
Uruganda rwa Skol Breweries Ltd rukomeje kugaragaza uruhare rwarwo mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda, aho rwateye inkunga igitaramo gikomeye kizahuza ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga Mavado na Shenseea, giteganyijwe kuba ku wa 03 Mutarama muri BK Arena.
Iki gitaramo kiri mu bikorwa Skol ikomeje gushyigikira bigamije guteza imbere umuco wo kwidagadura, gufasha abakunzi b’umuziki kubona ibitaramo bikomeye, no gushyira u Rwanda ku ikarita y’ibihugu byakira ibitaramo mpuzamahanga bifite ireme.
Skol, binyuze mu nkunga yayo, yagaragaje ko imyidagaduro ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’urubyiruko n’inganda zishingiye ku muco.

Mu rwego rwo gushyira igorora abakiriya bayo, Skol Malt yateguye poromosiyo idasanzwe izaha amahirwe abaguzi gutsindira amatike y’iki gitaramo n’ibihembo bitandukanye, mu tubari no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyane cyane mu bikorwa bya Kigali Countdown Festivals, mu minsi ibanziriza iki gitaramo.
Iki gitaramo kizafungurwa n’umuhanzi nyarwanda Kivumbi, uzahabwa umwanya wo kwigaragaza ku rubyiniro rumwe n’ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo guteza imbere impano z’imbere mu gihugu.
Ku ruhande rw’imyidagaduro, DJ Lamper ni we uzasusurutsa imbaga mu ntangiriro no hagati mu gitaramo, mu gihe MC Rocky Try na Michel Legrand bazaba bayoboye igitaramo.
Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, naho abafite amakarita ya Bank of Kigali bazahabwa igabanyirizwa rya 30% ku matike, bikaba bigaragaza ubufatanye bw’abafatanyabikorwa mu gutuma imyidagaduro igera kuri benshi.
Amatike agurishwa ku biciro bitandukanye birimo Floor Standing, Lower Bowl, Premium, CIP na VIP Floor.
Iyi nkunga Skol yatanze ku gitaramo cya Mavado na Shenseea yiyongera ku zindi gahunda zayo zo gushyigikira imyidagaduro mu Rwanda cyane ko ubu SKOL ifite na gahunda yo gufasha abafana gutsindira amatike yo kujya muri iki gitaramo.
Icyo umuntu asabwa kugira ngo abashe gutsindira itike, ni ukugura amacupa abiri y’ikinyobwa cya Skol Malt hanyuma bikamuha amahirwe yo gutsindira itike yo kujya muri iki gitaramo.
Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, kuri Paddock, KCC na La Noche hatsindiwe amatike yo kujya muri iki gitaramo cya Mavado na Shenseea.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza, La Noche na KCC haratomborerwa andi matike, tariki ya 01 Mutarama 2026, KCC hazatomborerwa amatike mu gihe umunsi wa nyuma wo gutsindira amatike ari tariki ya 02 Mutarama 2026 kuri Paddock na KCC.
Si ubwa mbere Skol iteye inkunga igitaramo gikomeye, kuko iherutse no gushyigikira igitaramo cy’umuhanzi mpuzamahanga Davido cyabereye mu Rwanda, cyitabiriwe n’abantu benshi, kikagaragaza ko Skol ikomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’imyidagaduro y’igihugu.


