- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bwatangaje ko umurambo w’umusore witwa Musirikare Obed wari waheze mu Burundi wamaze kugera mu Rwanda ndetse ko ugiye guhita ushingurwa. Tariki 24 Ukwakira 2025 nibwo uyu musore wakiniraga ikipe ya Muganza Training Center ikina cyiciro cya gatatu mu Rwanda, yarohamye mu mugezi wa Rusizi, arapfa ubwo yageragezaga kwambuka ava mu Rwanda ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti. Umurambo we ntiwahise uboneka, kuko watwawe n’amazi. Abo mu muryango wa nyakwigendera baje kumenya ko umurambo wa Musirikare Obed warohowe n’Abarundi ahitwa Buganda, bawujyana mu buruhukiro bw’ibitaro…
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse umusifuzi wo hagati Kwizera Olivier ibyumweru bitanu, n’uwo ku ruhande Mbonigena Seraphin ibyumweru bine, bitewe n’amakosa bakoze ku mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Rwanda Premier League, Bugesera FC yatsinzwemo na AS Muhanga igitego 1-0 ku wa Gatandatu. Komisiyo Ishinzwe Imisifurire muri iri shyirahamwe yagaragaje ko Kwizera yakoze amakosa abiri muri uyu mukino, aho atasifuye ikosa ry’umunyezamu wa AS Muhanga Hategekimana Bonheur warenze urubuga rwe agafata umupira n’amaboko yombi ku munota wa 20. Mu busanzwe iri kosa rihanishwa ‘coup franc direct’ n’ikarita y’umutuku ariko nta byakozwe. Irindi kosa ni uko ku munota wa…
Umukobwa w’Umwami Umwami Yuhi Musinga wari usigaye ku Isi witwa Speciose Mukabayojo yatabarutse ku myaka 93. Albert Rudatsimburwa ni umwe mu bo mu muryango wa Mukabayojo. Yabwiye IGIHE ko uyu mubyeyi yaguye i Nairobi muri Kenya. Ati “Yaguye i Nairobi ku mugoroba w’ejo, ni bwo nabimenye. Twajyaga tuvugana kuri telefone. Yaherukaga mu Rwanda aje gutabariza musaza we Kigeli.” Rudatsimburwa yavuze ko Mukabayojo yari umuvandimwe, kuko “mushiki wa Musinga yari nyogokuru”. Mukabayojo ari mu bana bahunganye n’Umwami Musinga ubwo yacirirwaga i Moba muri Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo (Zaire y’icyo gihe.) Ingoma ya Musinga yagize ibihe by’akaga kandi bibi mu…
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Umushinga w’indangamuntu koranabuhanga uzarangira utwaye miliyoni 70$ (arenga miliyari 101 Frw). Ni umushinga watangiye mu 2023. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko Banki y’Isi nk’umufatanyabikorwa wa mbere yagize uruhare mu kubaka sisitemu y’indangamuntu koranabuhanga, aho yashoyemo asaga miliyoni 48$ (arenga miliyari 69 Frw). Yashimangiye ko ayo mafaranga adahagije “kugira ngo tugere ku byo dushaka gukora ubu”, ahubwo ko kugira ngo umushinga urangire wose hakenewe “asaga miliyoni 70$ (arenga miliyari 1001 Frw.” Mu kiganiro na RBA yagize ati “Impamvu ni uko hari ukubaka sisitemu no kuvugurura serivisi zari zisanzwe zihabwa abaturage zishingiye…
Sherrie Silver uri mu Banyarwanda bamaze kubaka izina mu kubyina yaciye ku ruhande ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije igihe azashakira n’uko atekereza umugabo yifuza. Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, cyateguraga ibirori bya ‘The Silver Gala’ bizaba ku wa 1 Ugushyingo 2025. Umunyamakuru yabajije Sherrie Silver igihe yumva azashakira umugabo n’inkomoko y’umugabo yifuza. Mu gusubiza uyu mukobwa yabanje guseka ariko yirinda kuvuga byinshi. Ati “Igisubizo kuri icyo kibazo ni ugusenga Yesu no kumubaza. Njye ndi hano gukora ibyo ngomba gukora.” Ubwo yabazwaga niba ashaka umugabo w’Umunyarwanda, yavuze ko “Nabyishimira cyane. Mama yabyishimira birushijeho!” Ibirori bya…
U Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye rusange, ibihugu byombi binemeranya gukomeza kuyashyira mu bikorwa vuba binyuze mu ishyirwaho rya Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, ku wa 27 Ukwakira 2025, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Somalia, Abdisalam Abdi Ali, wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Mu biganiro byahuje aba baminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, bemeje ko umubano hagati y’u Rwanda na Somalia ushingiye ku bwubahane, intego zihuriweho, ndetse n’intumbero ikomeye y’ubumwe bwa Afurika. Itangazo rihuriweho ryasohowe riti “ Bavuze ko uru ruzinduko ari intangiriro y’icyiciro gishya mu gushimangira umubano w’ibihugu…
Umugabo w’imyaka 53 wo mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, hakekwa amakimbirane yo mu muryango aho yari amaze iminsi ashinja umugore we ku muca inyuma. Ibi byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Rutangaza, ku mugoroba w’itariki 27 Ukwakira 2025. Uyu mugabo washakanye byemewe n’amategeko n’umufasha we w’imyaka 52, yabonwe bwa mbere n’umukobwa we w’imfura, amanitse mu ruganiriro yapfuye. Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative Ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo twayamenye aho yari asanzwe abana n’umufasha we mu makimbirane, byatubabaje kuko kwiyahura bidakemura ikibazo.” Yaboneyeho…
Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda ’Roots Investment Group’ rukora inzoga zizwi nka ‘Be One Gin’ yatawe muri yombi ndetse amakuru ahari ahamya ko dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha mu gihe bugikusanya ibimenyetso ngo buyiregere Urukiko. Ni amakuru yamenyekanye nyuma y’iminsi bivugwa ko uyu mugabo yaba yaratawe muri yombi nyuma ya operasiyo ‘Usalama XI’ yabaye hagati ya tariki 15-17 Ukwakira 2025. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Habumugisha yatawe muri yombi ndetse dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Ati “Ni byo koko Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda rukora ikinyobwa gisembuye kizwi nka ‘Be…
Mu mujyi wa Salta muri Argentine hakwirakwiye inkuru idasanzwe y’umugore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko, washakanye n’umugabo ukora akazi ko gutwara abagenzi muri ‘taxi voiture’. Tariki ya 25 Ukwakira 2025, uyu mugore yacunze umugabo we atamureba, yinjira mu mwanya wahariwe imizigo (boot) muri taxi umugabo we akoresha mu kazi ka buri munsi, afite intego imwe rukumbi. Nk’ibisanzwe, umugabo yinjiye muri iyi modoka y’umutuku, ajya mu kazi, ariko atazi ibanga riri muri boot ye. Iyo aba yateganyije gukoreramo ibara, nta kabuza yari guseba. Mu bihugu byinshi, abapolisi ntiborohera abatwara ibinyabiziga basinze. Mu bikoresho baba bafite, harimo…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bugifite imiryango 664 yasenyewe n’ibiza itarubakirwa, mu miryango igera ku 1590 yagizweho ingaruka n’ibiza. Ni imiryango yasenyewe n’ibiza mu ijoro rya tariki 2-3 Gicurasi 2023, aho mu Rwanda haguye imvura idasanzwe yateje ibiza byahitanye abantu 135 binasenya inzu z’abaturage barimo 1126 bo mu Karere ka Rutsiro. Ibi ni bimwe mu byo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yatangaje mu muganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2025, wabereye mu Murenge wa Kivumu, ahari kubakirwa imiryango 71 yasenyewe n’ibiza. Ati “Dufite imiryango yahuye n’ibiza 1590, muri yo 926 yarubakiwe mu gihe 664 itarubakirwa. Ubwo…
