutse ureshya na kilometero 42. Kuva aho hatangiye kubakirwa umuhanda wa kaburimbo Ngoma- Bugesera, iki gice cyatangiye kuba nyabagendwa cyane ku buryo hari n’abatangiye kuhubaka amahoteli. Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye ikinyamakuru ducyesha iyinkuru  ko kuri ubu bamaze gukorera inyigo umuhanda uzenguruka iki kiyaga cya Sake ureshya na kilometero 42 kugira ngo ukorwe neza, iki gice cyose kibashe…

Read More

Ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025 ni bwo abantu batandukanye hirya no hino ku Iso bizihije Noheri. Meddy nawe ntiyacikanwe ndetse anabigaragaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ku rukuta rwa Instagram yashyizeho amafoto ari kumwe n’umuryango we, ayeherekesha amagambo abaza abamukurikira icyo bashimira Imana cyane kuri iyi Noheri. Yagize ati: ”Ndashaka kubumva… ni iki ushimira cyane kuri iyi Noheli?”. Yashimiye abakunzi be babanye, avuga ko abafitiye ideni rikomeye ariko azaryishyura mu mwaka utaha harimo n’inyungu. Ati: “Ndabashimira cyane mwese twabanye hano…Mbafitiye ideni rikomeye ariko uyu mwaka nzaryishyura harimo n’ inyungu”. Uyu muhanzi ukundwa n’abatari bacye yatangaje ibi mu gihe mu minsi yashize…

Read More

Nyuma y’uko Rayon Sports itinze kwishyura abakozi bayo kubera umwe mu bafatanyabikorwa bayo wayitengushye, yakuyeho urujijo igaragaza ko nta ruhare na ruto uruganda rwa SKOL Brewery rwabigizemo. Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yasabye abatoza bayo kwihangana nyuma y’uko bababajwe n’uko ubuyobozi bwahembye abakinnyi bo bakirengagizwa. Mu bisobanuro yabahaye yagize ati “Twakomeje kwiringira umufatanyabikorwa wagombaga kuduha amafaranga ngo tubashe guhemba neza kandi bose, ariko agenda atubeshya agera aho aradutenguha.” Benshi bagize ngo uyu mufatanyabikorwa ni uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery, ariko ikipe yabikuyeho urujijo ivuga ko atari rwo. Yagize iti “Ubuyobozi bwa Rayon Sports burabamenyesha ko…

Read More