
Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, yashyize ku isoko ry’umurimo abagera ku 1610, basabwa kutibagirwa indangagaciro y’ubunyangamugayo mu gukoresha ubumenyi bahawe mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ni muhango wabaye ku nshuro ya 14. Uba kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cya Kaminuza ya Byumba mu Karere ka Gicumbi.
Abahawe impamyabushobozi barimo abasoje icyiciro cya kaminuza mu mashami arimo uburezi, ubumenyi muri siyansi, icungamutungo, n’ibaruramari.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yashimiye ingeri zitandukanye zagize uruhare mu gushinga iyi kaminuza zirimo ubuyobozi bw’igihugu, abafatanyabikorwa, abakozi n’abanyeshuri basoje amasomo.
Ati “Ndashimira abitanze ngo UTAB ishinge imizi. Ku ruhembe ndashimira ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul mu ntangiriro wakiriye vuba kandi agashyigikira igitekerezo cyo gushinga UTAB akanayitera inkunga kandi n’ubu akaba agikomeza”.
Yavuze ko umwaka utaha bazatangiza irindi shami rya kane ryiyongera ku yandi basanganywe, rizajya ryigisha ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba unahagarariye UTAB mu mategeko, Musenyeri Musengamana Papias, yavuze ko ireme ry’uburezi ari imwe mu ntego z’igihugu, ashishikariza abagiye ku isoko ry’umurimo kuzakomeza kuzirikana indangagaciro bahawe bazikoresha mu kwiteza imbere.
Ati “Kugira ngo ufungure neza buri muryango ugomba kugira buri rufunguzo, rero izo mwahawe ntimugomba kuzitiranya kandi nufungura ntuzifungirane. Mwahawe ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere kandi bizajyanirane n’indangagaciro kugira ngo ireme ry’uburezi rikomeze gutera imbere.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye abanyeshuri bitwaye neza ku murava bagaragaje kugeza basoje kaminuza ndetse avuga ko UTAB ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umujyi wa Byumba muri Gicumbi.
Ati “Ndabasaba ko ubumenyi mukuye aha muzabukoresha mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu mushyira mu bikorwa ibyo mwize no kuba intangarugero mu muryango Nyarwanda.”
Yasabye abarangije amasomo kugaragaza uruhare rwabo mu bumenyi bahawe mu gukemura bimwe mu bibazo biri mu baturage, ashimangira ko Leta itazahwema kubashyigikira no gufatanya na bo.
Ubuyobozi bwa kaminuza bufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali , Equity Bank na Airtel bashimiye ndetse batanga ibihembo birimo amafaranga na mudasobwa ku banyeshuri bahize abandi.
UTAB ni kaminuza ishingiye kuri Kiliziya Gatolika yatangiye mu 2006 ndetse mu mwaka utaha izizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe.
Kaminuza ya UTAB yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 1600
Abanyeshuri bishimiye kuba bagiye kujya ku isoko ry’umurimo
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba unahagarariye UTAB mu mategeko Musenyeri Musengamana Papias yasabye abarangije amasomo kurangwa n’indangagaciro nzima


