- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
Author: Bvn Rwanda News
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi agahita yitaba Imana. Mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025 ni bwo iyi mpanuka yabaye, ibera mu muhanda uva mu Kiyovu ujya ‘Payage’ mu Mujyi wa Kigali.Polisi y’u Rwanda yavuze ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu kuko yafatiwe i Karongi, ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Remera. Ngo hasanzwe yari yanyoye ibisindisha bikaba ari na byo byatumye akora iyi mpanuka dore ko yari arimo agendera ku muvuduko wo hejuru. Shema…
Michaela Benthaus ukomoka mu Budage yabaye umuntu wa mbere ugendera mu igare ry’abafite ubumuga, ugeze mu isanzure. Mu myaka irindwi ishize, nibwo Benthaus yakoze impanuka, ubwo yari mu isiganwa rya moto, yangirika urutirigongo. Nyuma y’iyo mpanuka, yandikiye umuhanga wahoze akora mu by’isanzure kugira ngo amufashe kugerageza kugera ku nzozi ze zo kujya mu isanzure. Icyo gihe yatangiye kumufasha gutegura urwo rugendo rw’amateka rwamaze iminota 10 babifashijwemo n’ikigo Blue Origin, gisanzwe gikora ingendo mu isanzure, cyashinzwe n’umuherwe Jeff Bezos. Muri uru rugendo rwabaye ku wa 20 Ukuboza 2025, Benthaus hamwe n’abandi batanu bahagurukiye muri Texas, barenga ‘Kármán line’, umurongo ugabanya…
Symphony Band yasinye amasezerano yo gucurangira Bruce Melodie gusa mu gitaramo “The Nu-Year Groove”
Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Symphony Band yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Bruce Melodie kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Ukuboza 2025. Aya masezerano akubiyemo ingingo yihariye ivuga ko muri iki gitaramo, iri tsinda rizacurangira Bruce Melodie gusa, bityo ntiryemerewe gucurangira undi muhanzi uwo ari we wese, yaba mbere cyangwa nyuma ye muri icyo gitaramo. Symphony Band imaze igihe kinini ikorana bya hafi na Bruce Melodie, cyane cyane mu bitaramo bitandukanye by’iserukiramuco n’imyidagaduro. Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, umubano wabo wagiye ugaragara nk’uw’umwana n’umubyeyi, aho uyu muhanzi akunze kwiyambaza iri tsinda mu bitaramo bye binini, by’umwihariko…
Umuhanzikazi Butera Knowless yasohoye indirimbo nshya yise “Ntacyo”, yakoreye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, mbere gato y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri icyo gihugu. Mu kiganiro na InyaRwanda, Ishimwe Karake Clement, umwe mu bafatanyije na Knowless muri uyu mushinga, yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu gihe gito cyane. Yagize ati: “Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Mamba. Nyuma bayikorera mu Mujyi wa Dar es Salaam, habura gato ngo amatora abe, hanyuma arangira Samia Suluhu abaye Perezida.” Amatora ya Perezida wa Tanzania yabaye tariki 29 Ukwakira 2025, aho Samia Suluhu Hassan yatorewe amajwi hafi miliyoni 31,9,…
MTN Rwanda irishimira ko yatangije ku mugaragaro uburyo bwo kurinda umutekano w’Abana kuri interineti (Child Online Protection) bugamije kugabanya uko abana bahura n’ibirimo ibitabakwiriye cyangwa bishobora kubangamira iterambere ryabo mu marangamutima, mu mitekerereze no mu myitwarire. Nk’ikigo cyemera inyungu z’ubuzima bugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga n’itumanaho, MTN Rwanda igaragaza ko abantu bose abakiri bato n’abakuru, bakwiye kwishimira amahirwe atangwa na interineti mu mutekano usesuye. Kuri ubu MTN Rwanda yazanye igisubizo gishingiye kuri USSD cyo kurinda abana kuri Interineti, gifasha ababyeyi n’ababarera kugenzura no kumenya ubwoko bw’ibigenewe abana biboneka kuri interineti. Binyuze mu mu gukanda *807#, ababyeyi bashobora gufunga imbuga n’ibindi babona bidakwiye, bityo bakagira amahoro mu…
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana uburyo abaturage barimo abo mu Karere ka Kayonza baherutse guhura n’ikibazo cy’inzara, barangaranywe n’ababayobora, kugeza ubo bitabaje itangazamakuru ngo bamenyekanishe ikibazo bafite. Ni ikibazo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo hateranaga Kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi, i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ni Kongere yateranye hashize iminsi mike uwari Meya w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope ndetse n’uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene, birukanywe, kubera iki kibazo cy’inzara yugarije aba baturage ndetse n’ibindi bitandukanye…
Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi mu mavugurura mashya yakozwe mu miterere n’imiyoborere y’uyu muryango. Abanyamuryango bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyi, bemeje umushinga wo kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite Nyobozi n’abayijyamo. Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri. Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe ko ari Visi Perezida wa Kabiri. Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, Umufaransa, Bruno Ferry, wahawe akazi ko gutoza Rayon Sports FC yageze mu Rwanda. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe n’Umuyobozi wa Rayon Sports ushinzwe imiyoborere y’Umupira w’Amaguru, Irambona Eric, wari kumwe n’Umuvugizi w’Abafana bayo, Uwizeyimana Sylvestre. Bruno Ferry yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu, asimbuye Afahmia Lotfi wirukanwe mu Ukwakira 2025, nyuma y’uko ubuyobozi butanyuzwe n’umusaruro we. Mbere y’uko uyu mutoza ahabwa akazi, yabanje gushakirwa abazamwungiriza, ari bo Lomami Marcel na Haruna Ferouz wari usanganywe ikipe mu gihe abandi bari barirukanywe.…
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kristi Noem, yatangaje ko yahagaritse tombola ya ‘Green Card’ mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’Abanyamerika. Uyu muyobozi yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, nyuma y’aho bimenyekanye ko ukekwaho kurasa muri kaminuza ya Brown na MIT yinjiye muri iki gihugu kubera ko yahawe ‘Green Card’. Ukekwaho kurasa muri izi kaminuza ni Claudio Neves Valente ukomoka muri Portugal. Yinjiye bwa mbere muri Amerika mu 2000 nk’umunyeshuri, mu 2017 ahabwa uruhushya rwo guturayo burundu. Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025, Minisitiri Noem yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati…
Mu kanyamuneza n’ibyishimo byinshi umunyamakuru ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) Aimée Beauté Mushashi yasangije abakunzi be ko yabonye umusore umutima we ukunda, abiherekeresha ifoto igaragaza amatariki bazarushingaho. Ku rupapuro rw’integuza y’ubwo bukwe (Save The Date), Mushashi yagaragaje ko azarushinga n’umusore witwa N. Francis ku wa 14 Werurwe 2026. Icyakoze nta yandi makuru arambuye yagaragaje, gusa ifoto yabo yayikurikije ubutumwa buboneka mu gitabo cya Bibiliya mu Ndirimbo za Salomo 3:4 bugira buti: “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda.” Aimée Beauté Mushashi yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo; Radiyo Salus ariko yamamaye cyane ubwo yakoreraga Radio/TV1 kuva mu 2017-2024. Uburanga bwe bwatumye yigarurira imitima…
