Author: Bvn Rwanda News

Kuwa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025 saa Tanu kuri KMC Stadium muri Tanzania ni bwo uyu mukino wa 1/2 wakinwe. Watangiye wihuta cyane amakipe yombi asatira. Ku munota wa 30 William Togui wa APR FC yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe na Memel Dao imbere y’izamu. Mu gice cya kabiri Al Hilal yaje isatira cyane ishaka uko yakwishyura ariko Ruhamyankiko Yvan aratabara. Ku munota wa 64 APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti riremereye ryarekuwe na Ruboneka Jean Bosco. Ku munota wa 83 Al Hilal yaje kubona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Abdelrazing Taha Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi…

Read More

Rayon Sports ibifashijwemo na Asman Ndikumana, yatsinze Kiyovu Sports mukino wo ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026. Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025 saa Kumi n’ebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele Stadium. Watangiye wihuta cyane amakipe yombi asatira ashaka uko yafungura amazamu hakirikare.   Ku munota wa 7 Rukundo Abdul Rahman wa Kiyovu Sports yashoboraga gufungura amazamu ku mupira mwiza yari abonye ari mu rubuga rw’amahina ariko arekuye ishoti Pavelh Ndzira aratabara.   Urucaca rwakomeje kurusha Rayon Sports ibijyanye no guhererekanya ndetse ikabona uburyo buremereye imbere…

Read More

Uyu musore n’inkumi bazashyingiranwa bavuye mu bitaro Nyamasheke: Hari abageni bambuwe ibyo bari batwaye byo kwifashisha mu bukwe bakorerwa urugomo baranakubitwa bituma basubika ubukwe. Uru rugomo rwabereye mu mudugudu wa Runyinya, akagari ka Impala, Umurenge wa Bushenge mu ijoro ryo kuwa 10 -11 Nzeri, 2025. Abageni bwari buke bakora ubukwe imbere y’Imana, ku itariki ya 11 Nzeri 2025 ni Muhawenayo Jeannette na Habumugisha Fiston. Amakuru agera ku MUSEKE avuga ko batabawe n’irondo bajyanwa mu bitaro by’Intara bya Bushenge, batangira kwitabwaho n’abaganga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe yatangarije UMUSEKE ko byabaye abageni bajyanwa mu…

Read More

Umubyeyi utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi aratabaza ubuyobozi avuga ko we n’abana be bamaze iminsi barara mu nzu ibateye impungenge ko yabagwaho igihe icyo ari cyo cyose. Iyo nzu ngo imaze imyaka myinshi yubatswe mu buryo busanzwe, ariko kubera gusaza kwayo no kutitabwaho, inkuta zatangiye gusaduka ndetse n’amabati y’inzu yabo yajemo imyenge myinshi. Uyu mubyeyi avuga ko buri joro baryama bafite ubwoba bukomeye, kuko batinya ko mu gihe cy’imvura cyangwa umuyaga mwinshi inzu ishobora kubagwaho ikabashyira mu kaga. Ati: “Ijoro ryose turara dufite ubwoba, abana banjye bahora bahungabanye. Sinzi uko twakomeza kubaho muri…

Read More

Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryirukanye abanyeshuri n’abarimu mu mashuri yo muri teritwari ya Kabare na Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibikorwa byo gusohora abanyeshuri n’abarimu mu mashuri byatangiye tariki ya 9 Nzeri 2025. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bose bahunga, abarwanyi bo muri Wazalendo bababwira ko kwiga cyangwa kwigisha kwabo ntacyo bibabwiye. Umwe muri Wazalendo yumvikanye avuga mu rurimi rw’Igiswahili, ati “Abanyeshuri dusanga bari kwiga turabica. Ndabivuze, nta mishyikirano irabaho.” Undi murwanyi yagize ati “Abanyeshuri bose, umuntu wese ajye iwabo kandi urajya ku ishuri arapfa. Twanze amasomo. Twebwe…

Read More

Abaturage batandukanye batishoboye bubakiwe na Leta bagiye kugirana amasezerano azabageza ku guhabwa ibyangombwa by’izo nzu kugira ngo babashe kwiteza imbere. Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 9 Nzeri 2025, yahuje inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo, zirimo abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayobozi ba One Stop Centers. Yahuje kandi abayobozi bashinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe gukurikirana ibibazo by’impunzi n’abimukira, abakozi bashinzwe imiturire, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA), ndetse n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC. Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINALOC, Nsabimana Védaste, yavuze ko amabwiriza yasohotse mu mpera za Kamena 2025…

Read More

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ryacyuye Abanyarwanda 284 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025. Impande zose zemeranyije gukomeza gukorana mu gukemura ibibazo bibangamira impunzi z’Abanye-Congo n’Abanyarwanda, harimo no gucyura abifuza…

Read More

Niyomwungeri Eric w’imyaka 21y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashari mu Karere ka Karongi, akurikiranyweho gutwika amafaranga y’u Rwanda 2 500 n’ibindi birimo amajerikani 2 arimo ubusa, inkweto za mushiki we, kumena urugi rw’irembo n’amategura 5 yo ku nzu y’iwabo. Umuturage wo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gashashi muri uwo Murenge uwo musore abanamo n’iwabo,  yabwiye bvn ko  yari amaze ibyumweru 2 avuye i Kigali aho yabaga batazi icyo yahakoraga, nta kibazo kindi bazi yari afite cyamutera gutwika ibirimo ayo mafaranga. Ati: “Ntituzi niba hari ikibazo cyo mu mutwe yaba afite cyangwa niba yaravanye i Kigali ingeso…

Read More

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali kuva tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025, Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimurwa bitewe n’uko aho iherereye ari ku muhanda uzanyurwamo n’abasiganwa. Yabitangarije Televiziyo y’Igihugu ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo yasobanuraga uko abantu bakwiye kwatwara muri icyo gihe igihugu kizaba cyakiriye abashyitsi benshi, mu irushanwa rizaba ribereye muri Afurika ku nshuro ya mbere. ACP Rutikanga yavuze ko nubwo hari imwe mu mihanda izaba ifunze, hari izindi nzira zateganyijwe abantu bashoora kuzanyuramo bakabasha kugera aho bagiye, ndetse ko…

Read More

Kayumba Safari, wari ushinzwe umutekano mu ruganda rutunganya no kuyungurura amabuye y’agaciro rwa Golden Tree Mining Ltd, yaguye mu cyuzi agiye kugarura imbata z’urwo ruganda ahita apfa. Iyi mpanuka yahitanye Safari Kayumba yabereye mu cyanya cy’inganda mu ijoro ryo ku Cyumweru mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga. Bihirabamwe Athanase, umwe mu bakozi w’Uruganda, avuga ko nyakwigendera yazengurukaga mu ruganda imbere maze abona imbata zirimo kuzerera ashaka kuzigarura ahita agwa mu cyuzi cya metero 4 z’ubujyakuzimu. Ati:”Jye nari kure y’aho Safari yari ari n’ayo matungo, namenye ko yaguye mu cyuzi ingofero yari yambaye irimo kureremba hejuru y’ayo mazi” Bihirabamwe avuga…

Read More