
Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce batoranyijwe mu bagize ikipe ya Bayern Munich y’Abatarengeje imyaka 19.
Ati: ”Uguhitwamo kwa Barthazar na David mu ikipe ya FC Bayern Munich y’abatarengeje imyaka 19 ni ibintu u Rwanda rwishimiye. Birerekana impano zabo zidasanzwe ndetse n’intsinzi ku iterambere ry’abakiri bato bacu. Twizera ko bazahagararira igihugu cyacu neza kandi bakanatera imbaraga abandi Banyarwanda bakiri bato kugera ku nzozi zabo binyuze muri siporo”.

Yifurije intsinzi aba bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iyi kipe ya FC Bayern Munich y’abatarengeje imyaka 19.
Aba bakinnyi basanzwe bakina mu irerero rya FC Bayern Munich ryo mu Rwanda, tariki ya 01 – 04 Nyakanga bitoreje aho iyi kipe yo mu Budage isanzwe ikorera imyitozo. Tariki ya 5 – 13 Nyakanga bari mu bikorwa by’iyi kipe birimo birabera muri Shanghai, Hangzhou na Taicang mu Bushinwa. Tariki ya 14 – 27 Nyakanga 2025 bazaba bari i Munich nabwo mu bikorwa by’iyi kipe.
Ibi byabaye nyuma y’uko mu mwaka ushize ari bwo mu Rwanda hari havuye abana batatu; Irumva Nerson, David Okoce na Ndayishimiye Barthazar berekeje i Munich, kwerekana urwego rwabo mu mupira w’amaguru gusa byarangiye hatoranyijwe aba babiri.


