
Umuhanzi w’indirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim, yagaragaje ibyishimo yatewe no gutaramira Abanyarwanda baba muri Congo-Brazzaville, aho yagaragaje ko yahuye n’abahatuye bafite urukundo rukomeye ku muco nyarwanda ndetse n’ishema ryo kuba Abanyarwanda.
Cyusa yagezeyo ku nshuro ya mbere tariki 4 Nyakanga 2025, yifatanya n’Itorero Inganzo Ngari mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rwibohoye.
Yabwiye InyaRwanda ati “Ni ubwa mbere nari mpageze, ariko naratunguwe cyane. Ntabwo nari nziko muri Congo- Brazzaville habayeho abanyarwanda benshi byaratunguye. Nabonye abanyarwanda benshi, biyubashye, b’abasirimu, kandi beza.”

“Byarantunguye, nari nzi ko ndi bubone abantu bacye, ariko twabonye abantu benshi bakunda gakondo, bakunda iwabo, mbese bakunda indirimbo gakondo cyane.”
Yavuze ko abatuye muri Congo-Brazzaville bubaha cyane Abanyarwanda, ndetse iyo bumvise uvuga ko akomoka mu Rwanda, ahita agira icyubahiro.
Yongeraho ko Abanyarwanda baho batekanye, batuye mu buzima bwiza kandi bafite aho bahuriye n’umuco gakondo. Yagize ati “U Rwanda ni idarapo rya buri bihugu, kuko buri muntu wese wabwira ko uri umunyarwanda yahitaga akubaha akagufata mu buryo budasanzwe, bitandukanye n’uko bafata abandi banyamahanga;
Bivuga ko u Rwanda rwacu ni igihugu cy’agaciro, cyubashywe n’amahanga, aho nari ndi muri Congo-Brazzaville bakunda abanyarwanda, niyo umubwiye ijambo rya mbere ahita akwishimira, ariko ijambo rya mbere bakubwira barakubaza bati Perezida Kagame araho! Urumva ko Abanyarwanda bari bahariye baratekanye cyane, kuko barakunzwe n’abanyagihugu hariya.”
Cyusa yavuze ko gusangira urubyiniro n’Itorero Inganzo Ngari byari nko gusubira mu muryango we. Avuga ko nubwo atakibana nabo buri munsi, igihe cyose bamutumiye ahita abageraho kuko bamusanganiyeho urugendo rurerure.
Ati “Inganzo Ngari nanjye turi umwe. Nakuze ndi kumwe nabo, mbaha umusanzu igihe cyose bankeneye. No muri Congo-Brazzaville nari mpari kubatera ingabo mu bitugu.”
Yataramiye abitabiriye ibirori byo Kwibohora, aririmba indirimbo nk’‘Inkotanyi turaganje’, izisingiza u Rwanda, Inkotanyi n’umuco wacu. Ku wa 5 Nyakanga, yongeye kuririmba mu birori by’ubusabane.
Ati “Twataramye bigatinda. Naririmbye indirimbo zisanzwe ariko nzihuza no kwizihiza Kwibohora. Nabonye ko bakunda ibihangano byanjye, barabikurikirana.”
Cyusa avuga ko uru rugendo rwamuhaye isomo rikomeye: aho umunyarwanda ageze hose, kumva ko akomoka mu Rwanda bimwongerera agaciro. Avuga ko gukunda umuco, gukundisha u Rwanda abandi, n’ishema ryo kuba Umunyarwanda ari ibintu bikwiye kurushaho kwimakazwa.
Ati “U Rwanda ni idarapo. Ni igihugu kigaragaza icyerekezo. Uru rugendo rwankomeje, kuko nasanze Abanyarwanda aho bari hose, barateye imbere, bafite ishema n’umurava,”


