
Ni umunsi wari uw’ ibyishimo ku bafana b’iyi kipe y’ubukombe muri Espagne aho abasaga ibihumbi 22 bitabiriye imyitozo ya mbere yayo yabereye kuri Spotify Camp Nou kuva muri Gicurasi 2023, ubwo hatangiraga imirimo yo kuyivugurura.
Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta, yavuze ko ari umunsi w’amateka ku muryango mugari wa Barça kandi ko “gusubira muri Camp Nou ari inzozi zahindutse impamo.”

Yongeyeho ati: “Nubwo imirimo ikiri gukomeza, kuba twongeye gusubira hano ni intambwe ikomeye. Camp Nou ni umutima wa Barça, kandi uyu munsi turi mu rugo.”
Nubwo ikipe yamaze gusubira ku kibuga cyayo, imirimo yo kuvugurura Camp Nou iracyakomeje. Ibice byo hejuru by’inyubako, ibyicaro byo hejuru ndetse n’igice cyo hejuru gishya (roof) biracyubakwa.
Ubuyobozi bwa Barcelona butegereje uruhushya rwa kabiri (Licence 1B) ruzemerera iki kibuga kwakira abafana bagera ku 45 000 mbere yo gutangira kwakira imikino ya shampiyona n’iya UEFA Champions League.
Mu gihe iyi Stade yavugururwaga, FC Barcelona yakiriraga imikino yayo ya shampiyona na Champions League kuri Estadi Olímpic Lluís Company.
Uretse ibyishimo ku bafana, gusubira muri Camp Nou bizongera cyane n’amafaranga ikipe yinjiza buri mukino, harimo n’ayo izajya ikura mu baterankunga nka Spotify ifite uburenganzira ku izina ry’ikibuga.
Ubuyobozi bwa FC Barcelona buvuga ko nyuma y’uko imirimo izarangira burundu mu mpera za 2026, Camp Nou izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana basaga 105 000, bikayigira Stade nini kurusha izindi ku mugabane w’u Burayi.
FC Barcelona irasubira mu kibuga kuri iki Cyumweru saa Yine z’ijoro yakirwa na Celta Vigo muri shampiyona.


