Author: Bvn Rwanda News

Umunya-Misiri Mohammed Salah ukinira Liverpool yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Bwongereza mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi muri iki gihugu (Professional Footballers’ Association). Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, ni bwo abakinnyi bahize abandi muri Premier League ya 2024/25 bashyikirijwe ibihembo byabo. Mohammed Salah wagize umwaka w’imikino udasanzwe, ni we watowe nk’uwahize abandi, aho yatsinze ibitego 29 atanga imipira 18 yavuyemo ibitego, mu mikino 38 yakinnye muri uyu mwaka anafasha Liverpool kwegukana igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 20 mu mateka. Salah yahize abarimo Bruno Fernandes wa Manchester United Alexander Isak wa Newcastle United, Alexis Mac…

Read More

Mbere yo gusubukura ibikorwa bitegura umwaka w’imikino wa 2025/2026, muri AS Kigali WFC bararebana ay’ingwe nyuma y’impinduka zimwe zakozwe ku batoza n’abakinnyi babujijwe kwitabira imyitozo ya mbere. Hari hashize iminsi nta bibazo byumvikana muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ariko mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2025/2026, hongeye kumvikanamo kudahuza ku myanzuro imwe n’imwe. Ku ikubitiro, iyi kipe mu minsi ishize yabanje guha akazi umutoza, Mukamusonera Théogenie, wayigarutsemo nyuma y’umwaka umwe yari amaze atoza Nyaruguru WFC ikina mu Cyiciro cya Kabiri. Amakuru yamenyrkanye nuko iyi kipe iherutse guhemba abakozi umushahara w’amezi abiri mu myenda…

Read More

Abatekinisiye ba BasiGo bagiye kwigishwa gukora batiri z’imoddoka zikoresha amashanyarazi Sosiyete ikwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi bukoresha imodoka z’amashanyarazi BasiGo, ikorera mu Rwanda yatangaje ko yabaye isosiyete ya mbere yahawe uburenganzira bwo Gukorera batiri z’imodoka z’amashanyarazi zo mu bwoko bwa CATL mu gice cya Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Itangazo rigenewe abanyamakuru, BasiGo ivuga ko ubu bufatanye n’uruganda rwa CATL buzaba bushingiye ku gusana no gufata neza izi bateri ku mugabane wose wa Africa, guhugura Abanyarwanda n’Abanya-Kenya kuzisana, ndetse no gukusanya bateri zimaze kurangiza igihe cyazo zigakarwamo ibindi. Saba Azizi, Umuyobozi ushinzwe serivisi no gufasha abakiliya ba…

Read More

Umugabo w’imyaka 41 wo Mu murenge wa Busheli mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inyama z’ingurube yibwe mu Murenge wa Bushekeli ari kuzishakira umukiliya. Yafatiwe mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Ngoma, tariki 17 Kanama 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babonye uyu mugabo ari kugurisha inyama z’ingurube bakagira amakenga kuko adasanzwe acuruzwa inyama. Uwatanze amakuru yavuze ko abaturage babajije uyu mugabo akavuga ko ari ingurube ye yapfuye, abaturage bamwibutsa ko nta ngurube asanzwe atunze. Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise ahindura imvugo, atangira kuvuga ko ari iyo yaguze kwa nyirabukwe mu Murenge…

Read More

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball yavuye mu gikombe cya Afurika nta mukino n’umwe itsinze nyuma yo gutsindwa na Cap-Vert. Ku Cyumweru, tariki 17 Kanama 2025 ni bwo u Rwanda rwakinnye uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda C na Cap-Vert. Mu gace ka mbere ikipe y’igihugu ya Cap-Vert yatsinze amanota 20-8. Mu gace ka kabiri u Rwanda rwagerageje kwitwara neza ndetse rugabanya ikinyuranyo cy’amanota rwari rwashyizwemo, Igice cya mbere kirangira Cap-Vert  ifite amanota 37 kuri 29. Mu gace ka gatatu ibintu byaje kongera gusubira inyuma ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda aho yongeye kurushwa cyane dore yinjijemo amanota 12 naho…

Read More

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashyigikiye ko Ukraine iharira u Burusiya bimwe mu bice by’ubutaka igenzura, mu rwego rwo kurangiza intambara imaze imyaka irenga itatu ihaganishije impande zombi. Nyuma y’inama aherutse kugirana na Perezida Putin w’u Burusiya, amakuru avuga ko Trump yiteguye gusaba Perezida Volodymyr Zelensky kwemera kurekura ubutaka bugenzurwa n’u Burusiya, bukaba ubw’icyo gihugu mu buryo budakuka. Ubutaka buvugwa muri iyi ngingo ni ubwa Donetsk na Lugansk. Mu 2022 na 2023, u Burusiya bwakoresheje amatora ya kamarampaka, abaturage b’ibyo bice byombi bemera kugenzurwa n’u Burusiya. Gusa Ukraine ndetse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange uracyafata ibyo…

Read More

Ikigo gishinzwe Kugura no Gukwirakwiza imiti mu Rwanda (RMS), cyasinyanye amasezerano n’Ikigo Philex gikora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Qatar, mu kwagura amahirwe yo kugeza imiti y’ingenzi mu Rwanda, harimo ivura kanseri n’indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.  Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara, ubwo bufatanye bukaba bubonwa nk’intambwe irushaho gukomeza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuvuzi. Philex ni uruganda rw’imiti rukorana n’ibihugu bitandukanye rufite icyicaro gikuru mu cyanya cyahariwe inganda cya Salalah giherereye muri Leta ya Oman. Urwo ruganda rukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya imiti inyuranye irimo n’ikoreshwa mu buvuzi bw’indwara ya kanseri…

Read More

Abantu barenga 300  byemejwe  ko bapfuye mu gihe abarenga 200  bo mu bice bitandukanye bya Pakistan ari bo babaruwe ko babakomeje kuburirwa irengero kubera imyuzure n’inkangu. Ubuyobozi buvuga ko iyo myuzure  yahitanye abarenga 300 barimo abo mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa, Kashmir n’utundi turere. Ubuyobozi bw’akarere ka Buner, kuri iki Cyumweru bwemereye BBC ko abantu 209 bakomeje kuburirwa irengero kandi imibare ishobora kwiyongera. Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavuze ko imvura yatangiye muri Kamena ishobora kuzageza muri Nzeri kandi izasiga yangije byinshi, cyane cyane mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza. Pakistan ikomeje guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza aho imibare igaragaza ko nibura abantu 650 ari bo amaze…

Read More

mu mukino wakinwe kuri uyu iki Cyumweru saa Cyenda muri Stade Amahoro. Watangiye ikipe ya APR FC ariyo ihererekanya neza.Ku munota wa 7 ba myugariro ba APR FC bakoze amakosa ubundi uwitwa Eddy Ismael abona umupira mwiza ariko kuwubyaza umusaruro biba ikibazo.Umukino wakomeje ikipe y’Ingabo z’igihugu  yiharira umupira ndetse ikabona uburyo binyuze ku ruhande rw’iburyo rwari ruriho Hakim Kiwanuka ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo. Ku munota 26 Ruboneka Jean Bosco yabonye uburyo imbere y’izamu gusa arekuye ishotio rinyura hejuru kure. Power Dynamos nayo yanyuzagamo ikabona uburyo bufatika imbere y’izamu ariko Ishimwe Pierre agatabara. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.…

Read More

Mu butumwa bwe, Gen. Muhoozi yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiye kwibasira Jolly, kuko kuri we ari umukobwa wihariye. Yagize ati “Kuvuga kuri Jolly birabujijwe. Biba bisa no kunvugaho.” Mu rwego rwo kwerekana urukundo amufitiye, yagiye anagereranya uyu mukobwa n’ibyamamare ku isi, avuga ko Beyoncé Knowles, umwe mu bahanzi bakomeye ku isi atigeze amugeraho. Ati “Beyoncé ntiyakwigereranya nawe. Ni mwiza, uri kuvuga ku mugore wanjye.” Si ibyo gusa, kuko Muhoozi yanatangaje ko umwaka utaha azaza mu Rwanda kumureba no kumutwara, ndetse akongeraho ko icyo gikorwa kizaba ari “ubukwe” buhuza u Rwanda na Uganda. Ati “Umwaka utaha ndaza mu Rwanda gufata…

Read More