Author: Bvn Rwanda News

Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Fridolin Ambongo, yagaragaje ko atizeye niba Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahagarika intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Vatican ku wa 10 Nyakanga 2025, Cardinal Ambongo yibukije ko Trump yagerageje guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yasubiraga ku butegetsi, ariko ntacyo byatanze. Ambongo yagaragaje ko ibisubizo bya Trump ku makimbirane ya RDC nta musaruro bishobora gutanga, kuko ngo icyo ashaka mu gihugu cyabo ari amabuye y’agaciro, aho kugarura amahoro. Yagize ati “Yagerageje iki…

Read More

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahagarariye u Rwanda mu birori byo kwizihiza Ubwigenge bw’u Butaliyani wizihijwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Minisitiri Kabarebe yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi. Yagize iti: “Mu butumwa bwe, Gen (Rtd) Kabarebe yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari no gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije.” Ku gicamunsi kandi cyo ku wa Kane, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye mu biro bye Mauro…

Read More

Perezida Luiz Inácio Lula da Silva wa Brazil yahigiye kwihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe zashyiriraho ibicuruzwa biva mu gihugu cye undi musoro wa 50%. Brazil n’ibindi bihugu byinshi bidafitanye ikibazo na Amerika byashyiriweho umusoro wa 10%, ndetse ni wo uri hasi cyane. Gusa Perezida Donald Trump wa Amerika yagaragaje ko ubutegetsi bwa Lula bukomeje guhohotera Jair Bolsonaro wayoboye Brazil, bityo ko bikomeje, umusoro w’ibicuruzwa biva i Brasilia uzatumbagira guhera tariki ya 1 Kanama. Bolsonaro wayoboye Brazil kuva mu 2019 kugeza mu 2023 ari kuburanishwa icyaha cyo gushaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Lula wamutsinze mu matora…

Read More

Igitero cy’Abarusiya mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane kuri Kiev cyahitanye abantu babiri, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze. Babitangaje mbere y’inama y’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Marco Rubio na mugenzi we w’u Burusiya Sergei Lavrov, yibanda kuri dipolomasi ya Ukraine ifite ikibazo. Nk’uko umuyobozi w’ubuyobozi bw’igisirikare cya Kiev, Timur Tkachenko abitangaza, ngo ingabo z’u Burusiya zagabye igitero nibura mu turere dutandatu tw’umurwa mukuru. Ikibabaje ni uko imyanda iva mu bisasu yibasiye inyubako zo guturamo, ibinyabiziga, ububiko ndetse n’inyubako z’ibiro. Timur Tkachenko yanditse ku rubuga rusange rwa Telegram ati: “Ikibabaje ni uko dufite impfu ebyiri na…

Read More

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko ukina hagati mu kibuga yugarira wari warumvikanye na APR FC kuva mu ntangiriro za 2025, yamutangaje imuha ikaze mu muryango. Yagize iti” Twishimiye kwakira Ronald Ssekiganda mu muryango wa APR FC.” Ronald Ssekiganda asanzwe akinira ikipe y’Igihugu ya Uganda, akaba yaratinze gutangazwa kuko yari hamwe n’abandi mu ikipe y’Igihugu iri kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, ariko ku bwumvikane bwa APR FC n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda akarekurwa ngo aze kwitegurana n’abandi umwaka w’imikino 2025-2026. Igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) giteganyijwe kuva tariki ya 2…

Read More

Mu gusoza iburanisha ry’urubanza ruregwamo Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa kane ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 30, we ahawe umwanya yavuze ko asaba imbabazi umuryango Nyarwanda n’ababa barakomerekejwe n’amagambo yavuze. Aimable Karasira ashinjwa ibyaha brimo guha ishingiro jenoside, kutagaragaza inkomoko yemewe n’amategeko y’umutungo w’amafaranga bamusanganye, kuvuga amagambo yo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda, n’amacakubiri. Karasira yafunzwe guhera mu 2021, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 ni bwo yatangiye kwiregura byimbitse ku byaha aregwa, ibyaha byose ahakana. Urubanza rwa Karasira ni rumwe mu zagarutsweho cyane mu butabera mu Rwanda kuva yafungwa. Kuri…

Read More

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yandikiwe ibaruwa n’uwahoze ari umukozi we Kabanda Serge amusaba kubaha amasezerano ndetse ahita amenyesha na FERWAFA. Ni ibaruwa bigaragara ko yanditswe tariki 30 Kamena 2025. Muri iyi baruwa umukinnyi Kabanda Serge yanditse asaba ko KNC usanzwe ari umuyobozi wa Gasogi United, yakubahiriza ibikubiye mu masezerano y’akazi bagiranye ubwo uyu musore yemeraga gukinira iyi kipe. Ntitwabashije kubona uko tuvugana na KNC ku byo ashinjwa na Kabanda Serge. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Iradukunda Kabanda Serge yahagaritswe mu ikipe ya Gasogi United mu buryo butavuzweho rumwe kuko yari yahagaritswe igihe kitazwi. Mu…

Read More

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yatanze amabwiriza y’uko imipaka ihuza Uganda n’ibice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigenzurwa n’Umutwe wa M23, yongera gukora nk’uko byari bisanzwe. Col Chris Magezi, umuyobozi mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yavuze ko ari amabwiriza yatanzwe na Gen Muhoozi. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yagize ati: “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za Uganda, UPDF, yatangaje ko imipaka yose yegereye aho Umutwe wa M23 igenzura, igomba guhita yongera gukora. Iyo mipaka ni Bunagana, Ishasha n’indi. Nta kintu na kimwe kigomba guhagarika ubucuruzi bw’abaturage bacu, turaza gucukumbura abayobozi bose…

Read More

Umunyamakuru wa Siporo w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Ndayishimiye Rugaju Reagan, agiye kwimenyereza umwuga w’ubutoza mu Ikipe ya Gorilla FC yo mu Cyiciro cya Mbere. Rugaju Reagan akunze kugaragaza ko afite inyota yo kuba umutoza ndetse mu bihe bitandukanye yagiye atoza amakipe y’abatarabigize umwuga mu marushanwa arimo ahuza Ingabo z’Igihugu (RDF Liberation Cup na RDF Heroes Cup), Agaciro Pre-Season Tournament na Esperance Football Tournament. Kuri ubu uyu munyamakuru yasabye kwimenyereza gutoza mu Ikipe ya Gorilla FC nk’uko byemejwe n’umutoza wayo Kirasa Alain mu kiganiro yagiranye na Shene ya YouTube ya Kigali Active Media. Ati “Ni byo twaravuganye, yadusabye gukora imenyerezamwuga. Turashaka…

Read More

Paris Saint-Germain yanyagiye Real Madrid ibitego 4-0 mu mukino ½ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, isanga Chelsea ku mukino wa nyuma (finale). Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, ku kibuga cya MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey, warebwe n’abafana basaga ibihumbi 77. Real Madrid yatangiranye amakosa menshi mu bwugarizi, byatumye umunyezamu wayo Thibaut Courtois akuramo imipira ibiri ikomeye mu minota itanu ya mbere. Bidatinze ku munota wa gatandatu, Paris Saint-Germain yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Fabián Ruiz ku mupira na Ousmane Dembélé. Nyuma y’iminota ibiri, ubwugarizi bwa Real Madrid bwongeye gukora amakosa…

Read More