Author: Bvn Rwanda News

MUHANGA: Uyu mugore w’Imyaka 40 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Kamugina, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko yatewe ubumuga bukomeye n’abagabo bamusambanyaga umwana abyaye amuragiza ufite uburwayi bwo mu mutwe ngo amwiteho. Uyu mugore washatse ko amazina ye atangazwa ariko tukayagira ibanga ku bw’Umutekano we n’uw’umwana yabyaye, avuga ko yabayeho mu buzima bubi kubera ko ababyeyi be bombi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bamusiga wenyine. Avuga ko usibye nyina wabo nta wundi muntu yigeze abona umwitaho kwishora mu buraya ariyo mahitamo ya nyuma yumvaga asigaranye. Akavuga ko amaze kubona ko ntawe afite wo kumurengera muri uwo mwuga…

Read More

Umutoza mushya wa Police FC, Ben Mousa, yatangaje ko yagarutse mu Rwanda afite intego zikomeye zo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse no guserukira igihugu mu marushanwa nyafurika. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ye ya mbere, Ben Mousa yavuze ko agarutse mu gihugu afata nk’icya kabiri ku mutima we, nyuma y’uko yagiriye ibihe byiza muri APR FC. Yagize ati: “Ndishimye kongera kugaruka mu Rwanda. Ni igihugu mfiteho urwibutso rwiza. Natwariye hano igikombe, nagejeje ikipe ku mukino wa nyuma w’igikombe. Kigali, umujyi wa Afurika usukuye kurusha indi, ni ishema kuri njye kongera gutangira akazi hano”. Yavuze ko yemeye gutoza Police…

Read More

Perezida wa Brésil, Inacio Lula da Silva, yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ikwiriye guhagarika kwitwara nk’ubwami buyoboye Isi, ahubwo igatangira kubaha ubusugire bw’ibindi bihugu. Ibi Lula yabigarutseho ubwo hasozwaga inama ihuza ibihugu bigize Umuryango wa BRICS, aho yasubije ibiheruka gutangazwa na Perezida Donald Trump, avuga ko agiye gufatira ibihano by’umusoro ibihugu bikorana n’uyu muryango. Yabitangaje ku wa 7 Nyakanga 2025, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Truth Social. Yavuze ko politiki ya BRICS igamije kurwanya Amerika. Trump avuga ko kubera iyo mpamvu, ibicuruzwa biva mu bihugu bigendera kuri politiki ya BRICS, byoherezwa muri Amerika, bizazamurirwa umusoro. Yagize ati…

Read More

Ahagana Saa yine n’iminota 44 kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025, ni bwo Urubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza rwari rutangiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Yabanje gusomerwa umwirondoro atazuyaje yemera ko ari wo. Urukiko rwatangiye ruha umwanya uregwa agaragaza inzitizi zirimo kuba yafashwa kunganirwa n’umunyakenya. Ubushinjacyaha buhawe umwanya, mwagaragaje ko inzitizi zatanzwe na Ingabire Victoire zigamije gutinza urubanza. Ingabire uburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, akurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu guhugura no gushyigikira itsinda ryari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’Igihugu binyuze mu guteza imyigaragambyo. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Ingabire Victoire ku wa 19 Kamena 2025, nyuma y’icyemezo…

Read More

Umunyapolitiki akaba n’umunyamakuru wo muri Uganda, Frank Gashumba, yasabye abagabo bose kujya bapimisha ADN (DNA) y’abana babo bakimara kuvuka, kugira ngo bamenye niba ari abo babyaye koko, anavuga ko kurerera ubusa ari kimwe mu bintu bibabaza umugabo kurusha ibindi byose. Ibi yabivuze mu gihe hari amakuru akomeje gukwirakwira arebana n’uwahoze ari Depite wa Kawempe North, Muhammad Ssegirinya, aho raporo yagaragaje ko abana bane muri icyenda bamwitirwaga atari abe mu buryo bw’amaraso. Gashumba yagaragaje ko ibi bintu bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu miryango, aho abagabo benshi babaho bazi ko barera abana babo, nyamara ari ab’abandi bagabo. Yagize ati: “Umugore wawe akimara kubyara, mu kwezi kumwe gusa ukore ikizamini cya DNA.…

Read More

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce batoranyijwe mu bagize ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19. Ibi byatangajwe na Minisiteri ya Siporo ku mugoroba wo kuwa Mbere ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X. Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ko kuba aba bakinnyi babiri FC Bayern Munich yabahisemo ari ibintu u Rwanda rwishimiye ndetse bikaba bigaragaza impano zabo zidasanzwe. Ati: ”Uguhitwamo kwa Barthazar na David mu ikipe ya FC Bayern Munich y’abatarengeje imyaka 19 ni ibintu u Rwanda rwishimiye. Birerekana impano zabo zidasanzwe ndetse n’intsinzi ku iterambere ry’abakiri bato bacu. Twizera ko bazahagararira igihugu cyacu neza kandi bakanatera imbaraga abandi…

Read More

Mu gihugu cy’u Bubiligi, Abanyarwanda batuye o ndetse n’inshuti zabo baturutse mu bindi bihugu bateraniye hamwe mu myigaragambyo igamije gusaba irekurwa rya Ingabire Victoire Umuhoza, usanzwe wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwatangiye kumukurikirana ku byaha birimo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi. Muri iyo myigaragambyo, hagaragaye amazina azwi cyane mu biyita ko ari abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakunze kugaragaza ibitekerezo bikarishye kuri Leta y’u Rwanda. Barimo Musabyimana Gaspard, umunyamakuru umaze igihe mu buhungiro, Placide Kayumba uyobora ishyaka FDU-Inkingi, Niyibizi Michael ushinzwe ibikorwa bya Sit-In Movement, ndetse…

Read More

Nibura abantu 11 bamaze kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana Leta muri Kenya, ndetse abandi 567 batawe muri yombi, nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano. Polisi yarashe ku bigaragambya, kandi mbere yaho, Dr Aron Sikuku, umuganga ukorera ku bitaro bya Eagle Nursing Home biri ku nkengero za Nairobi, yabwiye BBC ko imirambo y’abantu babiri barashwe yazanywe kuri ibyo bitaro. Yavuze ko abantu amagana bigaragambyaga bari bateraniye imbere y’ibitaro basaba ko imirambo yatangirwa. Iyi myigaragambyo ibaye ngo bizihize imyaka 35 y’imyigaragambyo ya Saba Saba yabaye ku wa 7 Nyakanga 1990 (7/7/1990), yari igamije gusaba uburenganzira bushingiye kuri politiki y’amashyaka menshi. Ku wa Mbere…

Read More

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kintobo, Akarere ka Nyabihu, baratabaza bavuga ko babangamiwe n’amafaranga basabwa kugira ngo bahabwe inka muri gahunda ya Girinka, amafaranga bita ikiziriko, hamwe n’andi yitwa agasururu asabwa na bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze. Abo baturage bavuga ko batungurwa no gusabwa ruswa itari munsi y’ibihumbi 40 kugira ngo bahabwe inka, kandi nyamara baba barashyizwe ku rutonde rw’abagomba korozwa. Ibi ngo bikorwa n’abayobozi b’Inzego z’ibanze barimo ba Mudugudu na ba Mutwarasibo, ibintu bavuga ko bibatera intimba kuko bibabuza amahirwe yo kwikura mu bukene. Umwe muri abo baturage wahawe amazina ya Kambali Jean yagize ati: “Nari ku…

Read More

Umugabo witwa Ryambabaje w’imyaka 35, utuye mu Kagari ka Nturo, Umurenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze, yasanzwe mu nzu yapfuye mu nzu yari acumbitsemo kwa mubyara we, bikekwa ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano no kunywa inzoga nyinshi. Abaturage bavuga ko ku wa 6 Nyakanga 2025, Ryambabaje yari yiriwe anywa inzoga mu tubari two muri santere ya Gasyata. Ku mugoroba w’iyo tariki, ngo inzoga zari zamurenze, ni bwo yacumbikiwe na mubyara we kugira ngo aruhuke, bukeye abari kumucumbikira bategereje ko abyuka baraheba, bagiye kureba aho yaraye basanga yapfuye. Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu mugabo yari asanzwe akora imirimo…

Read More