Author: Bvn Rwanda News

Gloria Buggie uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda, yavuze ko mu by’ukuri atigeze agorwa no gufatisha mu muziki w’u Rwanda ahubwo icyabaye ari uko yahatangiriye kuririmba akiri n’umwana. Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu 2019, atangira kumenyekana mu 2020 ubwo yasubiragamo mu buryo bw’amayobera indirimbo ‘Ibirenze ibi’ ya Charly na Nina’. Nubwo hari abantu bake bari bamumenye icyo gihe, ntabwo umuziki we wakomeje kumenyekana ahubwo yongeye kuvugwa cyane nyuma y’imyaka mike ubwo yari amaze kwimukira muri Uganda ari na ho atuye kugeza ubu. Uretse gukundirwa umuziki, Gloria Buggie akundirwa imiterere y’umubiri we n’uburyo nawe akunze kwambara, ibi bikaba bikunze kuvugisha abatari…

Read More

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, itangaza ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ryaba igisubizo cy’abarimu badahagije ndetse n’ubucucike bw’abanyeshuri mu cyumba cy’ishuri. Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, avuga ko iri koranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano ryanatanga umusanzu mu kunoza ireme ry’uburezi. Yabigarutseho mu nama Nyafurika yiga ku hazaza h’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (IA). Yagize ati: “Iyo turebye iyi AI n’uburyo yakoreshwa mu burezi, kubera y’uko ifasha abanyeshuri, dushobora kuyifashisha cyane cyane igihe tudafite abarimu bahagije cyangwa se dufite ubucucike.” Avuga ko iyo umwarimu ari umwe akaba yigisha abanyeshuri 30 cyangwa 40 n’ubwo biba bitoroshye ariko ko bikunda. Mu gihe ishuri ritangiye kurenza uwo mubare ukajya…

Read More

Fiston Chrisnovic Balanganayi, Umujyanama wa Perezida akaba n’umwe mu bavuga rikijyana mu ishyaka rya Tshisekedi, UDPS, yatangaje ko igihe kigeze ngo RDC ifate u Rwanda irwiyomekeho cyane ko ari igihugu gito kingana n’umudugudu ugereranyije n’uyu muturanyi wayo w’igihangange. Uyu mugabo ubu butumwa yabutambukije kuri X, aho yavugaga ko Abanyarwanda bakunda kuvuga kuri Tshisekedi ariko ntibavuge kuri Perezida Kagame. Balanganayi urebye ku mbuga nkoranyambaga ze, bigaragara ko ari Umujyanama wa Perezida wa RDC mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho. Mu butumwa bwe yagize ati “Nta kintu bavuga kuri [Kagame], bavuga kuri Tshisekedi. Igihe kirageze, tugomba gufata aka gahugu gato tukakiyomekaho cyane ko…

Read More

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwatangaje ko itike ya make yo kureba umukino uzayihuza na APR FC mu mpera zo muri iki cyumweru, ari 3,000 Frw mu gihe ku munsi w’umukino ibiciro bizaba byahindutse. Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025 Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium, hateganyijwe umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona, uzahuza Kiyovu Sports na APR FC. Urucaca ruzakira uyu mukino, rwashyize hanze ibiciro by’amatike ku bakunzi b’amakipe yombi n’aba ruhago muri rusange bifuza kuzaza kuwureba. Guhera mbere y’itariki umukino uzaberaho, ibiciro bizaba bikiri hasi. Ahasigaye hose hadatwikiriye, ni 3,000 Frw,…

Read More

Umuraperi Sean Combs uzwi cyane nka Diddy, ari mu bihe bikomeye muri gereza ya MDC Brooklyn afungiyemo, aho bivugwa ko mu minsi ishize yafatiweho icyuma mu ijoro rimwe ubwo yari asinziriye. Ibi byemejwe na Charlucci Finney, umwe mu nshuti za hafi za Diddy, wabwiye Daily Mail ko uyu mugabo yakanguwe n’umugororwa afite icyuma agishyize ku ijosi rye. Ibintu byari hafi kumuviramo urupfu mu gihe gito cyane. Finney yavuze ko atazi neza niba abarinzi aribo bahise batabara cyangwa niba Diddy ari we wirwanyeho, gusa yemeje ko ayo makuru ari ukuri kandi ko yemejwe n’abashinzwe iperereza ku byabereye muri iyo gereza. Amakuru…

Read More

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko, amushimira kuba umuyobozi w’icyitegererezo mu Rwanda na Afurika. Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025 yagize ati “Isabukuru nziza Afande Paul Kagame. Muzagire imyaka myinshi.” Uyu musirikare yakomeje ati “Mwarakoze ku bw’imiyoborere yanyu y’icyitegererezo yabaye indorerwamo y’u Rwanda, akarere na Afurika. Harambe ubucuti n’ubufatanye bw’ingenzi buri hagati y’ibihugu byacu bibiri.” Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025, Perezida Kagame yagize isabukuru y’imyaka 68 y’amavuko. Mu myaka amaze ku Isi, harimo 33 yamaze muri Uganda kuko…

Read More

Nyanza – Inzego z’umutekano zirahigisha uruhindu abantu batandatu bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko n’ibindi bikorwa by’urugomo. Bariya bantu batandatu bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, gukubita abantu no kubatema. Bikekwa ko abashakishwa bose ari abo mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza aho bakekwaho gukubita no gutema abashinzwe umutekano muri kompanyi yitwa ALMAHA, ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byemewe n’amategeko. Abo bashakishwa basanze bariya bakozi ba ALMAHA barabakubita, baranabatema bamwe muri bo bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mweya, abandi bajyanwa ku bitaro by’i Nyanza. Inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB twagerageje kuzibaza kuri ibi ariko ntacyo zirabivugaho. Mu bashakishwa…

Read More

Ambasaderi Bizimana Festus yashyikirije Perezida wa Guinée-Bissau Umaro Sissoco Embaló, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo guhugu. Mu muhango wabaye ku wa 22 Ukwakira, Amb. Bizimana yashyikirije Perezida Embalo ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi. Mu biganiro Amb. Bizimana yagiranye na Perezida w’icyo gihugu yashimangiye ko ubufatanye bukwiye gukomeza hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe, arimo ayo gukuraniraho viza mu rwego rwo koroshya ingendo n’ubufatanye mu by’ubukerarugendo. Perezida Embaló yashimye umubano ibihu byombi bikomeje kugirana anifuriza…

Read More

Tugirimana Martin w’imyaka 24 wakoreraga ubucuruzi mu Karere ka Rutsiro, yasanzwe amanitse mu mugozi muri butiki ye yapfuye, hakekwa ko yiyahuye kubera amadeni menshi yari afitiye abaturage, kubera gukunda imikino y’amahirwe izwi nka ‘betting’ akaribwa kenshi. Ibi byabereye mu Murebge wa Mukura, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Kibavu mu isantere y’ubucuruzi ya Gakuta, mu ijoro ry’itariki 22 Ukwakira 2025. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel mu kiganiro na bvn yahamije aya makuru. Ati “Nyuma yo gusanga amanitse mu mugozi abaturage batubwiye ko wasanga yiyahuye bitewe n’amadeni yari abafitiye, kuko yakundaga kubaka amafaranga akayajyana mu mikino y’amahirwe izwi nka…

Read More

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-3 na RAU- 13) ziri mu butumwa bwo kubangabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zikora muri ubu butumwa. Uyu mu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare giherereye Durupi, mu nkengero z’ umurwa mukuru wa Juba. Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga, ubwitange n’imikorere myiza zigaragaza, anibutsa ko u Rwanda ruza mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Lt Gen Mohan Subramanian, yanabashimye kandi umurava n’imyitwarire…

Read More