Author: Bvn Rwanda News

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyatangaje ko mu turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo hagiye kuba ibura ry’amashanyarazi rizamara umunsi wose, ndetse n’amasaha ane mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kwagura imiyoboro y’amashanyarazi. Mu itangazo REG yatanze kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025, yagaragaje ko bitewe n’imirimo yo gusana Sitasiyo y’Amashanyarazi ya Gabiro mu Karere ka Gatsibo n’umuyoboro wa Kibagabaga-Nyarutarama hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi ku itariki 15 z’uku kwezi. Kuri iyo tariki guhera Saa Moya za mu gitondo kugeza Saa Moya z’umugoroba amashanyarazi azabura mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Gicumbi. Ni mu gihe…

Read More

U Rwanda rwakiriye abarwanyi barindwi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bacyuwe n’abakozi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Aba Banyarwanda bacyuwe ku wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025, nyuma yo kumara iminsi itatu mu kigo cy’agateganyo cyakira abarambitse intwaro bashaka gusubira mu buzima busanzwe, giherereye mu mujyi wa Goma. MONUSCO yatangaje ko muri rusange yacyuye Abanyarwanda 49 kandi ko bishimiye gutaha mu Rwanda, basaba bagenzi babo bakiri mu mashyamba kurambika intwaro kugira ngo babane mu mahoro n’abandi. Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2025, MONUSCO yacyuye…

Read More

Abatuye mu Karere ka Rulindo batangaje ko bahangayikishijwe n’uburyo abana babo bata ishuri bakajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ababyeyi bo mu Murenge wa Cyinzuzi babwiye TV1 ko abana babo bava mu ishuri bibwira ko amafaranga bagiye gukorera azabasazisha nyamara bishuka kuko mu bihe biri imbere bazaba basabwa kugira ubumenyi bwunganira imbaraga zabo. Umwe muri bo yagize ati “Ikibazo dufite aha ni abana bakiri bato batari kujya ku ishuri cyane cyane bakurikiranye amafaranga y’amabuye y’agaciro. Nko guhera ku myaka itanu umwana aba atangiye kumenya gasegereti” Aba babyeyi bavuga ko iyo umwana amaze kubona 2000 Frw ku munsi aba atagisubiye ku…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimye Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa, amwita umuyobozi ukomeye nyuma yo kumwakira muri White House ku wa 10 Ugushyingo 2025. Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa, yigeze kuyobora umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS), ufitanye isano na Al-Qaeda, wafashije guhirika uwari Perezida w Syria, Bashar al-Assad ubwo abarwanyi bawo bafataga Umujyi wa Damascus mu Ukuboza 2024. Uyu kandi yari yarashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe na Amerika kubera kuzengereza abo mu Burengerazuba bw’Isi n’inshuti zabo. Icyakora nyuma yo gufata ubutegetsi,Ahmed al-Sharaa, yasezeranyije kongera kubaka igihugu no kurengera abantu bo mu madini n’amoko atandukanye.…

Read More

Rayon Sports yasohotse ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu makipe yafatiwe ibihano byo kutandikisha abakinnyi nyuma yo kutubahiriza ibyo yasabwe ubwo yatsindwaga imanza yarezwemo n’abari abakozi bayo. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo 2025, hashyizwe hanze amakipe yafatiwe ibihano kubera amakosa yakoze yiganjemo kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aya makipe arenga 150 yo muri Afurika ni yo yahawe ibihano, muri yo harimo Rayon Sports FC yo mu Rwanda yarezwe kabiri mu Ukwakira 2025. Icyo gihe yarezwe n’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’, wayireze ayishinja kwirukanwa binyuranyije n’amategeko ndetse inamubereyemo umwenda. Icyo gihe…

Read More

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 11 na 20 Ugushyingo 2025, mu Rwanda hateganyijwe kugwa imvura iri ku bipimo biri hagati ya milimetero 30 na 150. Iyo mvura iteganyijwe iri hejuru y’impuzandengo y’igihe kirekire ubundi cy’isanzwe igwa, iba ibarirwa hagati ya milimetero 25 na 90 muri icyo gihe cy’umwaka. Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 120 na 150, iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, ndetse no mu bice bimwe by’Uturere twa Muhanga, Nyamagabe na Nyaruguru. Biteganyijwe ko kandi imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 izagwa mu bice bimwe by’Umujyi…

Read More

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo witwa Iraguha Clement wamenyekanye cyane kubera kwigisha abantu gutwara imodoka yifashishije imbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo ’kwiroha’ mu Kiyaga cya Muhazi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa ’Mwarimu Clement’ yamenyekanye mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025. Yagize ati “Uyu mugabo ku munsi w’ejo, mu masaa kumi n’imwe yari avuye mu Karere ka Gicumbi, ajya mu Karere ka Gasabo ahazwi nka King Fisher mu Murenge wa Rutunga. Iyi ni hoteli, abantu benshi barayizi.” CIP Gahonzire yasobanuye…

Read More

Akarere ka Kamonyi kubufatanye na police y’Urwanda hatangirijwe Ubukangurambaga bwa gahunda ya Turindane tugereyo Amahoro . Ni umuhango wabereye mu Umurenge wa Runda muri Gale ya Bishenyi witabirwa n’ Abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi mukuru wa polisi wungurije ushinzwe ibikorwa, Umuyobozi mukuru w’Ingabo mu ntara ya Amajyepfo na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo arinawe wari Umushyitsi mukuru. Umuyobozi mukuru wapolisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Vincent SANO yavuzeko Impanuka ari Ikibazo gikomeye ayigereranya nibindi byorezo bikomeye bibaho ku Isi bigira uruhare mugutwara Ubuzima bw’Abantu ndetse Ubukungu bukahagendera. Asobanura uko ubukungu buhatikirira yagize ati iyo habaye impanuka usanga yangije ibikorwa remezo kandi kubisana bitwara Amafaranga…

Read More

Ngororero: Umubyeyi wari kumwe n’abandi bagenzi mu modoka, yafashwe n’ibise mu buryo butunguranye ahita abyara. Uyu mubyeyi yafashwe n’ibise ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster (Virunga) yavaga mu Mujyi wa Muhanga yerekeza i Rubavu, abagenzi bageze ahitwa Kazabe ho mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero babona uyu mugore atangiye gutaka bamubaza icyabaye. Umucungamutungo wa Kampani ya Virunga itwara abagenzi, Ndikuryayo Gaspard yabwiye Umunyamakuru ko amakuru yahawe avuga ko uyu mubyeyi akimara gufatwa n’ibise abagenzi bagize amahirwe babona imbangukiragutabara (Ambulance) yavaga i Rubavu yerekeje i Muhanga, barayihagarika. Muganga bamubwiye ko hari umubyeyi umeze nk’uri ku nda, uwo Muganga yinjiye…

Read More

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rusizi, bwatangaje ko umutoza wa yo, Hatungimana Amran na Matata Ismaël utoza abanyezamu b’iyi kipe, bahagaritswe mu nshingano za bo. Mu Itangazo ryashyizwe hanze na Espoir FC, iyi kipe yavuze ko aba batoza bombi bahagaritswe imikino itandatu ibanza ya shampiyona kubera umusaruro nkene mu mikino ikipe imaze gukina. Bakomeje bavuga ko inshingano zo gutoza, zisigaranwa n’umutoza mukuru wa yo, Jean Paul. Iyi kipe yo mu Akarere ka Rusizi, nta mukino n’umwe iratsinda ndetse ni yo ya nyuma mu itsinda B muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Read More