
Kuri uyu wa gatanu Perezida wa Repubulika Paul Kagame Yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru. Iki gikorwa kiri kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiriye guhora basabiriza cyangwa ngo bahore bahatirwa gukora ibikwiriye, agaragaza ko icy’ingenzi ari uguhabwa ubumenyi n’uburere, bakabikoresha mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Minisitiri w’Intebe mushya Dr Nsengiyumva Justin yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano. Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ingenzi guhindura imyumvire kugira ngo abantu bagere ku iterambere.
Ati “Ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo, tugahera kuri twe, ibyo dushoboye, tukabikora uko dushoboye, tukabikora uzi aho uva, uzi n’aho ujya. Abo bandi bafasha, iyo bagufashije uri mu nzira ugenda, uzi aho ushaka kujya, nibwo bigira akamaro, ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya.”
Hari abaminisitiri babiri batarahiye kubera ko bari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu. Abo ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana.
Perezida Kagame azakira Indahiro zabo mu gihe cya vuba.



