Author: Bvn Rwanda News

Donald Trump, yavuze ko Ukraine idakwiye kurasa mu Burusiya, nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko uyu muyobozi wa Amerika yashishikarije Ukraine kurasa ku mijyi ikomeye yo muri iki gihugu kinini ku Isi. Ibi yabivuze mu ku wa 15 Nyakanga 2025, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba koko yumva Ukraine ikwiye kurasa hamwe mu hantu hakomeye mu Burusiya, asubiza agira ati “Oya ibyo ntibakwiye kubikora.” Mu minsi ishize The Financial Times yavuze ko Trump yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amubaza niba aramutse ahawe ibisasu birasa kure yarasa mu Burusiya, Volodymyr agasubiza avuga ko abonye ibyo bisasu nta…

Read More

Kate Bashabe wamamaye mu myidagaduro nyarwanda, aravugwa mu rukundo n’umuherwe akaba n’umuhungu wa Perezida wa Afrika y’Epfo, Tumelo Ramaphosa. Ibi bije nyuma y’uko uyu muherwe yashyize ifoto ya Kate Bashabe kuri Instagram ye (Story), akarenzaho amagambo agira ati “Isanzure ryange”, aya akaba ari amwe magambo akunze gukoreshwa n’abakundana baterana imitoma. Si ibyo gusa, kuko iyo urebye kuri Instagram ya Kate Bashabe, usanga akurikira abantu barindwi gusa (7) harimo kompanyi 6 zikora ibintu bitandukanye kongeraho uyu muherwe. Tumelo Ramaphosa uretse kuba ari umuhungu wa Perezida Cyril Ramaphosa, asanzwe ari n’umushoramari aho afite kompanyi yitwa ‘Studex group’.

Read More

Abasirikare benshi bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru (GR) bateye urugo rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga. Aba basirikare bari batwawe mu modoka za ‘Jeeps’ n’amakamyo ya gisirikare bageze mu rugo rwa Kabila mu gace ka Kashamata mu ijoro ryo ku wa 14 Nyakanga 2025, birukana abaharindira umutekano n’abandi bahakorera bose. Umuyobozi w’umuryango Justicia Asbl urwanya akarengane muri RDC, Timothée Mbuya, yatangaje ko abasirikare bateye urugo rwa Kabila bageraga kuri 200 kandi ko bari muri ‘Jeeps’ hafi 20 n’amakamyo abiri. Icyabajyanye muri uru rugo ni ukurusaka nk’uko babigenje…

Read More

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye kwimurira ibikorwa by’ububaji n’ibindi bigo byari bisanzwe bikorera mu Gakiriro ka Gisozi, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro (Special Economic Zone). Ni gahunda igamije kubungabunga umutekano wabyo ndetse no kwirinda inkongi za hato na hato zikunze kwibasira ako gakiriro. Iyi gahunda ije hashize amezi abiri gusa habaye inkongi ikomeye yibasiye amaduka akora ibijyanye n’imbaho yabaye ku wa 30 Gicurasi, ikongera kuzamura impungenge ku bijyanye n’umutekano w’aho bakorera. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye itangazamakuru ko ari gahunda ngari igamije kongera umutekano no kunoza aho abakora ibikorwa by’ ububaji n’abakora ibikoresho byo mu…

Read More

Ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko Seninga Innocent azakomeza kuba Umutoza Mukuru wayo mu mwaka w’imikino utaha wa 2025/26. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga, ni bwo iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yatangaje ko izakomezanya na Seninga. Seninga yatoje Etincelles FC kuva muri Mutarama uyu mwaka, ariko imuhagarika iminsi 12 muri Gicurasi mbere yo kumusubiza mu kazi akayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere aho yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa 13 n’amanota 34. Ni ku nshuro ya kane Seninga asinye amasezerano yo gutoza Etincelles FC nyuma y’uko yayibayemo mu 2016 na 2019. Andi makipe…

Read More

Bamwe mu baturage batuye muri santere y’ubucuruzi ya Gasyata, iherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’inzoga z’inkorano zirimo izitwa Rukwirumwe na Nzogejo, aho bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka zazo zirimo amakimbirane yo mu miryango no guhungabanya umutekano rusange. Aba baturage bavuga ko izi nzoga, zengwa mu buryo budakurikije amabwiriza y’ubuziranenge, zituma abazinyoye bitwara nabi, bamwe bakaba banabigenderamo, kuko ngo hari n’abamara gusinda bakagwa muri ligore, abandi bakavanizamo gupfa. Umuturage umwe utuye muri Gasyata, wahawe izina rya Mukamwiza, avuga ko Rukwirumwe yengwa mu masaka,  umusururu, bakawuvangamo pakimaya n’ifu y’ibigori, igakoreshwa hashize amasaha make nyuma yo…

Read More

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangiye iperereza ku birego by’imitangire mibi ya serivisi, bivugwa muri hoteli Château Le Marara iherereye mu Karere ka Karongi. Ibyo birego byatanzwe ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga, n’abakiriya bitabiriye ubukwe bwabereye kuri iyo hoteli iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ni ibirego bagejeje ku buyobozi bw’iyo hoteli bijyanye n’imitangire mibi ya serivisi, uburangare ndetse no kwanga gusubiza amafaranga abakiriya ku bw’ibyabaye, bashinja hoteli ko ari amakosa yayo. Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ducyesga iyinkuru yahamije ko binjiye muri iki kibazo ngo kivugutirwe umuti. Yagize ati: “Turabizi, kandi turi…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ari mu ruzinduko rw’akazi i Ndjamena muri Tchad kuva ku wa 15 Nyakanga 2025 aho biteganyijwe ko anakirwa na Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idris Déby Itno. Ubwo yageraga i Ndjamena, yakiriwe na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul, baganira ku ngingo zijyanye n’inyungu z’impande zombi. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 16 Nyakanga, Minisitiri Nduhungirehe yakirwa na Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idris Déby Itno, bagirane ikiganiro. Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idris Déby Itno, wishwe…

Read More

Ayra Starr uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika no ku Isi muri rusange, yongewe mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bya ‘Giants of Africa’ biteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 27 Nyakanga 2025 kugeza ku wa 2 Kanama 2025. Ayra Starr utegerejwe i Kigali azatarama mu gitaramo giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025, akazagihuriramo na The Ben, Kizz Daniel na Timaya mu birori byo gusoza iri serukiramuco rya Giants of Africa. Uretse Ayra Starr wongewe mu gitaramo cyo gusoza iri serukiramuco, Alyn Sano na we yongewe mu bazatarama mu birori byo kurifungura azahuriramo n’abarimo Boukuru, Ruti Joel, Kevin Kade, Chriss…

Read More

Inyubako ikoreramo akabari  mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu ,Umudugudu wa Muhororo, ahazwi nka Batsinda , yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka. Abageze ahabereye iyi nkongi bwa mbere,bavuze  ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa moya za mugitondo zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, gusa bagakeka ko yaba yatewe n’ugukoranaho kw’insiga. Umwe yagize ati “  Twamenaguye ibirahuri kugira ngo tubashe kuzimya .Twamaze guca urugi, abantu bazana imicanga kugira ngo tujugunyemo, umuriro ubona gucogora.” Uyu akomeza agira ati “ Inkongi yatewe n’imigozi baraye bacometse kuki niho yahereye. Niba habayeho gukoranaho( Circuit). Byatangiye ari umwotsi turi…

Read More