Author: Bvn Rwanda News

Ni ubukangurambaga Aline Gahongayire yatangiye mu Ugushyingo 2025, Ukwezi nubundi kwahariwe guhangana n’iyi ndwara dore ko tariki 14 ari umunsi mpuzamahanga wo kuyihashya. Gahongayire yagize ati “Nk’umuhanzi, ndashaka gukoresha ijwi ryanjye kugira ng ngeze ku barwayi n’abatararwara ubutumwa bwo kumenya, kwirinda no kubana neza n’iyo ndwara.” Abajijwe uko azabasha kugera ku byo yiyemeje, yavuze ko azifashiha imbuga nkoranyambaga ze aho azajya aganiriza abarwaye Diabète n’imiryango yabo, abatararwara abashishikarize kwisuzumisha hakiri kare. Uyu muhanzi yagaragaje ko iyi ndwara ishobora gutera ihungabana uyirwaye bityo ko baba bakeneye abantu babaganiriza ari narwo rugendo yatangiye. Aline Gahongayire uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza…

Read More

Kuri ubu, uyu muhanzi aritegura igitaramo gikomeye yise “Papa Cyangwe 5 Years Experience”, kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2025 muri Kigali Universe, nk’uburyo bwo gusangira n’abakunzi be urugendo rw’imyaka itanu amaze mu muziki. Mu kiganiro na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko iyi myaka itanu yamubereye ishuri rikomeye ry’ubuzima n’ubuhanzi. Ati: “Imyaka itanu ngiye kwizihiza mu muziki ni urugendo rutari rworoshye. Hari amajoro menshi y’akazi, ibihe byiza n’ibindi bigoye, ariko byose byampaye isomo rikomeye. Umuziki wampuje n’abantu, unyigisha byinshi ku buzima n’ukuri kw’isi. Ni imyaka y’ibitambo byinshi, y’ibyuya, ariko n’iy’amahirwe menshi yo guhura n’abantu batandukanye bangiriye akamaro.” Ni amagambo agaragaza ko umuziki…

Read More

Mu Karere Kicukiro, habereye igikorwa cy’urugomo cyatunguye ndetse kibabaza abatari bake ubwo abafundi badukiraga imodoka irimo abanyeshuri bakayimenagura ibirahure abana batatu bagakomereka. Ibi byabaye ku wa Kane, tariki ya 06 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Kinyana, mu Kagari ka Nunga, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Amakuru avuga ko intandaro y’uko kutumvikana hagati y’umushoferi wari utwaye iyo modoka y’abanyeshuri biga muri Mary 1000s International School, ni uko yagonze ijerekani yabo bafundi aho bubakaga. Uwo mushoferi yagonze iyo jerekani arigendera avuga ko bari bayiteretse mu muhanda, hanyuma agarutse asanga bamuteze batangira kumenagura ibirahure by’imodoka. Ababibonye…

Read More

Abarwanyi b’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) bamaze igihe mu mirwano ikomeye n’Ingabo za Leta ya Sudan yemewe, batangaje ko bemeye icyifuzo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika imirwano mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi. Mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, wavuze ko icyemezo cyo kwemera guhagarika imirwano kigamije “koroshya ibikorwa by’ubutabazi no kurengera abasivili bakomeje guhura n’akaga.” RSF yagize ati “Twiyemeje gushyira mu bikorwa aya masezerano vuba kandi dutangire ibiganiro bigamije guhagarika burundu imirwano.” Aba barwanyi bari baherutse gufata Umujyi wa El Fasher aho bashinjijwe kwica abasivili benshi, ibyahuruje amahanga. Nubwo…

Read More

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiriranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko wishe se umubyara akoresheje ibuye amuhoye guhinga umurima yari yaramuhaye. Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Gikombe, Akagari ka Kareba, Umurenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu ubwo yatahaga yagera mu rugo agasanga se umubyara yahinze umurima yari yaramuhaye niko kumwadukira amukubita hasi afata ibuye arimukubita inshuro 3 mu mutwe ahita apfa. Mu ibazwa rye nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa yemera icyaha, avuga ko yakubise Se ibuye mu mutwe inshuro eshatu agahita apfa. Asobanura ko yabitewe n’uko yamuhaye umurima nyuma agasanga yawuhinze. Icyaha…

Read More

Mu Rwanda hatangijwe uruganda rwa mbere rukora ibikombe bikozwe mu mpapuro, rufite ubushobozi bwo gukora ibirenga ibihumbi 100 ku munsi. Uru ruganda ruzwi nka A-ZF Global Trading ruje gukemura ibibazo by’abatumizaga ibi bikombe mu Bushinwa n’ahandi, rwafunguwe ku wa 6 Ugushyingo 2025. Ruherereye mu Cyanya cyaharikwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo. Nubwo rwahereye ku bushobozi bwo gukora ibikombe bikoreshwa inshuro imwe bigera ku bihumbi 100, imirimo yo kurwagura irakomeje ku buryo ruzajya rukora ibikombe ibihumbi 500 ku munsi bitarenze mu myaka ibiri. Rwatangiranye abakozi 20 bikaba byitezwe ko mu myaka ibiri iri imbere…

Read More

Umubyeyi witwaga Byukusenge Yvonne w’imyaka 38 y’amavuko, wo mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, yasanzwe mu ishyamba ryo muri ako gace yapfuye, atambaye akenda k’imbere bikekwa ko yishwe abanje gusambanywa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Ruhango, mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu Kane, tariki ya 06 Ugushyingo 2025. Abamwishe bari bamwambuye ikariso, iruhande rw’umurambo we hafatiwe umugabo wari ufite inzoga ari kunywa ndetse afite n’amaraso ku ntoki, abaturage bakavuga ko bashatse kumusambanya akanga bikarangi bamwishe. Uretse uwo…

Read More

Perezida Sheinbaum wabaye umugore wa mbere wategetse Mexique Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo ‘wamusomye akanamukorakora’ ubwo yari mu ruhame aganiriza abaturage. Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ubwo Madamu Claudia Sheinbaum yari mu mbuga iherereye rwa gati mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu kiri muri Amerika y’Amajyepfo. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Sheinbaum avugana n’abaturage nyuma umugabo akamusatira amuturutse inyuma, akamusoma ku ijosi ndetse akamukoraho agana ku mabere. Perezia Sheinbaum yahise asunika uwo mugabo nyuma abamurinda bahita bata muri yombi uwo mugabo. Mu kiganiro n’abanyamakuru…

Read More

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen (Rtd), Albert Murasira, yatangije imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye kugira ngo gishyirwe ku rwego rwisumbuye rutanga serivisi nk’izitangirwa mu bitaro “Medicalized Health Centre’’, ibizavuna amaguru abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kwivuriza kure. Uyu mushinga wo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye giherereye mu Karere ka Kirehe, watangijwe ku wa 5 Ugushyingo 2025. Biteganyijwe ko nicyuzura kizunganira Ibitaro bya Kirehe byakire abaturage bo mu mirenge ya Mahama, Nasho, Mpanga, Nyarubuye na Mushikiri. Uyu mushinga ni igice kimwe mu bigize umushinga Jya Mbere, ugamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’impunzi n’Abanyarwanda bazakiriye. Miliyari 5 Frw…

Read More

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko atemeranya n’abarokore bavuga ko ari abashyitsi mu Isi, iwabo hakaba mu Ijuru. Iyo abarokore bavuga ko ari abashyitsi mu Isi, baba bashingira ku mirongo yo muri Bibiliya, nko muri 1 Petero 2:11 havuga ngo “Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi riwanya ubugingo.” Mu kiganiro Perezida Museveni yagiriye kuri televiziyo UBC ku wa 4 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu rugo rwe ruri mu Karere ka Soroti, yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu aba ku Isi imyaka 97 ariko agakomeza kuvuga ko ari umushyitsi. Ati “Mu myaka…

Read More