- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro y’urukiko rwibanze rwa Nyamata, Bishop Gafaranga yaburanye ku bujurire yatanze naho Annet Murava wari waje anahetse umwana yabyaranye na Bishop Gafaranga asohorwa mu rukiko. Kuri uyu wa Mbere tariki 07/07/2025 nibwo Bishop Gafaranga yaburanye ku bujurire bwe nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo. Bishop Gafaranga acyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ibi byaha ashinjwa kubikorera umugore we, Annet Murava. Bishop Gafaranga yari kuburana ku wa kane w’icyumweru gishize ariko bihurirana n’ikiruhuko cy’abakozi ba Leta hanyuma urubanza rwe rwimurirwa none ku wa mbere. Uyu munsi ni nabwo yujuje amezi abiri…
Nsengiyumva Bernard umwe mu bakinnyi b’igare bakoze amateka mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi. Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Nsengiyumva Bernard yavutse mu 1952, avukira mu murenge wa Kibangu, mu karere ka Muhanga. Ku myaka 27, ni bwo yatangiye umukino w’amagare. Yigeze kubwira InyaRwanda ko igare yakoresheje bwa mbere yariguze amafaranga igihumbi cy’amanyarwanda (1,000 Frw). Ni umwe mu bakinnye Tour du Rwanda ya mbere ahagana mu 1988, ariko aza kuyegukana bwa mbere mu mwaka wa 2001 mbere y’uko igirwa mpuzamahanga afite imyaka 49. Nsengiyumva Bernard witabye Imana azize uburwayi arashyingurwa kuri uyu wa…
Umuherwe Munyakazi Sadate yahakaniye abari bamutegerezanyije amatsiko ko azongera kuyobora ikipe ya Rayon Sports avuga ko ibyo yakagombye gukora yabikoze ubwo yayiyoboraga. Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru itariki 6 Nyakanga 2025, abivugira i Nyamuirambo kuri Tapin Rouge ubwo yari amaze gushikirizwa impamyabushobozi (Certificate) kubera ko yagaragaje umuhate mu gushyigikira amarushanwa ya Esperance Football Tournament yateguwe n’umusifuzi Ishimwe Claude wamamaye nka Cucuri. Ubwo yabazwaga ko niba azongera kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagize ati “Oya nta Gahunda! Nta gahunda mfite, narayoboye nkora ibyanjye, hari n’abandi bayobozi bari kuyiyobora kandi barakora. Jye ntekereza ko umusanzu nari gutanga narawutanze. Aba-Rayon umunsi…
Isiraheli yatangaje ko yagabye ibitero ku byambu biri mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba z’Abahouthi muri Yemeni, harimo icyambu cya Hudaydah, Ras Isa, na Saif ndetse n’uruganda rutanga amashanyarazi rwa Ras Kanatib, rwagaburiraga imijyi nka Ibb na Taizz. Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, yavuze ko ibyo bitero biri mu bikorwa byiswe ‘Operation Black Flag’. Isiraheli ivuga ko ibyambu byagabweho ibitero byakoreshwaga mu gukwirakwiza intwaro ziva muri Iran hagamijwe kugirira nabi Isiraheli n’abafatanyabikorwa bayo. BBC yatangaje ko Israel Katz, yaburiye Abahouthi avuga ko bazakomeza kwishyura igiciro cy’ibikorwa byabo. Yavuze ko bahuje umugambi na Iran kandi ko uzashaka kugirira nabi Isiraheli wese…
Abakinnyi b’abanyabigwi ku rwego mpuzamahanga, Jay-Jay Okocha ukomoka muri Nigeria na Didier Domi w’Umufaransa, bageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru mu rugendo rw’ubukerarugendo no kumenyekanisha igihugu, rubaye ku bufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Paris Saint-Germain. Jay-Jay Okocha w’imyaka 51 yamenyekanye cyane hagati ya 1998 na 2002 ubwo yakiniraga PSG, aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 84. Didier Domi, wahoze akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yanyuze muri PSG mu bihe bibiri, kuva mu 1996 kugeza mu 1998, ndetse n’indi nshuro hagati ya 2001 na 2004. Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, aho Okocha…
Aline Shengero Sano umaze kumenyekana mu muziki nka Alyn Sano, yagaragaje ko ari mu byishimo nyuma yo kwifuza gukora na Bensoul ugezweho muri Kenya ndetse akaba yabashije kubigeraho. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BVN, aho yavuze ko yamaze gukorana indirimbo n’uyu musore ugezweho mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere, na “Extra Pressure” yakoranye na Bien wahoze muri Sauti Sol. Iyi ndirimbo bari kuyikorera muri Kenya. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Run, wahoze azwi nka Producer David mu Rwanda. Alyn Sano yasobanuye ko igitekerezo cyo gukorana na Bensoul cyaturutse ku buryo akunda uyu muhanzi, yaba mu miririmbire cyangwa imyandikire n’ibindi byose…
Amafoto agaragaza Lungele Mbiso aryamye hasi yarashwe mu gatuza, ahita apfa. Ibinyamakuru bitandukanye muri Congo byemeza ko icyo gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu mu masaha ya saa 15h00 z’umugoroba muri Uvira ahitwa Tupendane. Umusirikare amaze kurasa uriya mukozi wa Guverineri Purusi, na we ngo abaturage barihoreye baramwica. Lungele Mbiso, ni we wari ukuriye urwego rushinzwe itumanaho rwa Guverineri Jean-Jacques Purusi ucyemerwa n’ubutegetsi bwa Congo. Ntabwo hamenyekanye icyavuye ku mpaka zateye umusirikare kurasa uriya muyobozi, cyakora amakuru avuga ko hatangiye iperereza. Kuva umujyi wa Bukavu wafatwa na AFC/M23, ubutegetsi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwihindiye muri Uvira ndetse n’abasirikare benshi n’abapolisi. Amakuru…
APR BBC yasubiriye REG BBC iyitsinda amanota 96-59 mu mukino wa gatatu w’iya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, mu gihe UGB yatsinze Patriots BBC amanota 95-79 mu mukino wa kabiri yegukana umwanya wa gatatu. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, muri BK Arena. Umukino watangiye utuje cyane Axel Mpoyo na Cleveland Thomas Junior batsinda ku mpande zombi. Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 18 kuri 13 ya REG BBC. Ikipe y’ingabo yongereye imbaraga mu gice cya kabiri abarimo Adonis Filer, Youssoupha Ndoye, Axel Mpoyo na Jean Victor Mukama batsinda…
Umunyakenya Samman Vohra Singh, ukinana na Drew Sturrock muri Skoda Fabia, yegukanye isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla 2025 mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Rutabingwa Fernand wasoreje ku mwanya wa gatatu. Rwanda Mountain Gorilla Rally yakinwaga ku nshuro yayo ya 25 yasojwe ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, nyuma y’iminsi itatu yari imaze ikinirwa mu mihanda ya Kigali n’iya Bugesera mu mihanda ya Gako. Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka mu Rwanda (RAC), rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka ku Isi (FIA). Iri rushanwa ryitabiriwe abakinnyi batanu bahataniye amanota yo kwegukana Shampiyona Nyafurika. Abo ni Abanyakenya batatu ari bo Sachania…
Umugezi wa Seine wo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa wongeye kwemererwa kwakira abantu bifuza koga, biba inshuro ya mbere kuva mu 1923 nyuma yo guhagarikwa imyaka 100. Iki gikorwa cyo kongera kureka abantu bakogera mu Mugezi wa Seine cyabaye nyuma y’umwaka Umujyi wa Paris wakiriye Imikino Olempike aho hari imikino yitabaje amazi y’uyu mugezi irimo iyo koga mu mazi magari na Triathlon. Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga, guhera saa Mbiri za mu gitondo, abantu barenga 10 ni bo babimburiye abandi koga mu Mugezi wa Seine. Ahantu hatatu ni ho hatoranyijwe abantu bashobora kogera muri uyu mugezi,…
