
Mu rukerera rwo ku wa Gatanu ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe yerekeza mu Misi gukina uyu mukino. Mu bakinnyi yajyanye nayo ntiharimo Mugisha Gilbert dore ko afite ubukwe kuri iki Cyumeru tariki ya 5 Ukwakira 2025.
Ubwo uyu mukinnyi yateguraga ubu bukwe yari yagendeye ku matariki iyi mikino yombi yari iteganyijweho ku buryo yose yari kuyikina gusa nyuma CAF iza kuyahindura nawe asanga atahindura ay’ubukwe bwe.

Mugisha Gilbert usanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, azakora ubukwe n’umukunzi we witwa Mpinganzima usanzwe uba muri Canada. Ni nyuma y’uko bari barasezeranye imbere y’amategeko tariki ya 24 Ukwakira mu mwaka ushize wa 2024.
Ikipe ya APR FC izakina na Pyramids FC idafite uyu mukinnyi wari wabanjemo mu mukino ubanza kuri Kigali Pele Stadium aho batsinzwe ibitego 2-0. Uyu mukino nawo uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, kuri 30 June Stadium.


