
Rutahizamu wa Real Madrid usatira anyuze ku mpande, Vinícius Júnior, yasabye imbabazi anyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma yo kutishimira gusimbuzwa ku mukino wa El Clásico batsinzemo FC Barcelone ibitego 2-1 ku Cyumweru.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Brésil yakuwe mu kibuga ku munota wa 71, asimburwa na mwenewabo Rodrygo, nubwo yari yagize uruhare mu gitego cya kabiri.
Uko gusimbuzwa ntibyashimishije Vinícius utaranasuhuje umutoza Xabi Alonso avuye mu kibuga, ahita ajya mu rwambariro, ndetse ni byo byagarutsweho cyane aho kugira ngo abantu bavuge ku ntsinzi ya Real Madrid yari imaze imikino ine idatsinda mukeba wayo.


