
Imirimo yo gushyira ikibuga gishya muri Stade ya Huye yamaze gutangira nyuma y’uko icyari kirimo kitari kigezweho.
Byari biteganyijwe ko iyi mirimo yagombaga gutangira muri Werurwe ariko hagaragara imbogamizi zishingiye ku mikoro zatumye bidakorwa nk’uko byari biteganyijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko imirimo iri gukorwa, yatangiye muri uku kwezi, ari iyo “gusimbuza ikibuga no gusana imiyoboro itwara amazi.”
Stade ya Huye yari isanzwe irimo ikibuga cy’ubwatsi bushaje ndetse uburyo cyari cyubatsemo ntibyoroherezaga amazi guhita ashiramo mu gihe cy’imvura.
IGIHE yagerageje kuvugana na Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) ku bijyanye n’igihe iyi mirimo izamara ariko ntacyo byigeze bitangaza.
Amakipe ya Mukura VS n’Amagaju FC asanzwe yakirira kuri Stade ya Huye, amaze iminsi yitoreza kuri Stade Kamena ndetse yamenyeshejwe ko iyi stade itazongera kuboneka muri uyu mwaka.
Muri Gicurasi, RHA yatangaje ko arenga miliyoni 765,6 Frw azifashishwa mu gushyira ‘tapis Synthétique’ muri Stade Huye.
Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizarangirana n’umwaka wa 2026, hagakoreshwa arenga miliyari 1,5 Frw nubwo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka habonetse kimwe cya kabiri cy’akenewe.
Umushinga wo kuvugurura Stade ya Huye watangiye mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2022/2023 bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu 2026.
Ni umushinga byari biteganyijwe ko uzatwara arenga miliyari 16,3 Frw, hakaba hamaze gukoreshwa miliyari 15,1 Frw mu gihe muri uyu mwaka biteganyijwe ko hazakoreshwa miliyoni 765,6 Frw.


