
Umuherwe Munyakazi Sadate yahakaniye abari bamutegerezanyije amatsiko ko azongera kuyobora ikipe ya Rayon Sports avuga ko ibyo yakagombye gukora yabikoze ubwo yayiyoboraga.
Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru itariki 6 Nyakanga 2025, abivugira i Nyamuirambo kuri Tapin Rouge ubwo yari amaze gushikirizwa impamyabushobozi (Certificate) kubera ko yagaragaje umuhate mu gushyigikira amarushanwa ya Esperance Football Tournament yateguwe n’umusifuzi Ishimwe Claude wamamaye nka Cucuri.
Ubwo yabazwaga ko niba azongera kuba Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagize ati “Oya nta Gahunda! Nta gahunda mfite, narayoboye nkora ibyanjye, hari n’abandi bayobozi bari kuyiyobora kandi barakora. Jye ntekereza ko umusanzu nari gutanga narawutanze. Aba-Rayon umunsi babona ko nayiyobora ibyo ni ibintu natekerezaho ariko ubungubu nta gahunda mbifiteho.”

Munyakazi Sadate yavuze ko mu bihe atazibagirwa ubwo yayoboraga ikipe ya Rayon Sports ari uko yatsinzwe na mukeba APR FC. Ati “Ibyo umuntu yakwibuka ni byinshi ariko ni intsinzwi nagize kuri APR FC yantsinze ibitego bibiri ntabwo byanshimishije ndetse byanatumye nirukana umutoza hutihuti.
Icyo ni ikitaranshimishije mu gihe nayoboraga Rayon sports ariko ibyantunguye ni urukundo abafana ba Rayon Sports bagaragariza ikipe yabo. Ndibuka y’uko twajyaga gukina abafana ba Rayon Sports babaga badushyigikiye baturi inyuma aho tugeze hose bakatwakira, ingufu z’abafana ba Rayon Sports zankoze ku mutima.”


