
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ubwa mbere uyu muramyi wamamaye cyane mu ndirimbo zigize Album ye ‘Niwe’ yari ataramiye kandi akaganiriza abitabiriye Gen-z Comedy.

Mbere yo kuganiriza abitabiriye iki gitaramo, yabanje kuvuga ko ashaka guhura no kuganira n’umunyarwenya Kadudu wari wavuye ku rubyiniro igitaraganya, nyuma y’uko umwe mu bitabiriye iki gitaramo yari yamuvugiyemo, bigatuma adakomeza gususurutsa abantu.
Akigera ku rubyiniro, Richard Nick yabwiye Kadudu ko Imana imukunda, kandi ko aremye mu ishusho yayo, bityo nta kintu gikwiye kumuca intege mu buzima.
Yamubajije icyo akora, umukobwa asubiza ko uretse gutera urwenya nta kindi akora. Ariko avuga ko abonye igishoro yakora ubucuruzi bw’ibiraha.
Richard Nick Ngendahayo yahise yiyemeza kumuha ibihumbi 500 Frw ako kanya, ndetse yamuhaye n’itike ya VIP yo kuzinjiriraho mu gitaramo cye kizabera muri BK Arena tariki 29 Ugushyingo 2025.
Nyuma yo guhabwa aya mafaranga, Kadudu yabwiye InyaRwanda ko ari amashimwe akomeye kuri we, kuko yari asanzwe azi Richard Nick, ariko ko batari bagahuye.
Yavuze ko aya mafaranga yahawe agiye kuyakoresha mu bikorwa byo gutangira ubucuruzi, kandi yizeye ko azabyungukiramo. Ati “Kubona umunyabigwi nk’uriya akaza akakwakira, agahaguruka akajya ku ruhande, yarangiza akakwicaza mu byubahiro byinshi ukicara akakubwira ati ‘uwaguha igishoro wakora iki!;
Yambwiye ariya mafaranga ntekereza ibintu byose numva ubwonko bujemo ibintu byinshi, akivuga rero ariya mafaranga, nahise ntekereza ‘Business’ y’ibiraha [Ikiraha Shop], ni kwa kundi uba uvuga uti mbonye amafaranga ni cyo nakora. Nari maze iminsi mvuga nti mbonye ibihumbi 200 Frw natangira kwikorera, ndikuvuga nti aramutse abonetse nabikora.”
Nubwo yari igitaramo cy’urwenya, Gen-Z Comedy Show yahindutse urubuga rwo gutuma umuntu umwe ahindurirwa ubuzima. Abari bitabiriye basanze igitaramo kimaze kwambuka umurongo wo gusetsa kikagera ku rwego rwo guha abantu icyizere gishya.
Richard Nick, uri mu rugendo rwo kwamamaza igitaramo gikomeye ategura muri BK Arena, yahisemo ko ayo masaha macye kuri urwo rubyiniro ataba ayo gutanga ubutumwa gusa—ahubwo anaba ayo guhindura ubuzima bw’umuntu. Kadudu we, ntazongera kuvuga ko “yabuze igishoro”—ahubwo azajya yibuka ijoro ryamugize undi.
Kadudu, wari umaze iminsi yibaza uko yatangira business y’ibiraha, yatahanye igishoro kiruta kure ibyo yatekerezaga. Kuri we, ryari ijoro ryasize amarira y’ibyishimo, guseka n’amashimwe—aho umunyarwenya yahawe impamvu nshya yo gukomeza kwiyubaka no gutera imbere.


