
Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Symphony Band yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Bruce Melodie kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Ukuboza 2025.
Aya masezerano akubiyemo ingingo yihariye ivuga ko muri iki gitaramo, iri tsinda rizacurangira Bruce Melodie gusa, bityo ntiryemerewe gucurangira undi muhanzi uwo ari we wese, yaba mbere cyangwa nyuma ye muri icyo gitaramo.

Symphony Band imaze igihe kinini ikorana bya hafi na Bruce Melodie, cyane cyane mu bitaramo bitandukanye by’iserukiramuco n’imyidagaduro.
Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, umubano wabo wagiye ugaragara nk’uw’umwana n’umubyeyi, aho uyu muhanzi akunze kwiyambaza iri tsinda mu bitaramo bye binini, by’umwihariko ibisoza umwaka.
Si mu Rwanda gusa, kuko Bruce Melodie yagiye ajyana Symphony Band no mu bitaramo byo hanze y’igihugu, ibintu byatumye iri tsinda ryiyumvisha neza indirimbo ze, rikazibyina no kuzikina mu buryo bujyanye n’icyerekezo cye cy’umuziki.
Ibyo ni bimwe mu byatumye impande zombi zemeranya gushyira umukono kuri aya masezerano yihariye.
Amakuru kandi avuga ko Bruce Melodie yamaze gutangira imyiteguro yo kuzatarama muri iki gitaramo, aho aherutse no gusohora indirimbo “Munyakazi”, iri mu ziri gufasha gushyushya abafana mbere y’iki gitaramo cy’amateka azaba ahuriyemo na The Ben ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Symphony Band iri mu matsinda ya Band akunze kwifashishwa cyane mu Rwanda, haba mu bitaramo bikomeye, mu mishinga y’indirimbo nshya ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifitanye isano n’umuziki.
Iri tsinda rigizwe na Niyontezeho Etienne, Mugisha Frank, Irakora Fabrice, Mugengakamere Joachim (Producer) ndetse na Lukongo Ngoli Taylor.
Uretse gucurangira abahanzi, Symphony Band ifite n’indirimbo zayo zirimo nka “Sober”, “My Day” yakoranye na Bwiza, “Vanilla”, “Ide” bakoranye na Alyn Sano n’izindi zigaragaza ubushobozi bwabo mu muziki.


