
Ni mu mukino wo ku munsi wa 9 wo mu itsinda A mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico,Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ethiopia yakiririye kuri Stade Amahoro bitewe n’uko yo nta stade yemewe na FIFA ifite.
Uyu mukino watangiye ikipe y’igihugu ya Ethiopia ariyo yiharira umupira ndetse akaba ari nako isatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Bereket Wolde nubwo uburyo yabonaga atabubyazaga umusaruro. Guinea Bissau nayo yanyuzagamo ikgaera imbere y’izamu ariko ukabona ko amakipe yombi arimo aragorwa no kutamenyera ikibuga.

Ku munota wa 27 Ethiopia yaje gufungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Ramkel James akoresheje umutwe kuri kufura yatewe na Abduselam Yusuf.
Hari aho Ethiopia yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira waruhinduwe neza na Abduselam Yusuf ubundi Bereket Desta arekura ishoti ariko rinyura hejuru y’izamu kure.
Barimo rutahizamu Beto usanzwe ukinira Everton yo mu Bwongereza bakomeje gushaka uko bakishyurira Guinea Bissau gusa uburyo bukabura ubundi gice cya mbere kirangira Ethiopia ikiyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Guinea Bissau yaje yaje isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura n’ubundi binyuze kuri Beto wari uyoboye ubusatirizi bwabo.
Ku munota wa 50 uwitwa Nito Gomes yarekuye ishoti riremereye ariko rinyura hejuru y’izamu gato cyane. Ku munota wa 90 Beto yarase igitego kidahushwa ku mupira mwiza yarahawe asigaranye n’izamu gusa arawuhusha. Umukino warangiye Ethiopia itsinze igitego 1-0.
Muri iri tsinda A yakomeje kuba ku mwanya wa 5 aho n’amanota 9 mu gihe Guinea Bissau yo iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10. Muri iri tsinda Misiri iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20.


