- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Mu rukerera rwo ku wa Gatanu ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe yerekeza mu Misi gukina uyu mukino. Mu bakinnyi yajyanye nayo ntiharimo Mugisha Gilbert dore ko afite ubukwe kuri iki Cyumeru tariki ya 5 Ukwakira 2025. Ubwo uyu mukinnyi yateguraga ubu bukwe yari yagendeye ku matariki iyi mikino yombi yari iteganyijweho ku buryo yose yari kuyikina gusa nyuma CAF iza kuyahindura nawe asanga atahindura ay’ubukwe bwe. Mugisha Gilbert usanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, azakora ubukwe n’umukunzi we witwa Mpinganzima usanzwe uba muri Canada. Ni nyuma y’uko bari barasezeranye…
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abofisiye bashya gukomeza kurangwa n’umutima wo kurinda igihugu, ndetse abagaragariza ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo. Yabigarutseho kuwa 3 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 bashya mu Ngabo z’u Rwanda, barimo abakobwa 117. Perezida Kagame yavuze ko inshingano zitegereje abo basirikare ari ukurinda igihugu kuko u Rwanda rwifuza amahoro. Ati “Turifuza ko mwarinda u Rwanda n’abarutuye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko n’iyo baba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka.…
Mutuyimana Consolee avuga ko umubyeyi we (Nyiramajyambere Esperance) yitabye Imana afite imyaka 43 yitaba Imana tariki ya 13 Werurwe 2023 umunsi umwe n’umubyeyi we (Papa we) aho bombi bashyinguwe tariki ya 14 Werurwe 2023. Mutuyimana avuga ko amafaranga y’icyuzi bayahawe mu kwezi kwa Gicurasi nyuma y’igihe bayishyuza hanyuma Nyiramajyambere yitaba Imana mu mwaka ukurikiyeho mu kwezi kwa Werurwe. Mutuyimana avuga ko bari bibumbiye muri Koperative bita “Turengere Ibidukikije” babumba amashyiga ya ‘Canarumwe’ na ‘Hisha vuba’ bakaba bari baribumbiye muri iyi koperative kugira ngo biteze imbere. Ubwo iyi koperative yatekerezaga ubundi buryo bwo kwiteza imbere, batekereje ku butaka bari barahawe na…
Miss Muyango Uwase Claudine yagaragaje Kimenyi Yves babyaranye banabanye nk’umugabo n’umugore, nk’umuntu afata nk’inshuti magara ariko yirinda kuvuga ku by’umubano wabo. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Narababwiye TV, aho yari abajijwe icyo yavuga ku bantu batandukanye barimo na Kimenyi. Mu gusubiza yagize ati “Ntabwo ari byo kumuvuga izina reka mvuge ngo ni papa wa Miguel[umwana babyaranye], ibintu bitatu byo kumuvugaho ni bike. Ubu se mvuge iki? Ni byinshi…ni umwe mu nshuti nkeya mfite. Ni umujyanama mwiza. Buriya nushaka kugisha inama uzamwegere.” Ibi bije nyuma yaho Muyango Uwase Claudine mu minsi yashize yahakanye inkuru zari zimaze iminsi zivugwa ko yaba aryamana…
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya yo gutanga inka 10,000 ku miryango ituye mu gace k’amashyuza, igamije kongera imbaraga ku butaka no kurwanya ibiza bikunze kwibasira uturere twa Musanze, Burera, Gakenke, Rubavu, Nyabihu, Ngororero na Muhanga. Iyi gahunda ni igice cy’umushinga uzamara imyaka itanu witwa Volcanoes Community Resilience Project (VCRP), ugamije gufasha abaturage kongera gukoresha ifumbire y’imborera mu butaka bwabo. Pamela Ruzigana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusana no kurinda ibishanga muri Rwanda Water Resources Board (RWB), yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera kugira ngo ubutaka burusheho kugira ubuzima bwiza.Yagize ati: “Ifumbire y’imborera ifasha ubutaka kugumana ubushobozi…
Umunyarwanda witwa Rutayisire Jean Marie Vianney yapfiriye muri kasho y’urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza (DEMIAP), i Kinshasa ku wa 1 Ukwakira 2025. Rutayisire yafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2022, agambaniwe n’Abanye-Congo. Icyo gihe yari yarahawe isoko ryo kubaka umuhanda muri iyi ntara, ahagarariye sosiyete y’ubwubatsi ya Epos. Leta ya RDC yashinjaga Rutayisire kuba intasi y’u Rwanda. Iki cyaha cyashinjwe benshi biganjemo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kuva umubano w’ibihugu byombi wazamba, bakatirwa igihano cy’urupfu ariko Rutayisire we ntiyanaburanishijwe. Umuyobozi w’Abanye-Congo baba mu Rwanda, Dr. Awazi Raymond, ku wa 1 Ukwakira yatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakorerwa…
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwashyizeho gahunda nshya ifasha abasura ababo bari mu magororero, igaragaza ko ubu bagiye kujya bishyura kuri MOMO aho kujya gutonda umurongo kuri cantine bashaka ibyo bashyira ababo. Ubusanzwe umuntu wajyaga gusura uwe mu igorero, yabanzaga kujya kugura ibintu aza gushyira uwe muri cantine iri mu igororero. Ni ibintu byatwaraga umwanya munini kuko wasangaga abantu batonze imirongo miremire, bikagabanya umwanya umuntu yamaranaga n’uwe. Kuri iyi nshuro byahindutse nk’uko RCS yabitangaje. Ibinyujije kuri X yagize iti “Guhera ku wa 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bose bazajya bakoresha uburyo bwari busanzwe bwa MOMO PAY gusa. Serivisi…
Mutuyimana Gilbert w’imyaka 19 wari umunyerondo w’umwuga mu Murenge wa Rubengera yitabye Imana, nyuma y’uko atewe icyuma n’umusore w’imyaka 21 yari akurikiye ubwo yari amaze kwiba amavuta. Byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ku wa 1 Ukwakira 2025, mu isoko rya Kibilizi. Abari muri iri soko bavuze ko umusore wo mu Murenge wa Rugabano usanzwe uvugwaho ubujura, yibye amavuta yo guteka y’amasukano igice cya litiro barayamutesha, bamufashe arabacika ariruka bamwirukaho. Mu bamwirutseho, harimo na Nyakwigendera Mutuyimana warushije abandi intambwe. Uyu usanzwe akora irondo ry’umwuga yafashe ukekwaho kwiba wirukaga. Ukekwa yahise akura icyuma mu ipantalo…
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje ko umusore ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 wo mu karere ka Muhanga, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kuko ikirego cyamaze gutangwa. Byatangajwe ko uyu musore wo mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga yakingiranye umwana w’umukobwa mu nzu, ku wa 27 Nzeri 2025 mu ma saa yine z’igitondo, akamukingurira umunsi ukurikiye mu masaha ya mu gitondo yamusambanyije. CIP Kamanzi Hassan mu kiganiro yagiranye na TV1 yatangaje ko uyu musore ari gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano ndetse ko n’ikirego cyatanzwe mu nzego zirebwa n’iki kibazo muri aka karere. …
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko ugiye gutera inkunga ya miliyari 44 Frw amashyirahamwe y’abahinzi bo mu Rwanda, azakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’igihe kirekire n’imibereho yabo. Ni ibyagarutsweho ku wa 30 Nzeri 2025, mu Nama y’Ihuriro ry’Abahinzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba (EAFF), yabereye I Kigali. Ni inama yitabiriwe n’abahinzi baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu kwiga ku kwihaza mu biribwa no gukora ubuhinzi bw’igihe kirekire. Iyi nkunga ya miliyari 44 Frw yiyongera ku zindi miliyari zirenga 127 Frw yari yatanzwe na EU binyuze mu Kigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD). Umuyobozi Wungirije…
