- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Abagore babiri bo mu Autriche bamenyanye n’ababyeyi babo ba nyabo nyuma y’imyaka 35 baguranwe by’impanuka ubwo bavukaga. Aba bagore bavutse mu 1990, bombi bavuka badashyitse bituma bajyanwa mu cyumba cy’abana bavukanye ibibazo, bashyirwa muri couveuse ibyaje gutuma abaganga bibeshya babaha ababyeyi batari ababo. Umwe muri aba bagore yamenye ko ababyeyi bamureze atari abe ubwo yajyaga gutanga amaraso agasanga adahuje nabo ubwoko bw’amaraso, kuva icyo gihe yatangiye gushaka ababyeyi be ba nyabo kugeza ubwo mu 2016 yahagaritse kubashaka yumva ko atazigera ababona. Undi we yamenye iby’aya makuru atwite kuko yasanze adahuje amaraso n’ababyeyi be bamureze, atekereza ko hari isano yaba…
Muhawenayo Elysé w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, akaba yabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Mont Cyangugu, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, yapfuye arohamye mu Kiyaga cya Kivu. Bivugwa ko uwo mwana w’ingimbi yarohamye mu Mudugudu wa Karambo ubwo yari yajyanye na bagenzi be koga kandi atabizi nta n’umwambaro w’ubwirinzi yambaye. Uyu mwana abyarwa na Pasiteri Hamuri Faustin, wabwiye itangazamakuru ko yajyanye n’abana avuye gusenga ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025. Yavuze ko umwana we akigera mu mazi hagati yananiwe akarohama, abandi bana bavuga ko bagarutse gutanga amakuru nyuma yo kumushaka bakamubura. Ati: “Twarashakishije…
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07/10/25, Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, mu Kagali ka Nyanza, mu Mudugudu wa Isonga, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yafashe abagabo 07 kubera kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge. Bakurikiranyweho ibyaha byo gutega abagenzi bategera mu Gare ya Nyanza bakabambura ibyo bafite, bakaba banafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi bari kurunywa mu ishyamba riherereye inyuma y’inyubako ya Gare. Hari hashize igihe abaturage bategera muri Gare ya Nyanza bagaragaza ikibazo cy’uko hari abajura babategera ku gashyamba kari inyuma ya Gare umanuka ujya mu Mudugudu wa Juru bakabambura ibyo bafite. Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano…
Perezida Paul Kagame n’abayobozi barahiye bari mu foto rusange Perezida Kagame yabwiye abayobozi barahiriye inshingano muri Guverinoma, ko icyo gikorwa atari umuhango gusa ahubwo bigomba gukurikirwa n’ibikorwa bikorerwa Igihugu n’abanywanda. Ni mu ijambo rye, nyuma y’irahira ry’abayobozi muri Guverinoma, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2025. Abarahiye ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda. Minisitiri Marizamunda na Uwimana ubwo Guverinoma iyobowe na Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva yarahiraga tariki ya 25 Nyakanga 2025, ntibari barahiye, bari mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu. Tariki 18 Nzeri…
Abagabo 9 bo mu Karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho gutema inka z’abaturage mu mirenge ibiri itandukanye. Muri aba bafunzwe harimo abagabo umunani bakekwaho gutema inka ya Baturahenshi Jonas wo mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagusa ho mu Mudugudu wa Gakoko. Yatemwe ku wa 5 Ukwakira 2025. Muri aba bafashwe ufite imyaka myinshi afite 38, mu gihe ufite mike ari 23. Amakuru yamenyekanye ni uko impamvu baketswe ari uko Baturahenshi yari yagize uruhare mu kubambura imifuka 11 y’amakara bari batwitse mu biti bibye mu ishyamba ry’abandi. Undi muturage wafashwe akekwaho gutema inka ni uwo mu Murenge wa Manihira, Akagari…
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 utramenyekana imyirondoro yasanzwe muri Lodge yarayemo yo mu Karere ka Rubavu, amanitse mu mugozi yapfuye. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu wa Nyakabungo ku isaha ya saa 10h20’ z’amanywa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yahamije aya makuru, avuga ko ba nyiri Lodge bakoze amakosa akomeye cyane kuko umuntu bamwakiriye ntibamwandike mu bitabo ntibanamutange muri raporo. Ati “Uyu muntu utaramenyekana imyirondoro wasanwe yapfuye twabwiwe ko yageze muri iyi maison de passage mu ijoro rya tariki…
Nyuma ya ba minisitiri b’intebe b’abagabo 63 bayoboye u Buyapani kuva mu 1885, Madamu Sanae Takaichi w’imyaka 64 yatorewe kuyobora Ishyaka rya ‘Liberal Democratic Party (LDP)’ riri ku butegetsi bimushyira mu mwanya wo kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe. Takaichi yatorewe kuyobora LDP ku wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025. Ni nyuma yo kugerageza kugera kuri uwo mwanya inshuro ebyiri zose atsindwa aho mu 2021 yatsinzwe na Fumio Kishida mu gihe mu 2024 yatsinzwe na Shigeru Ishiba. Ayo matora yabaye nyuma y’uko Shigeru Ishiba wari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yeguye ku itariki 7 Nzeri 2025 nyuma y’amezi 11…
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi akaba n’umushabitsi ukomeye mu bijyanye n’imideli, Rihanna, yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kubyara umwana wa gatatu n’umukunzi we A$AP Rocky. Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo “Umbrella” yagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya A$AP Rocky wujuje imyaka 37, bikaba byabereye i West Hollywood, muri Leta ya California, ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Rihanna w’imyaka 37 y’amavuko yari yambaye ipantaro y’umukara iriho imitako, ijipo y’uruhu y’umukara (leather bomber jacket) ituma agaragara mu mwambaro ugezweho kandi w’ubwitonzi. Yari yambaye kandi inkweto ndende z’umukara n’amadarubindi y’amaso (shades), bituma agaragara mu isura y’umuhanzikazi ugaragaza…
Rusizi: Muri ruhurura y’ahari kubakwa umuhanda hatoraguwe umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 64, abamubonye bavuga ko nta gikozwe ngo ibyobo byacukuwe ahakorwa umuhanda ngo bisibwe, hari n’abandi bazabigwamo. Ibi byago byabereye mu mudugudu wa Mpongora, akagari ka Gatsiro umurenge wa Gihundwe, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, aho muri ruhurura y’ahari kubakwa umuhanda hatoraguwe umurambo w’umukecuru. Amakuru y’uko uyu mukecuru witwa Mukankusi Eureliya w’imyaka 64 y’amavuka, wari utuye mu mudugudu wa Rubenga ya 2 Akagari ka Kagara umurenge wa Gihundwe, akarere ka Rusizi yaguye muri ruhurura yamenyekanye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Bamwe…
Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Hanika Anglican integrated Polytechnic (Coste) yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye. Nyakwigendera witwa James wari mu kigero cy’imyaka 22 wakomokaga mu karere ka Rubavu, yari acumbitse mu mudugudu wa Mugonzi, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza. Yari acumbitse mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro (Saloon) aho yabanaga na mugenzi we mu nzu. Mugenzi we yabwiye inzego z’ubuyobozi zari zihari ko mu gicuku ahagana i saa cyenda (03h00 a.m) yabyutse agiye kunywa amazi avugana na nyakwigendera cyakora uriya babanaga ahita asinzira atamenye ibyakurikiyeho. Nyirigipangu nyakwigendera yari acumbitsemo yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa…
