
Perezida Luiz Inácio Lula da Silva wa Brazil yahigiye kwihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe zashyiriraho ibicuruzwa biva mu gihugu cye undi musoro wa 50%.

Brazil n’ibindi bihugu byinshi bidafitanye ikibazo na Amerika byashyiriweho umusoro wa 10%, ndetse ni wo uri hasi cyane.
Gusa Perezida Donald Trump wa Amerika yagaragaje ko ubutegetsi bwa Lula bukomeje guhohotera Jair Bolsonaro wayoboye Brazil, bityo ko bikomeje, umusoro w’ibicuruzwa biva i Brasilia uzatumbagira guhera tariki ya 1 Kanama.
Bolsonaro wayoboye Brazil kuva mu 2019 kugeza mu 2023 ari kuburanishwa icyaha cyo gushaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Lula wamutsinze mu matora yabaye mu 2022.
Trump yavuze ko Bolsonaro ari umuyobozi wubashywe cyane ku Isi, bityo ko adakwiye gukomeza kuburanishwa. Yasabye Leta ya Brazil guhagarika kumukurikirana.
Lula yatangaje ko Brazil ari igihugu cyigenga, gifite inzego zigenga, bityo ko zitazemera ko hagira umuntu uzitegeka gukora ibyo ashaka cyangwa se kuzigenzura.
Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje Trump ko umusoro Brazil izashyirirwaho, na yo izawushyiriraho Amerika mu rwego rwo kwihorera.
Agaciro k’ubucuruzi bwa Amerika na Brazil kageze kuri miliyari 92 z’Amadolari mu 2024. Icyo gihe, ibicuruzwa Amerika yohereje i Brasilia byari bifite agacironka miliyari 49,7 z’Amadolari, mu gihe ibyo yakiriye byabarirwaga muri miliyari 42,3 z’Amadolari.
Icyemezo cyo kuzamura imisoro hagati y’ibi bihugu gishobora kuzabigiraho ingaruka zikomeye, kuko Brazil ni umufatanyabikorwa ukomeye wa kabiri wa Amerika mu bucuruzi, inyuma y’u Bushinwa.


