
Uwahoze ari Umutoza Wungirije akaba na Team Manager wa Musanze FC, Imurora Japhet, arayishyuza miliyoni 2,96 Frw arimo imishahara yahawe ituzuye mu gihe iyi kipe yo yamusabye kwandika asezera.

Ikibazo cya Imurora na Musanze FC kigiye kumara igihe kirenga ukwezi gitangiye, ariko impande zombi zakoze ku buryo ibintu byose biguma mu ibanga.
Nubwo bimeze gutyo, ibaruwa yanditswe na Imurora Japhet ku wa 26 Ugushyingo 2025, isaba Musanze FC “kubahiriza amasezerano y’akazi” impande zombi zagiranye ku wa 1 Nyakanga 2024.
Imurora yanditse avuga ko mu ngingo ya mbere y’ayo masezerano, ku birebana n’umushahara, agahimbazamusyi n’itumanaho, hateganywa ko agomba guhembwa umushahara ungana na 1.000.000 Frw buri kwezi ariko guhera muri Nyakanga 2025 kugeza mu Ugushyingo akaba yaragiye abona umushahara utuzuye kuko ubu ahembwa ibihumbi 500 Frw.
Yavuze kandi ko ku birebana n’agahimbazamusyi kangana na 100.000 Frw ku mukino Musanze FC yatsinze, hari imikino ine ikipe yatsinze ari Umutoza Wungirije ariko akaba atarigeze ayahabwa, naho ibirebana n’amafaranga 15000 Frw y’itumanaho ya buri kwezi guhera muri Kanama 2025 kugera mu Ugushyingo akaba atarayahawe.
Imurora yagaragaje ko igiteranyo cy’amafaranga yose ikipe imugomba ari 2.960.000 Frw, ndetse hashize imyaka 14 itamutangira imisanzu y’ubwiteganyirize.
Muri iyi baruwa yagize ati “Mboneyeho kubamenyesha ko muhawe igihe cy’iminsi itanu y’akazi muhereye igihe muboneye iyi baruwa, kugira ngo mube mwakemuye ibibazo nabagaragarije kuko ari uburenganzira bwanjye bikaba inshingano zanyu, mutabyubahiriza, nkifashisha inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha.”
Kugeza ubu iki kibazo ntikigeze gikemuka, ahubwo ubuyobozi bukomeje gusaba Imurora Japhet kwandika asezera aho ashinjwa kugira uruhare mu gutsindisha ikipe yifashishije bamwe mu bakinnyi yahoze atoza anababereye umuyobozi.
Twamenye kandi ko impinduka mu masezerano ya Imurora Japhet zakozwe muri Nyakanga, ubwo ubuyobozi bushya bukuriwe na Nsengiyumva Richard watowe mu mpera za Kamena, bwakoraga amavugurura mu masezerano y’abakozi.
Icyo gihe ngo abakozi benshi bahinduriwe amasezerano, bashyirwa ku mezi atandutu y’igerageza mu gihe Imurora yakuwe ku nshingano zo kuba Umutoza Wungirije na Team Manager, agirwa “TMS User” ushinzwe ibijyanye no kwandikisha abakinnyi kuko hari hashyizweho abandi batoza bakuriwe na Ruremesha Emmanuel aho yungirijwe na Kalisa François.
Imurora Japhet ntiyigeze yemera gusinya ayo masezerano mashya, ndetse yanditse ibaruwa ubwo yari abwiwe ko aho kwirukanwa kubera kuvangira abatoza, we yakwandika asezera.
Imurora wasezeye gukina umupira w’amaguru mu 2021, yakiniye Musanze FC imyaka 10 mu gihe yahise ahabwa akazi muri iyi kipe.


