
Ni igikorwa cyabaye kuruyu wa 19 Ugushyingo2025 ,kibera mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Runda ,Akagali ka Muganza.aho hatewe ibiti kumuhanda wa kaburimbo uturuka ku isoko rya Bishenyi werekeza i Gihara.
Senderi International heat wizihiza isabukuru y’imyaka 20 akora Umuziki ,numwe mubitabiriye uyumuganda , yabwiye abitabiriye ko yishimiye igihe amaze akora umuziki ,ashishikariza Abaturage kubungabunga ibidukikije kuko bigira uruhare mukurinda abaturage guhumeka umwuka uhumanye ,kandi ko igiti kigira uruhare muguhangana nimihindagurikire y’Ikirere.

Senderi yasoje ababwirako aribubataramire ,akaza gutaramana nabatuye muri kamonyi ,muri gale ya Bishenyi.
Umuyobozi w’umurenge wa Runda Ndayisaba Egide Piere ndetse na Gitifu w’ Akagali ka Muganza Uwanyirigira Grace babwiye abaturage bitabiriye iki gikorwa ko gutera ibiti ari ikintu kigenzi kuko bitanga Umwuka mwiza kandi ibiti bikaba ari bimwe mubigize ibidukikije ati tubibungabunge kandi dukomeze kwimakaza Umuco wo gutera byinshi ndetse nokwirinda kwangiza ibyatewe.



