- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV yabwiye Abasenyeri bari mu Nama y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM) i Kigali, ko abitezeho guharanira ubumwe, by’umwihariko aho sosiyete yasenywe n’amacakubiri. Ni ubutumwa bukubiye mu nyandiko Papa Leo XIV yoherereje Perezida wa SECAM, Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, ndetse na bagenzi be bateraniye i Kigali kuva ku wa 30 Nyakanga kugeza ku wa 4 Kanama 2025. Ubu butumwa bwa Papa bwanyujijwe ku Munyamabanga wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin. Ati “Ndasenga ngo ibitekerezo byanyu ku nsanganyamatsiko ya ‘Kirisitu, isoko y’icyizere, urukundo n’amahoro’ bizagaragaze akamaro ko kumenya urukundo rw’Imana…
Ibirori byo kwizihiza umuganura ku rwego rw’Igihugu muri uyu mwaka wa 2025 byabereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze kuri Sitade y’Akarere yitwa Ubworoherane. Ubwo yatangaga ikaze ku bashyitsi, Mayor w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yagarutse ku ishusho rusange y’Akarere ka Musanze haba mu buryo bw’imibereho y’abaturage ndetse n’iterambere ry’aka karere. Yavuze ko aka karere kabyaje umusaruro amahirwe ahaboneka nk’ubutaka bwiza bwera ndetse n’amakoro akoreshwa mu bikorwa byinshi byinjiza amafaranga ndetse babyaza umusaruro ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa mu birunga ndetse no ku kiyaga cya Ruhondo. Mu mwaka ushize, umusaruro w’ubuhinzi wageze kuri toni 23 kuri hegitari imwe aho ibigori kuri…
Umugore witwa Mukaniyonsenga Claudette wo mu karere ka Ngoma mu Kagali ka Birembo mu murenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma yagiye kureba umugabo we aho bari bamaze iminsi bubaka inzu asanga uwo mugabo amaze iminsi irindwi ashakiye undi mugore muri iyo nzu. Kuri ubu uyu mudamu arasaba uburenganzira ku mitungo ye yashakanye n’uwo mugabo cyane ko ngo umugabo yari asigaye anamubwira ko nta burenganzira agifite kuri iyo mitungo. Nk’uko uyu Mukaniyonsenga yabibwiye yabivuze , yasobanuye ko we n’umugabo we kuri ubu bafitanye umwana umwe ndetse akaba anatwite inda y’imvutsi. Akomeza avuga ko kubera imbaraga nke aterwa n’uko gutwita…
Uko iminsi igenda ihita imyuga itandukanye yatinywaga n’ab’igitsina gore igenda iyobokwa na benshi ndetse hari abamaze guca akagozi kari kameze nka kirazira kuri imwe muri yo harimo n’uwo kuvanga imiziki. Ntabwo hashize igihe kinini benshi mu bakobwa binjiye muri uyu mwuga ndetse utereye amaso nko mu myaka itanu ishize wasangaga abawukora wababarira ku ntoki ariko ubu siko biri. Kuri ubu ni umwuga utunze benshi barimo n’abakobwa bamaze kwitinyuka no kumva ko bawukora batitaye kuri bamwe bashobora kubita amazina atandukanye. Mu kiganiro we n’umugabo we Tlex bagiranye na K Podcast250, Dj Rusam yavuze ko nubwo abakobwa bagaragara mu mwuga wo kuvanga…
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko mbere y’umukino wa gicuti uzayihuza na Young Africans SC, hazaba undi mukino uzahuza abasaza b’iyi kipe “Inoubliable FC” n’indi kipe izatangazwa. Rayon Sports iri gutegura umunsi wayo wihariye uzwi nka “Rayon Sports 2025”, uzabera muri Stade Amahoro tariki ya 15 Kanama 2025. Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko yifuzaga ko ikipe y’abagore na yo yakina umukino wa gicuti ku “Munsi w’Igikundiro”, ariko bihurirana n’uko hari undi mukino w’ikipe y’abasaza. Ati “Narabyifuje cyane ariko Rayon Sports igendana n’ubushobozi. Ntabwo byakunze ko [Abagore]…
Uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke avuga ko yageze mu bitaro afite imyaka 17 y’amavuko none imyaka ibaye 32 agihanganye n’ububabare na bwo bwamaze ubushobozi bw’umuryango we. Yabanje kwivuriza mu Bitaro bya Ruhengeri, bimwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, na byo birangira bimwohereje mu bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke. Avuga ko abayeho mu buzima butoroshye ndetse ko adafite ubushobozi bwo kubona ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imyambaro, ikirenze kuri ibyo umuryango we na wo ukaba waramutereranye. Yagize ati: “Maze imyaka 17 mu bitaro. Mbayeho mu buzima bugoranye cyane ntabona ibyo kurya bihagije, imyambaro…
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi ku musanzu ukomeye batanze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu ubu kimaze gutera imbere. Yabigarutseho ku wa 28 Nyakanga 2025 mu muhango wo gusezerera mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abo amasezerano yabo y’akazi yageze ku musozo. Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yashimye umurimo ukomeye aba basirikare bakoreye igihugu mu gihe cyabahamagaye. Ati “Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z’u Rwanda ziba…
AI nubushobozi bwa sisitemu yo kubara, gukora imirimo isanzwe ijyanye nubwenge bwabantu, nko kwiga, gutekereza, gukemura ibibazo, imyumvire, no gufata ibyemezo. Kuzamuka kwubwenge bwubukorikori bya AI biravugurura inganda ku buryo butigeze bubaho. Mugihe bamwe babona AI nkigikoresho cyimpinduramatwara, abandi batinya ibyago byegereje byo kwimura akazi. Nk’uko byatangajwe n’umuherwe Bill Gates, Ko ubwo ubwoba bushobora kuba budafite ishingiro rwose. Gates yihanangirije abantu ko AI izatanga imirimo myinshi itagikoreshwa mu myaka iri imbere, igatanga inshingano mu nganda nyinshi. Ariko mu gihe kidashidikanywaho, yerekanye imyuga itatu ishobora kurokoka impinduramatwara ya AI Coders: Abubatsi ba AI Ikintu gitangaje, abantu bubaka sisitemu ya AI nibo …
Imirimo yo gushyira ikibuga gishya muri Stade ya Huye yamaze gutangira nyuma y’uko icyari kirimo kitari kigezweho. Byari biteganyijwe ko iyi mirimo yagombaga gutangira muri Werurwe ariko hagaragara imbogamizi zishingiye ku mikoro zatumye bidakorwa nk’uko byari biteganyijwe. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko imirimo iri gukorwa, yatangiye muri uku kwezi, ari iyo “gusimbuza ikibuga no gusana imiyoboro itwara amazi.” Stade ya Huye yari isanzwe irimo ikibuga cy’ubwatsi bushaje ndetse uburyo cyari cyubatsemo ntibyoroherezaga amazi guhita ashiramo mu gihe cy’imvura. IGIHE yagerageje kuvugana na Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) ku bijyanye n’igihe iyi mirimo izamara…
Kuri uyu wa gatanu Perezida wa Repubulika Paul Kagame Yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru. Iki gikorwa kiri kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiriye guhora basabiriza cyangwa ngo bahore bahatirwa gukora ibikwiriye, agaragaza ko icy’ingenzi ari uguhabwa ubumenyi n’uburere, bakabikoresha mu rugendo rwo kwiteza imbere. Minisitiri w’Intebe mushya Dr Nsengiyumva Justin yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano. Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ingenzi guhindura imyumvire kugira ngo abantu bagere ku iterambere. Ati…
