Author: Bvn Rwanda News

Kayitesi Sonia, uzwi cyane nka Dj Sonia, yatangije ku mugaragaro umushinga mushya yise ‘Club Kigali 250’, ugamije guhuriza hamwe abakunzi b’imyidagaduro, aba Dj n’abahanzi, mu rwego rwo kugaragaza ubuzima bwo muri ‘Club’ no kuzamura impano z’abantu batandukanye. Asobanura ko uyu mushinga uzajya unyuzwa ku muyoboro we wa YouTube, aho azajya acuranga indirimbo zitandukanye ari kumwe n’abantu babyina, bagasabana, maze ibyo bikorwa bigafatwa amashusho bigatangazwa nk’umurongo mushya w’imyidagaduro iremereye, ariko inatambutse mu kinyabupfura no mu mico myiza. Yagize ati “Nifuje gutangiza ikintu cyatuma abantu basusuruka, bakumva ko no mu Rwanda dufite ibyiza bitandukanye, ndetse bikanafasha abafite impano kubona aho bazigaragariza,” Uyu…

Read More

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Emery Bayisenge yasinyiye ikipe ya Rayon Sports naho Niyonzima Olivier Sefu yongera amasezerano. Amakuru avuga ko Emery Bayisenge waherukaga gusoza amasezerano muri Gasogi United yasinye umwaka umwe na Sefu akaba yongereye umwaka umwe. Uyu myugariro yerekeje muri Murera aho agiye gusimbura Nsabimana Aimable wamaze gutandukana nayo. Emery Bayisenge wari usoje amasezerano muri Gasogi United yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, AS Kigali, KAC de Kénitra yo muri Maroc, USM Alger na Gor Mahia yo muri Kenya. Rayon Sports yasinyishije aba bakinnyi mu gihe hari abandi bari mu igerageza barimo Amiss Cedrick aho yatangiye imyitozo ejo…

Read More

Isiraheli yagabye igitero ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo muri Syria muri iki cyumweru, mu rwego rwo kurengera Abaduruze, ivuga ko batagira kirengera bibasirwa n’abanyasiriya bo mu bundi bwoko, ibyo byatumye imirwano ikara mu gice cya Sweida, ku wa Gatanu tariki ya 18 Siriya na Isiraheli bemeranyijwe guhagarika imirwano. Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu na Perezida w’agateganyo wa Siriya, Ahmed al-Sharaa, bemeye ko bahagarika imirwano nyuma y’iminsi ibiri ibitero bya Isiraheli byibasiye Damasiko, nk’uko intumwa y’Amerika muri Siriya Tom Barrack yabitangaje ku wa Gatanu. Hagati aho ariko imirwano irakomeje hagati y’abarwanya Abaduruze ku bwinjiriro bwa Sweida mu majyepfo ya…

Read More

Umuraperikazi akaba n’umuhanzi w’Umunya-Britaniya ukomoka muri Nigeria, Oluwafisayo Isa wamamaye ku izina rya Darkoo, yatangaje ko ageze mu gihe yumva ashaka kugira abana, ariko ko atazigera yifuza kubatwita. Uyu muhanzikazi usanzwe azwi nk’umutinganyi, yavuze ko nubwo yumva afite ubushake bwo kuba umubyeyi, adashaka ko ari we ubatwita, ahubwo ko umukunzi we ari we uzabyara. Mu kiganiro yagiranye na Madame Joyce, yagize ati: “Ndi mu gihe cy’ubuzima aho numva nifuza abana. Nizeye ko nabasha kuba umubyeyi mwiza, ariko sinshaka kubatwita. Umukunzi wanjye ni we uzabikora.” Darkoo yasobanuye ko kuba umubyeyi atari ukwibaruka gusa, ahubwo ko ari urukundo, kwitanga no kurera. Yagaragaje ko umwana atari…

Read More

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora porogaramu z’ikoranabuhanga, kikanatanga urubuga rwo gutunganya, guhuza amakuru no gukuyacunga, Astronomer, Andy Byron, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa amashusho mu ruhame agwatiriye Umuyobozi Ushinzwe abakozi mu kigo cye, Kristin Cabot, ubwo bari mu gitaramo. Ni amashusho akomeje guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’uko abo bombi bitwaye nyuma yo kubona ko Camera ziberekeyeho. Andy Bryon wari mu gitaramo cyabereye muri Boston muri Stade Gillette n’umukozi we, bagaragaye babyinana, umugabo yagwatiriye uwo mugore amuturutse inyuma, amaboko ye yombi ari mu nda, undi na we amwiyegamijeho bisa nk’aho bari guhuza ibitsina. Abo bombi bakiramara…

Read More

Niyigena Alexis utuye mu Mudugudu wa Kazinda, Akagari ka Gahungeri, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubyuka n’umuryango we bagasanga inzu bayibatoboreyeho binjiramo batwara ibirimo televiziyo yo mu bwoko bwa Flat na telefoni 2 za Smartphones. Umuturanyi we wavugishije itangazamakuru, yavuze ko nk’uko Niyigena Alexis yabibabwiye, atazi igihe baziye n’igihe inzu bayitoboreye nubwo ari iy’amatafari ahiye, ariko yatobowe abari mu nzu bose ntawumva, binjira mu nzu bariba bagenda nta n’umuturanyi wumvise bahonda. Ati: “Inzu yari ikomeye, yubakishije amatafari ahiye na sima ku buryo ubona bitari gupfa koroha kuyitobora ngo abantu binjire bibe bagende nta…

Read More

Nyanza: Umugore bikekwa ko yicuruzaga (indaya) yatawe muri yombi akekwaho kujugunya umwana we mu mugezi arapfa. Bvn yamenye amakuru ko hari umuturage wabonye uruhinja rwapfuye ruri mu mugezi w’Akanyaru. Inzego zitandukanye zifatanyije zakoze iperereza zisanga urwo ruhinja ni urw’umugore witwa Jeannette w’imyaka 27 wari ucumbitse mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Kamabuye. Ukekwaho kwihekura akomoka mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mamba mu kagari Muyaga, mu mudugudu wa Cadi. Amakuru y’ibanze  twamenye ni uko uriya mugore yemera ko ari we wijugunyiye umwana mu mugezi kuko yabonaga umwana we agiye kwicwa…

Read More

Ruhango: Umusore w’Imyaka 30 y’amavuko witwa Athanase Nyaminani yishwe n’umuriro w’ikiyorero batwikiraho amakara. Byabereye mu Mudugudu wa Nyagisozi Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango. Gitifu w’umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jeanne D’Arc yabwiye bvn ko iyi mpanuka y’umuriro ikimara kuba inzego z’Ibanze zatabaye zisanga Nyaminani Athanase yarangije gupfa. Uwamwiza avuga ko mugenzi we bari kumwe hejuru y’icyo kiyorero cy’amakara witwa Twagirayezu Léonard we basanze bamujyanye kwa Muganga. Ati: ”Turakeka ko imbeho yabakubise bigira inama yo kujya hejuru y’icyo kiyorero umuriro urabotsa.” Gitifu Uwamwiza avuga ko abo bombi bari bafite ikiraka cyo gutwika amakara, no kuyarinda nijoro kugira ngo abajura…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) nyuma yo kunanirwa gusobanura umutungo we aho ukomoka. Habiyambere Maurice akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke. RIB ivuga ko afunzwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha. Kuri X yahoze ari Twitter RIB ivuga ko iburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo,…

Read More

Umuhanzi Jennifer Lopez benshi bakunze kwita JLo yatangaje ko yazinutswe kongera gushaka umugabo bagasezerana, nyuma yo kurushinga n’abagabo bane bose bananiranwa. Yabitangaje mu gitaramo cye cyabereye ku mugabane w’u Burayi, muri gahunda y’urugendo rwe rw’ibitaramo bya “Up All Night Tour”. Jennifer Lopez yabivuze ubwo yasubizaga abafana mu buryo butunguranye nyuma y’uko umwe amweretse icyapa cyanditseho ngo “JLo washyingiranwa nanjye?’’. Nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe n’umwe mu bafana, mu gusubiza uyu muririmbyi yahise agira ati “Numva bihagije…narabigerageje inshuro nyinshi.” Jennifer Lopez w’imyaka 55 ntiyatanze ibisobanuro byinshi, ariko azwi cyane kuba yarashatse abagabo bane mu bihe bitandukanye, bose ntibarambane. Uyu mugore…

Read More