
Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima byuzuye urukundo, ashimangira ko umwaka umwe ushize ahamije isezerano ry’ubukwe n’umugabo we Michael Tesfay wabaye urugendo rwihariye, rurimo umugisha, kwihangana no gukura mu rukundo rushingiye ku Mana.
Mu butumwa burebure yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Miss Naomie yavuze ko tariki ya 27 Ukuboza izahora ari umunsi wihariye mu buzima bwabo, kuko ari wo bahereyeho biyemeza guhuza ubuzima bwabo burundu, bahisemo gukundana no kubana babigambiriye kandi babyiyemeje byuzuye.
Yasubiye mu mateka y’urukundo rwabo, yibuka ko yahuye bwa mbere na Michael tariki ya 29 Ukuboza 2021, avuga ko uwo mwanya wabaye umwe mu bihe byiza cyane yagize mu buzima bwe.

Yavuze ko uko Michael yamuvugishaga n’uko yamwitagaho byamukoze ku mutima ku buryo yumvaga ari urukundo rushya rushobora gucogora uko igihe kigenda, ariko ngo imyaka ine ishize, urukundo rwabo rwakomeje kuba rwinshi kandi rukura uko iminsi ishira.
Naomie yagaragaje ko mbere y’uko bahura, yari yarasenze Imana ayisaba kumuha umuntu wamukunda mu buryo budasanzwe, budasobanurwa n’amagambo.
Avuga ko Imana yamusubije mu gihe gito cyane, imuha Michael, atari we gusa ahubwo “wuzuye”, kuko ari umuntu umushyigikira byimazeyo, umuha agaciro, ariko nanone akamwibutsa inzozi ze akamuha imbaraga mu kuzikurikirana.
Yongeyeho ko Michael yanga ubunebwe, bityo mu rugo rwabo nta mwanya wo kudakora no kwirara uhari.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe w’ubukwe bwabo bw’imbere y’amategeko, Naomie yavuze ko uwo mwaka wabaye mwiza cyane, urimo kwigira hamwe, gufashanya no gushyigikirana.
Yavuze ko Michael ari umuntu wihangana bihebuje, wabashije kumwakira uko ari, n’imiterere ye yose, atamucira urubanza na rimwe.
Yagize ati: “Michael ni urugero rw’umugabo w’Imana, ushyira Imana ku isonga mu mubano wabo, akayobora umuryango we mu bwenge, urukundo n’ubushishozi.”
Yemeje ko Imana imwishimira, anavuga ko amushimira buri munsi kuba yarabaye umufasha we wemewe, anongeraho ko nta wuzigera amusuzugura igihe we ahari, kuko amurinda byimazeyo.
Naomie yagarutse no ku mwaka wa 2025, avuga ko wabaye mwiza ariko unabagora mu bice bimwe na bimwe by’ubuzima, icyakora agashimangira ko Imana yababaye hafi muri byose kandi ikiri kumwe na bo.
Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda tariki ya 27 Ukuboza 2024, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mugore uzwi cyane mu myidagaduro no mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, yakoresheje ubu butumwa agaragaza urugendo rw’urukundo rwe, ashimira Imana n’umugabo we ku ntambwe bagezeho, anemeza ko urukundo rwabo rukiri rwinshi kandi rufite intego ikomeye yo kubaka umuryango ushingiye ku Mana n’indangagaciro.


