
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Emery Bayisenge yasinyiye ikipe ya Rayon Sports naho Niyonzima Olivier Sefu yongera amasezerano.
Uyu myugariro yerekeje muri Murera aho agiye gusimbura Nsabimana Aimable wamaze gutandukana nayo.

Emery Bayisenge wari usoje amasezerano muri Gasogi United yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, AS Kigali, KAC de Kénitra yo muri Maroc, USM Alger na Gor Mahia yo muri Kenya.
Rayon Sports yasinyishije aba bakinnyi mu gihe hari abandi bari mu igerageza barimo Amiss Cedrick aho yatangiye imyitozo ejo ndetse na Rutanga Eric umaze igihe ari mu myitozo.
Muri iyi mpeshyi iyi kipe imaze gusinyisha abakinnyi 8 aribo; Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté,rutahizamu Chadrak Bingi Bello, Ntarindwa Aimable na Harerimana Abdulaziz.


