Author: Bvn Rwanda News

Umuramyi akaba n’Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu gace ka ‘Buffalo’ mu Mujyi wa New York, Rev. Emmanuel Ganza yishyuriye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) abaturage 300 bo mu Karere ka Kamonyi batabashaga kuyigondera. Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kabagesera ko mu Murenge wa Runda, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2025. Rev. Ganza amaze iminsi i Kigali, aho yageze ku wa 17 Ugushyingo 2025 mu rwego rw’urugendo rugamije kumenyekanisha Album ye nshya aherutse gushyira hanze iri mu rurimi rw’Igiswahili, ndetse no kwitegura igiterane azakorera muri BK Arena mu mpeshyi ya 2026. Agaruka ku mpamvu y’iki gikorwa, Rev. Ganza…

Read More

Nyuma y’igihe kitari gito cyane bari mu rukundo, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime, Captain Regis yatangaje ko imyiteguro y’ubukwe bwe na Queen igeze ku musozo bakaba bazakora ubukwe mu mezi abanza y’umwaka utaha. Ibi Regis yabitangarije InyaRwanda TV avuga ko ari bwo bwa mbere amennye ibanga ry’igihe azakorera ubukwe kandi ko imyiteguro yarangiye, ibintu byose biri ku murongo ubu bari mu musozo w’imyiteguro. Yagize ati “Ni nawe muntu wa mbere meneye ibanga ko ubukwe buri umwaka utaha mu mezi ari imbere cyane. Ubu ibintu byose byabaye porogaramu, gukwa byararangiye, harabura gutangaza igihe nta kindi. Ntacyo dushinja Imana.” Queen uri mu…

Read More

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’iteramakofe (Boxing) yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, yerekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya *“IBA Men’s Boxing Championship 2025”* rizaba kuva tariki ya *2 kugeza kuya 13 Ukuboza 2025.* U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi *batanu*, bose bakina mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga (amateur). Abo ni: – *Ntabanganyimana Valentin* – *Niyonzima Pacifique* – *Iranezeza Aimé* – *Mugenga Innocent* – *Habyarimana Abdul* Aba bakinnyi bazaba bari kumwe n’umutoza wabo *Jean Claude Gatorano*. Irushanwa ritegurwa na *International Boxing Association (IBA)*, Umukinnyi uzegukana umwanya wa mbere…

Read More

Mugihe  u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere uburezi budaheza, ibiciro biri hejuru by’amashuri yihariye bigikomeje kuba intambamyi ikomeye ituma bamwe mu bana bafite ubumuga batajubira ishuri. Ibi bikomeje guteza impungenge inzego zitandukanye zita ku burenganzira n’iterambere ry’abantu bafite ubumuga. Ibi byagarutsweho mu biganiro bya kabiri by’igihugu ku burezi budaheza byabaye kuva ku wa 27 kugeza ku wa 28 Ugushyingo, bigahuriza hamwe abafata ibyemezo, inzego z’uburezi, abarimu, ababyeyi, abanyeshuri n’imiryango itegamiye kuri Leta. Byateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ku bufatanye n’umushinga LIFT, bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’uburezi bufite ireme kandi butaheza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite…

Read More

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubitse ibikorwa byo kwemerera ubuhungiro ababusabaga nyuma y’iraswa ry’abasirikare babiri baguye mu gitero cyagabwe mu nkengero za White House. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Joseph Edlow, ku wa 28 Ugushyingo 2025. Edlow yifashishije urubuga rwa X, yavuze ko ibyo bikorwa bizasubikwa kugeza igihe bizeye ko buri muntu winjiye muri iki gihugu yizewe. BBC yavuze ko abakozi bakora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka basabwe guhagarika ibikorwa byose byaba ibyo kwemeza, guhakanira cyangwa kwakira ubusabe bw’abashaka ubuhungiro baturutse mu bindi bihugu. Ibi bibaye mu gihe Trump aherutse gutangaza ko agiye guhagarika mu buryo buhoraho…

Read More

Umurambo wa Dr. Edgar Lungu Chagwa wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021 uracyabitswe muri Afurika y’Epfo mu gihe umuryango we ugitegereje kwemererwa kumushyingura i Pretoria. Dr. Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo tariki ya 5 Kamena 2025, ubwo yivurizaga mu bitaro bya Mediclinic Medforum biherereye mu mujyi wa Pretoria. Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura muri Afurika y’Epfo nyuma yo kutumvikana na Leta ya Zambia ku buryo umuhango wagombaga kugenda. Leta ya Zambia yifuje ko Dr. Lungu yashyingurwa nk’uwabaye Umukuru w’Igihugu, ariko umuryango we washakaga kumushyingura wonyine, Perezida Hakainde Hichilema ntahagere kuko ngo ni ko Lungu yabyifuje mbere yo…

Read More

Umuhanzi Sheebah Karungi yibasiwe nyuma yo gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga se w’umwana we bagasanga ari Promoter Jaffer babyaranye uzwi cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye. Kuva byatangira guhwihwiswa ko uyu muhanzikazi atwite byateye amatsiko abenshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro, bavuga yaba atwitiye umugabo ufite urugo. Mu birori byo kwihiza isabukuru y’umwaka umwe y’umwana wa Sheebah, byabaye 24 Ugushyingo 2025, se w’umwana Promoter Jaffer yagaragaye mu birori ndetse we na Sheebah bafatanya gukata Keke (Cake). Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, ni bwo Sheebah Karungi yasangije amashusho abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga  ari kumwe na Promoter Jeff banezerewe. Yanditse ati: “Umenye inkuru…

Read More

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yahagaritse rutahizamu w’ikipe ya Al Hilal SC yo mu gihugu cya Sudani, Girumugisha Jean Claude ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, imikino itatu adakina ndetse acibwa amande y’ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 7 z’Amafaranga y’u Rwanda), kubera imvururu yateje ku mukino ikipe ye yatsinzemo MC Alger ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro. Uwo mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda rya gatatu mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, nyuma yo kurangira havuka imvururu zikabije ku makipe yombi zasabye imbaraga z’abashinzwe umutekano kugira ngo zihagarare.…

Read More

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikirinye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko ukekwaho gutwika abantu batandukanye akoresheje lisansi, batatu muri bo bakahasiga ubuzima.  Icyaha akekwaho cyakozwe ku itariki ya 13 Ukwakira 2025 ndetse na 13 Ugushyingo 2025,  mu masaha atandukanye y’ijoro mu Mudugudu wa Nyagisozi, Kagari ka Gatwa, mu  Murenge wa Janja, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru. Ukurikiranywe, ku itariki ya 13 Ukwakira 2025, yafashe utujerekani tubiri turimo buri kamwe litiro ya lisansi ajya mu rugo rw’umukecuru baturanye w’imyaka 73 y’amavuko, agezeyo yasanze umukecuru ari mu gikoni, amena lisansi mu muriro igikoni gifatwa n’inkongi y’umuriro. Abaturage…

Read More

Perezida wa Amerika, Donald Trump yategetse ko hongera gusuzumwa uburenganzira bwo gutura no gukorera muri Amerika bwahawe abantu bavuye mu bihugu 19, binyuze muri gahunda ya Green Card, by’umwihariko abakomoka muri Afghanistan. Trump yavuze ko urwego rushinzwe gutanga ubwenegihugu n’abimukira rwongera gusuzuma buri muntu wahawe uburenganzira bwo gutura no gukorera muri Amerika wavuye muri ibi bihugu 19. Ku wa 26 Ugushyingo 2025, abasirikare babiri ba Amerika barasiwe muri metero nke uvuye kuri White House barakomereka bikomeye. Byatangajwe ko ari igitero cyari kigambiriwe. Amerika yatangaje ko uwihishe inyuma y’iki gitero ari umusore ukomoka muri Afghanistan wakoranye n’ingabo za Amerika ubwo…

Read More