Author: Bvn Rwanda News

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko insengero n’imisigiti 9.171 zafunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko zitarafungurwa ariko yizeza ko zimwe zishobora gufungurwa vuba bijyanye n’uko zuzuza ibisabwa. Yabigarutseho ku wa 19 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, ayigezaho raporo y’ibikorwa bya RGB ya 2024/2025 n’ibikorwa biteganyijwe umwaka utaha. Uyu muyobozi yagaragaje ko muri uwo mwaka ushize, RGB yakoze ubugenzuzi bwihariye mu miryango ishingiye ku myemerere (insengero n’imisigiti) harebwa iyubahirizwa ry’amategeko n’ibijyanye n’imiyoborere. Ni igenzura ryagaragaje ibibazo birimo inyigisho z’ubuyobe, ubushukanyi bugamije kwambura abantu ibyabo; kudakorera mu…

Read More

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yasabye abanyamakuru kubahiriza amahame agenga itangazamakuru uwo binanira akareka kurikora akigira mu bindi aho kwica nkana uwo mwuga. Yabigarutseho   ubwo yagarukaga ku itangazo rya RMC ryashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa 17 Ugushyingo 2025 ryavugaga ku kubahiriza amahame agenga umwuga by’umwihariko ku bakora inkuru n’ibiganiro bya siporo mu Rwanda. Muri iryo tangazo, RMC yibukije abanyamakuru bose bakora inkuru n’ibiganiro bya siporo kuri radiyo na televiziyo ko bagomba kubahiriza Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, by’umwihariko ingingo za 2, 3, 4, 6, 9, 11, 13, 14, 16 na…

Read More

Ni igikorwa cyabaye kuruyu wa 19 Ugushyingo2025 ,kibera mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Runda ,Akagali ka Muganza.aho hatewe ibiti kumuhanda wa kaburimbo uturuka ku isoko rya Bishenyi werekeza i Gihara. Senderi International heat wizihiza isabukuru y’imyaka 20 akora Umuziki ,numwe mubitabiriye uyumuganda , yabwiye abitabiriye ko yishimiye igihe amaze akora umuziki ,ashishikariza Abaturage kubungabunga ibidukikije kuko bigira uruhare mukurinda abaturage guhumeka umwuka uhumanye ,kandi ko igiti kigira uruhare muguhangana nimihindagurikire y’Ikirere. Senderi yasoje ababwirako aribubataramire ,akaza gutaramana nabatuye muri kamonyi ,muri gale ya Bishenyi.Umuyobozi w’umurenge wa Runda Ndayisaba Egide Piere ndetse na Gitifu w’ Akagali ka Muganza Uwanyirigira Grace…

Read More

AG Promoter uherutse kwambika impeta Micky bakiyemeza kurushinga nk’umugore n’umugabo, kuri ubu bamaze kwemeza ko bagiye gusezerana imbere y’amategeko bakabana mu buryo bwemewe. Nk’uko bigaragara mu butumwa butumira inshuti zabo, AG Promoter na Micky bazasezerana ku wa 27 Ugushyingo 2025 mu gihe abatumiwe bazakirirwa i Rebero. Ibi birori byo gusezerana imbere y’amategeko bitangajwe mu gihe AG Promoter yari aherutse kwambika impeta umukunzi we ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye na none i Rebero, icyo gihe ari na bwo batangaje ko bitegura gusezerana imbere y’amategeko. Ubwo yari amaze gutererwa ivi akambikwa impeta, Micky yavuze ko bakabaye barasezeranye imbere y’amategeko…

Read More

muririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ari kwicuza impamvu yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo. Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rurimi rw’Icyongereza, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse amahitamo yagize ari mabi cyane. Ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.” Uyu mugore wumvikana nk’uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira…

Read More

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje ko Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Iburasirazuba kikazakirwa na Uganda, Kenya na Tanzania, cyashyizwe mu mpeshyi kuva tariki ya 19 Kamena kugeza ku ya 18 Nyakanga 2027. Iri rushanwa rizakinwa ku nshuro ya mbere n’ibihugu bitatu ryaherukaga kubera muri aka karere mu myaka 50 iheruka. CAF umuhango wo kugaragaza uko amakipe azahurira mu matsinda yo gushaka itike y’irushanwa uteganyijwe tariki ya 19 Ukuboza 2025 muri Maroc. Imikino yo gushaka itike yaryo izaba hagati ya Werurwe n’Ugushyingo 2026. Ibihugu bitatu bizakira ni byo bimaze kubona itike yo kuzarikina. Ibibuga bizakira iri rushanwa birimo…

Read More

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwashimangiye ko ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda rikomeje kwiyongera, runyomoza amakuru aherutse gutangazwa ko abashoramari bo muri icyo gihugu bagabanyutse. Mu nkuru yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, mu kinyamakuru the East African, Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, yagaragaje ko Ishoramari rya Amerika mu Rwanda rigenda rizamuka, ashimangira ko gusobanura nabi imibare bihindura ukuri. Yakomeje avuga ko hari inkuru iheruka gutangazwa na The EastAfrican yavugaga ko “Abashoramari b’Abanyamerika bari guhunga u Rwanda” avuga ko ayo makuru ari ibinyoma. Ati: “Hashingiwe ku bivugwa ko ishoramari…

Read More

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza buratangaza ko bakiriye impinja zigera kuri 510 zavutse zitagejeje igihe n’ibilo byabo ari bike, barakurikirwa none ubu bameze neza. Byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwita ku Bana Bavutse Igihe Kitageze. Uyu munsi wizihizwa mu ntumbero yo kwita kuri ubu buvuzi bwihariye bw’abana baba bavutse igihe kitageze, kugira ngo bitabweho byimbitse kuko iyo bakurikiranwe neza bakura nta kibazo bagize. Umuforomokazi uvura impinja mu bitaro bya Nyanza, Murekatete Claudine yavuze ko abana bavuka batyo ari ababa bavutse munsi y’ibyumweru 37. Yavuze ko iyo abo bana bavutse bagafashwa gukura baba abana basanzwe,bazima,…

Read More

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa Kylian Mbappé, yareze Paris Saint-Germain yahoze akinira ayishyuza miliyoni 305$ z’ibitarubahirijwe mu masezerano yari afitanye na yo ndetse no kumufata nabi mbere y’uko ayivamo. Mu mwaka ushize wa 2024, ni bwo PSG yarekuye uyu rutahizamu yerekeza muri Real Madrid, gusa ntibyarangirira aho kuko iyi kipe yahise umurega mu rukiko rw’umurimo mu Bufaransa. Icyo gihe yamushinjaga kuba yarayihombeje agera kuri miliyoni 278$, ubwo yangaga kujya muri Al Hilal yo muri Arabie Saoudite yashakaga kumutangaho miliyoni 347$. Mbappé w’imyaka 26 na we yamaze kugeza iyi kipe mu nkiko, kuko yafashwe nabi kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino…

Read More

Bill Ruzima uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi akavugwaho ubuhanga mu kuririmba, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, wavuze ko Bill Ruzima yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ati “Yego ni byo yatawe muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025, arakekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.” Nubwo akurikiranyweho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi ndetse akaba yemera ko yanywaga urumogi kuva mu 2022, Bill Ruzima ni umwe mu bahanzi bafite izina rimaze kumenyekana mu…

Read More