Author: Bvn Rwanda News

Ibikorwa byo kuzamura umusasuro w’icyayi mu Karere ka Nyaruguru, birimo gutanga inguzanyo zihabwa abahinzi zikishyurwa mu gihe kirekire ndetse no kubaka uruganda rugitunganya rwa Kibeho, byatwaye arenga miliyari 75 Frw kandi bitanga akazi kuri benshi. Ubuhinzi bw’icyayi mu karere ka Nyaruguru ni kimwe mu bifatiye runini abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru. Urugero ni Nyandwi Marie Chantal ugihingira mu Murenge wa Cyahinda uvuga ko yabitangiye mu 2021 ahereye kuri are 40. Ubutaka Nyandwi yahereyeho bwabagamo agashyamba bakamuha ibuhumbi 50 Frw mu myaka ine ryatemwe, ubu akuramo ibihumbi 180 Frw ku mwaka umwe kubera icyayi. Ati “Ubu mbasha kubona amafaranga y’ishuri…

Read More

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko umushinga wa Donald Trump wo kugarura amahoro muri Ukraine, ubogamiye ku ruhande rumwe ndetse watuma u Burusiya bwongera gutera Ukraine. Ku wa 21 Ugushyingo 2025 ni bwo hamenyekanye ibijyanye n’umushinga wa Trump wo guhagarika intambara muri Ukraine, usaba iki gihugu cyo mu Burayi ibirimo, kugabanya ingabo zacyo, guhara ibice byahoze ari ibyacyo, kutajya muri OTAN n’ibindi. Ubwo yari mu nama ya G20 muri Afurika y’Epfo, Macron yagize ati “Tuzi ko niba hatari uburyo bwo kubuhagarika, u Burusiya buzagaruka bwice amasezerano.” Yongeraho ko umushinga uwo ari wo wose ugomba kuganirwaho n’impande nyinshi kandi…

Read More

Abaraperi barenga 10 ni bo bimaze kwemezwa ko bazasusurutsa abazitabira igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kizaba ku nshuro ya kabiri kuko icya mbere cyabaye muri Mutarama 2025. Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 26 Ukuboza 2025, cyitezweho guhuriramo n’abaraperi batandukanye ndetse kugeza ubu bamaze gutangaza urutonde rw’abazakiririmbamo hafi ya bose. Mu bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo harimo Bull Dogg, Green P, P Fla na Fireman bo muri Tuff Gangz, aba bakiyongeraho Riderman, Danny Nanone, Young Grace, Logan Joe, Kivumbi King, Bushali, Jay C, Bruce The 1st na Kenny K-Shot. Iki gitaramo kizabera muri Zaria Court, kucyinjiramo bizaba ari ibihumbi 10Frw ku…

Read More

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yarashe umusore witwa Ruberintwari Nelson w’imyaka 33 y’amavuko wari mu bwihisho nyuma yo gukekwaho ko ari we wishe uwari umukunzi wakoraga mu kabari gaherereye mu murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro. Inkuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Umutoniwase Diane (Mutoni) wishwe n’abantu batahise bamenyekana, yamenyekanye mugitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya arabaye 21 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Cyugamo, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, Ruberintwari yumvikana avugana n’umusore n’umukobwa b’inshuti ze, bamubaza icyamuteye kwica Umutoniwase Diane bari inshuti. Uwo…

Read More

Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga; Nsabimana Jean de Dieu, Ntijyinama Patrick, Yvan Marcel Dikoume Kouyate, Mukengere Christian, Bizimungu Omar, Nkurunziza Felicien, Murangamirwa Serge, Mutsinzi Charles, Mathaba Lethabo, Katembo Lubila Devolin na Shaban Hussein ‘Tchabalala’. Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Ishimwe Jean Pierre, Nshimiyimana Yunussu, Aliou Souane, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ssekiganda Ronald, Dauda Yussif Seidu, Ruboneka Bosco, Denis Omedi, Mugisha Gilbert na William Togui. Umukino watangiye ubona amakipe yombi akina yigana ubona nta n’imwe iri gukina ibintu bisomeka. Bidatinze Musanze FC yari imbere y’abafana bayo yahise ifungura amazamu ku munota wa 7 ku gitego…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje Bonnie Mugabe nk’Umunyamabanga Mukuru wa yo. Nyuma y’iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, inkuru y’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, iri shyirahamwe ryabishyizeho umucyo. Bonnie Mugabe usanzwe ufite inshingano muri FIFA zo gucunga umutekano ku bibuga, ni we wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe. Bagize bati “Komite Nyobozi ya FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko, Ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA guhera ku wa 1 Ugushyingo 2025.” Amakuru avuga ko Mugabe ashobora kuzajya ahembwa ibihumbi birindwi by’amadolari y’Amerika [arenga gato miliyoni 10 Frw] buri kwezi. Kuva mu 2018-2020, Mugabe yari ashinzwe amarushanwa mu…

Read More

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yagonze inzu yarimo abana bane na nyina, abana babiri muri bo bahita bitaba Imana naho abandi barakomereka. Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gasagara, mu Kagari ka Gasagara, mu Murenge wa Gikonko, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025. Abaturage batuye muri ako gace bavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yarenze umuhanda maze igonga inzu y’umuturage irimo umuryango ugizwe n’umubyeyi n’abana be be bane maze abana babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi mu…

Read More

Imirwano imaze iminsi ibera muri Masisi, yatumye inyeshyamba za AFC/M23 zinjira muri Teritwari ya Walikale, ubu ziragenzura agace ka Kaliki muri Gurupema ya Waloa Yungu. Imodoka za gisirikare z’inyeshyamba za AFC/M23 zagaragaye mu gace ka Kaliki, muri Gurupema, Waloa Yungu, muri Teritwari ya Walikale. Ako ni agace ka mbere inyeshyamba zafashe muri nyuma y’igihe gishize zaremeye kuva muri Walikale. Ku wa Gatanu nyuma y’imirwano ikaze nibwo kariya gace kafashwe na M23. Muri Kivu ya Ruguru hamaze iminsi hari imirwano mu bice bitandukanye, AFC/M23 ihanganye n’ingabo za leta, FARDC zifatanya na Wazalendo. Ku wa Gatatu inyeshyamba za M23 zari zafashe agace…

Read More

Urubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) rwatangije uburyo buzajya butuma umuntu amenya amakuru yerekeye konti runaka, aho rwashyizeho ahantu hazajya habikwa ayo makuru hitwa “About this account”, ni ukuvuga ibijyanye n’iyi konti. Amakuru azajya aba akubiyemo ni aho iyo konti iherereye, ni ukuvuga umuntu uyikoresha aho aherereye, igihe yatangiriye gukoresha X, inshuro izina (username) rya konti ryahindutse, uko iyo porogaramu yamanuwe kuri internet niba harifashishijwe App Store cyangwa Google Play. Impamvu ubu buryo bwashyizweho ni ukurwanya abantu ba baringa bakoresha X mu bikorwa bidakwiriye. Akenshi usanga abantu biyita amazina atari ayabo, bagatukana cyangwa se bakandika ubundi butumwa buyobya.…

Read More

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe n’iya Kenya ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A rya CECAFA. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, kuri Abebe Bikila Stadium iri mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia. Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi dore ko atitwaye neza ku mukino wa mbere aho u Rwanda rwatsinzwe na Ethiopia ibitego 2-0 naho Kenya inganya na Somalia igitego 1-1. Buri Kipe yasabwaga gutsinda ikongera amahirwe yo kurenga amatsinda. Ni umukino watangiye neza ku ikipe y’u Rwanda kuko yatsinze igitego cya mbere ku munota wa…

Read More