- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwashyizeho uburyo bushya bwo kwaka ibyangombwa ku miryango ishingiye ku myemerere hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gukomeza kunoza gahunda y’igihugu y’imiyoborere myiza n’imitangire ya serivisi inoze. Kuri ubu serivisi zo kwaka ibyangombwa nk’ibyo gufungura ishami cyangwa kugira imikoranire n’indi miryango, zishobora gusangwa ku rubuga rwa Irembo, aho ushobora kohereza ibyangongwa usabwa ndetse ugakurikirana aho dosiye yawe igeze ukoresheje uru rubuga. RGB yavuzwe ibi byakozwe mu gukomeza kunoza gahunda ya Guverinoma yo guteza imbere imiyoborere myiza ndetse no guteza imbere imitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ivuga ko ibyangombwa bizajya byoherezwa n’iyi miryango bizajya bisuzumwa n’Umujyi wa Kigali cyangwa…
U Rwanda ruri ku isonga mu bihugu bifite umutekano usesuye muri Afurika, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Numbeo bwasohowe hagati mu mwaka wa 2025. Rwaje ku mwanya wa mbere ku mugabane w’Afurika ndetse no ku mwanya wa 23 ku rwego rw’Isi, aho rufite amanota 73.6 ku gipimo cy’umutekano. Kugira igihugu gitekanye ntibikigarukira gusa ku kudakora ibyaha. Birimo no kugira inzego z’ubuyobozi n’ubutabera zikora neza, abashinzwe umutekano buzuza inshingano zabo, abaturage bafite ubwisanzure n’amahirwe angana, ndetse n’iterambere ry’ubukungu ridahungabanywa n’umutekano muke. Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bifite umutekano usesuye bikurura ishoramari rishya, haba irya ba rwiyemezamirimo bato cyangwa ibigo binini mpuzamahanga, bigatuma ubukungu…
Umuririmbyi w’Umunyamerika Austin Richard Post wamamaye nka Malone, yatandukanye na Christy Lee wambika ibyamamare, bari bamaze iminsi bari mu rukundo. TMZ yatangaje ko aba bombi batandukanye muri Gicurasi 2025, nyuma yo gutangira urukundo rwabo mu ntangiro z’uyu mwaka. Ntabwo biramenyekana niba bazakomeza kuba inshuti zisanzwe cyangwa se niba bazacana umubano burundu. Post Malone bwa mbere yagaragaye ari kumwe na Christy Lee, muri Mutarama 2025 ubwo bari bari gusangira ibya nimugoroba mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani. Muri Werurwe nabwo bongeye kugaragara bahuje urugwiro basohokanye, byemeza iby’urukundo rwabo. Christy Lee yambika abantu batandukanye ndetse amaze gukorana n’ibyamamare nka Bella Thorne, Brooks…
Urukundo ni ururabo rutura mu mutima w’Imana, rukaza rutonze mu buzima bw’abantu babiri batoranyirijwe kuba umwe. Ibi ni byo byuzuye mu buhamya bwuje amarangamutima bwa Kayitesi Yvonne uzwi cyane nka Tessy, umunyamakuru n’umushyushyarugamba ukunzwe mu myidagaduro nyarwanda, wemeje iby’urukundo rwe n’umuraperi Shizzo Afro Papi. Ku wa 15 Kamena 2025, muri wa mujyi w’amateka n’amasaro, Dubai, ni ho uyu mukobwa yambitswe impeta y’urukundo n’umusore yamaze kumva nk’igice cya kabiri cy’umutima we. Ibirori byabereye mu mujyo w’ibanga ryuje ubwuzu n’urukundo, ahari inshuti za hafi barimo Bwiza, Manzi, Nyambo, Roxy n’abandi batashye bashimishijwe no guherekeza urugendo rw’aba bombi. Mu kiganiro yagiranye na itangaza…
Umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda, Usanase Bahavu Jannet, yavuze ko hari abantu benshi basigaye bafata kubaka urugo nk’icyemezo cyoroheje, aho bamwe bubaka batabyitondeye cyangwa bafite impamvu zitari iz’ukuri, bikarangira binaniranye vuba. Bahavu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na abanyamakuru, ahereye ku masomo atangwa na filime ye nshya yise ‘Urukundo rw’Inzitane’, amaze iminsi atambutsa kuri YouTube. Ni filime igaruka ku bibazo bikomereye ingo, cyane cyane izishingwa n’abantu batabanje gutekereza ku cyo urugo rusobanuye. Ati: “Hari aho usanga abantu bafata urugo nk’ahantu waba uyu munsi ejo ukaba udahari, ukumva nta kibazo. Wabyara abantu ntubarere, ntacyo bitwaye. Nasanze umuryango, ndavuga umugore,…
Abaturge bo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi babashije kwiyubakira inzu mberabyombi muri uwo murenge, yakira ibikorwa byabo n’iby’ubuyobozi ifite agaciro ka miliyoni 73 Frw binyuze mu bikorwa by’umuganda. Ni inzu yubatswe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 uri kugana ku musozo aho batangaga umuganda mu bikorwa byo kuyubaka ndetse bakusanya amafaranga yo kugura ibindi bikoresho biyubatse. Iyo nzu yanabahesheje igikombe ku rwego rw’Igihugu kuko byatumye Umurenge wa Nyamiyaga uba uwa kabiri mu kwitabira ibikorwa by’umuganda. Iyo nzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 400 ndetse ikaba izajya iberamo ibikorwa by’abaturage nk’ubukwe n’iby’ubuyobozi nk’inama n’ibindi bitandukanye. Ubwo…
Abahanzi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bitegura kurushinga bakabana nk’umugabo n’umugore, berekanywe mu rusengero. Ni umuhango wabaye ku cyumweru tariki 29 Kamena 2025. Berekanywe mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro ari naho Ndasingwa asanzwe asengera. Aba bombi bahamagawe ku ruhimbi baturirwaho imigisha, basabirwa kuzagira imyiteguro myiza y’ubukwe bwabo. Mbere yo gusubira mu byicaro byabo, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete babanje kuririmbana indirimbo y’uyu musore yise “Wahozeho,” bashimira Imana ku bw’imirimo yabakoreye. Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete baritegura kurushinga mu birori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025. Ku wa 25 Kamena 2025 nibwo Ndasingwa yambitse impeta umukunzi we. Ni…
Mugisha Emmanuel, uzwi cyane nka Clapton Kibonge, ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda kubera uruhare yagize mu gukundisha benshi sinema nyarwanda. Uyu mugabo usigaye anatunganya filime, yagaragaje ishimwe rikomeye afitiye umugore we Ntambara Jacky, amwita “inkingi y’urugendo” rwe mu ruganda rwa filime. Ibi yabivuze ubwo yamurikaga filime nshya yise ‘Deceiver’, izatangira kugurishwa ku mugaragaro muri Nyakanga 2025. Ni filime ifite ubutumwa bukangurira abantu kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’amakimbirane yo mu miryango. Mu kiganiro yagiranye na itangazamakuru, Clapton yavuze ko umugore we ariwe ntandaro yo kurambiriza mu rugendo rwuzuyemo ibigeragezo byinshi. Ati “Twabaye mu…
Ikipe ya PSG yasezereye Inter Miami muri kimwe cya munani mu gikombe cy‘amakipe maze Lionel Messi inzozi zo gutwara iki gikombe ziba zishizweho akadomo. Kuri iki Cyumweru itariki 29 kamena 2025 nibwo Paris Saint-Germain yakinnye na Inter Miami umukino wari utegerejwe na benshi wa 1/8 mu gikombe cy’isi cy’amakipe asanzwe. Ni umukino wari utegerejwe na benshi kubera ko Lionel Messi unikira Inter Miami yari arahura na PSG yakiniye. Ni umukino watangiye Paris Saint-Germain ikinana imbaraga zidasanzwe. Byasabye iminota itandatu gusa ngo iyi kipe iherutse gutwara UEFA Champions League ifungure amazamu ya Inter Miami kuko Joao Neves yatsinze igitego cya mbere…
Umuririmbyi w’umunyamerika Chris Brown, yasabye abakunzi b’umuziki n’abasesenguzi bawo guhagarika kumugereranya n’abandi bahanzi, avuga ko amaze imyaka 20 akora umuziki ku giti cye, nta bufasha bw’imiryango cyangwa ubuvugizi bw’itangazamakuru abona. Uyu muhanzi wubatse izina mu ndirimbo nka “Under The Influence”, yavuze ko abahanzi badakwiye kugereranywa na we keretse gusa na bo bamaze igihe bikorera umuziki wabo nta nkunga n’imwe bahabwa, banahangana n’itangazamakuru rikabibasira nk’uko na we byamugendekeye. Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, yagize ati: “Ndifuza ko mwareka kungereranya n’abandi bahanzi ngo Chris vs runaka. Keretse umwe muri bo nazaba yarakoze ibintu byose ku giti cye, nta bufasha na mba,…
