
Umuraperikazi Young Grace yahaye icyubahiro nyakwigendera Jay Polly mu gitaramo “Icyumba cya Rap”, aho yifashishije indirimbo “Mpa Umusada” bakoranye, asaba imbaga y’abantu gucana amatoroshi, mu kwibuka umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kugera ku bwamamare.
Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka “Hip Hop Game”, ni we wabaye uwa Kabiri mu gitaramo “Icyumba cya Rap” wahise ashyira abakunzi ba Hip Hop mu bicu, agaragaza ko akiri umwe mu bafite ijambo rikomeye muri iyi njyana.
Ageze ku musozo w’indirimbo yari yateguye, Young Grace yafashe umwanya udasanzwe asaba abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe bagaha icyubahiro nyakwigendera Jay Polly, umuhanzi afata nk’uwagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ibi yabikoze ageze ku ndirimbo “Mpa Umusada”, imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, yakozwe mu myaka irenga 17 ishize. Yabwiye abakunzi ba Hip Hop ati: “Mbere y’uko turirimba iyi ndirimbo, reka ducane amatoroshi duhe icyubahiro Jay Polly, sibyo?”
Ako kanya, imbaga yahise yitabira ubu butumire mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muraperi wagize izina rikomeye mu mateka ya Hip Hop nyarwanda.
“Mpa Umusada” ni indirimbo y’amateka kuri Young Grace, kuko ari yo yamuhesheje izina rikomeye ku rwego rw’igihugu, nyuma yo kumenyekana cyane mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.
Young Grace yakuriye mu Karere ka Rubavu, ahazwi nk’ahantu hihariye mu gukunda no gushyigikira umuziki wa Hip Hop.
Mu myaka isaga 15 ishize, iyi njyana yari ifite abakunzi benshi muri aka karere kurusha ahandi, nubwo uko imyaka yagiye ihita ibintu byagiye bihinduka.
Uyu muraperikazi ari mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura no gukwirakwiza Hip Hop mu ntara z’igihugu, bikaza no kugera i Kigali, mu murwa mukuru.
Mu rugendo rwe rwo kwaguka no kumenyekana ku rwego rw’igihugu, Jay Polly yabigizemo uruhare rugaragara, kuko indirimbo “Mpa Umusada” yabaye imwe mu zizamura cyane izina rya Young Grace.
Iyi ndirimbo yongeye kugaragaza agaciro kayo mu gitaramo “Icyumba cya Rap” cyabaye ku nshuro ya kabiri, aho yakiriwe mu byishimo byinshi.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2025 kibera muri Zaria Court, cyasigiye Young Grace isura nshya n’icyizere cyo gukomeza gukora cyane, nyuma yo kubona ko agifite abakunzi benshi biteguye kumushyigikira no kumva umuziki we.


