- Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa
- CAF igiye kuzajya iha FERWAFA miliyari 1 Frw
- Kimenyi Yves yanenze ikipe yamuvukije amahirwe yo gukina mu mahanga
- UBUMENYI BW’UMUVUGIZI MUSHYA WA WHITE HOUSE BURACYEMANGWA
- URUBANZA RWAREGWAGAMO NDAHIRO VALENS RWASUBITSWE
- Ishimwe Vestine yaciwe ibihumbi 200 Frw mu rubanza rwe na Idrissa Ouedraogo
- KNOWLESS BUTERA YATEGUJE IGITARAMO YISE “IMPROPER ACCESS”
- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
Author: Bvn Rwanda News
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ku wa 26 Kamena yirukanye Minisitiri wungirije ushinzwe ubucuruzi, inganda n’ihiganwa, Andrew Whitfield, nyuma y’aho agiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atabisabiye uruhushya. Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo kuri uyu wa 27 Kamena byagize biti “Bwana Whitfield yakuwe ku mwanya wa Minisitiri wungirije kubera ko yagiriye uruzinduko mu mahanga atahawe uruhushya na Perezida. Uruzinduko rwe muri Amerika rwarenze byeruye ku mabwiriza n’ibikorwa bijyanye n’imyitwarire y’abagize urwego nyubahirizategeko.” Byasobanuye ko Perezida Ramaphosa yamenyesheje Umuyobozi w’ishyaka Democratic Alliance, John Steenhuisen, iki cyemezo cyane ko Whitfield yari ahagarariye iri shyaka muri Guverinoma y’Ubumwe ya…
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Kalisa Uzabumwana Sharif, uzwi cyane mu muziki nka Shaffy, yagarutse mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe aba, mu rwego rwo kurangiza imirimo ya nyuma ku Album ye ya mbere. Ni Album izaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n’abahanzi n’aba-producer batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo. Shaffy yageze i Kigali ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2025, ndetse yatangiye guhura n’abantu batandukanye bafatanya mu bikorwa by’iyi Album. Ku munsi wakurikiyeho, ni ukuvuga ku wa Kane tariki 27 Kamena, yakoreye muri Studio ya Producer Element, umwe mu batunganya umuziki bagezweho mu Rwanda, aho…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ahitwa Nyacyonga mu Murenge wa Jabana, habereye impanuka ikomeye yahitanye umunyonzi wari utwaye igare ririmo amata. Iyi mpanuka yabereye hafi ya parikingi y’amakamyo izwi cyane muri ako gace, aho imodoka yagonze uwo munyonzi wari mu kivunge cy’abandi banyamagare. Nk’uko byatangajwe n’ababonye ibyabaye, uwo munyonzi yari mu itsinda ry’abandi banyonzi barimo bagana Nyabugogo, mu gihe imodoka yo yari yerekeje mu muhanda ugana i Gicumbi. Iyi modoka bivugwa ko yari igendeye ku muvuduko mwinshi, yaje kugonga uwo mugabo, bimuviramo urupfu rw’ako kanya. Inzego z’umutekano zahise zitabaza inzego z’ubutabazi n’ubuvuzi, zahageze vuba zitangira ibikorwa byo gucunga…
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana muri Nigeria, Oluwatimileyin Ajayi, yakatiwe igihano cy’urupfu anyonzwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we witwa Salome Adaidu w’imyaka 24. Urukiko Rukuru rw’i Lafia, umurwa mukuru wa Leta ya Nasarawa, rwasomye uru rubanza ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025, ruyobowe n’umucamanza, Simon Aboki, wemeje ko Ajayi yishe uyu mukobwa ubwo yamusuraga iwe mu gace ka Papaladna, kari mu Murenge wa Karshi, muri Karu mu Ntara ya Nasarawa. Salome Adaidu yari umunyeshuri urangije amasomo ye, anitabira gahunda ya Leta y’Abarangije Kaminuza izwi nka National Youth Service Corps (NYSC). Yari amaze umwaka akundana na Ajayi,…
Umuturage yiciwe mu ihangana ry’umukandida Theodore Ssekikubo na Brig Gen (Rtd) Emmanuel Rwashande bahatanira guhagararira agace ka Lwemiyaga mu karere ka Sembabule mu Nteko Ishinga Amategeko. Abifuza guhagararira ishyaka NRM bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino muri Uganda, kugira ngo abazashyigikirwa n’abaturage benshi ari bo bazemezwa nk’abakandida mu matora y’Inteko. Ni muri urwo rwego Ssekikubo na Brig Gen (Rtd) Rwashande basanzwe ari abanyamuryango ba NRM, bagiye kwiyamamariza muri Lwemiyaga ku wa 26 Kamena 2025. Ihangana ry’aba bakandida ryatangiye ubwo abashyigikiye Ssekikubo usanzwe ari umudepite basabaga abo ku ruhande rwa Brig Gen (Rtd) Rwashande kugabanya umuziki kugira ngo umukandida…
Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwari rwarajuririwe igihano cyahawe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa, mu karere ka Gisagara witwa Bigwi Alain Lolain rwasanze ubujurire bwe nta shingiro bufite. Ubushinjacyaha burega uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa (Gitifu) w’umurenge wa Mugombwa, mu karere ka Gisagara Bigwi Alain Lolain icyaha cyo gusaba no kwakira indonke. Ubushinjacyaha buvuga ko Bigwi yatse ruswa y’amafaranga ibihumbi 300frws Rtd Capt. Emmanuel Ntaganda kugira ngo yemererwe kubaka mu buryo butemewe n’amategeko. Ntaganda yatanze ikirego yemeza ko yavuganye na Bigwi kuri telefone, maze Bigwi amusaba ko ayo mafaranga ayoherereze uwitwa Alphonsine usanzwe ari umucuruzi wa alimentation, aza kujya kuyafatayo. Ntaganda…
Umuherwe Jeff Bezos washinze sosiyete ya Amazon akaba na nyiri Washington Post – ikinyamakuru gikomeye ku Isi, hamwe n’umukunzi we Lauren Sánchez – umunyamakuru wahawe ibihembo bya Emmy, batangije ibirori by’ubukwe bwabo i Venice mu Butaliyani ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025. Ibirori byo kwakira abashyitsi byabereye ahantu hihariye hafi y’urusengero rwa Madonna dell’Orto, ahagaragaraga umwihariko w’amateka n’ubwiza bw’umuco w’Abataliyani. Abari batumiwe bafashwe amafoto bagiye kwinjira mu bwato bagana ahabereye ibirori, harimo ibyamamare bikomeye ku Isi. Abitabiriye ibirori barimo Orlando Bloom wamaze gutandukana n’umuhanzikazi Katy Perry, Tom Brady, Kris Jenner n’umukunzi we Corey Gamble, ndetse n’abagize umuryango wa Kardashian barimo Kim, Khloé, Kendall,…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabiye umunyamakuru wa CNN, Natasha Bertrand kwirukanwa, nyuma yo kumushinja gutangaza nabi amakuru ajyanye n’igitero iki gihugu cyagabye kuri Iran. Natasha Bertrand asanzwe ari umunyamakuru wa CNN ukorana bya hafi na Minisiteri y’Ingabo mu gutangaza amakuru y’intambara atandukanye. Uyu mugore ni umwe mu bakurikiraniye hafi ibitero Amerika yagabye kuri Iran, mu rukerera rwo ku wa 22 Kamena, igamije kuburizamo umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire. Kimwe n’abandi banyamakuru benshi, Natasha Bertrand, yavuze ko nta gihambaye ibi bitero byagezeho. Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social, Trump yagaragaje ko atashimishijwe…
Iri serukiramuco ritegurwa na Giants of Africa, umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Masai Ujiri, Perezida na Visi Perezida wa Toronto Raptors yo muri NBA. Ni ubwa kabiri rizaba ribereye i Kigali nyuma y’irya mbere ryabaye mu 2023 ryahurije hamwe urubyiruko rwo mu bihugu 16, rikitabirwa n’abarenga 14,000, ndetse rigasiga asaga miliyoni 1.5 z’amadolari yinjijwe mu bukungu bw’u Rwanda. Amakuru agera kuri InyaRwanda yemeza ko kuva muri Mata 2025, abategura iri serukiramuco bari mu biganiro n’abahanzi batandukanye barimo na Chriss Eazy, kugeza ubwo amazina y’abaririmbyi bagiye kwitabira yatangiye gutangazwa ku mugaragaro. Ku rubuga rwa Giants of Africa, Chriss Eazy yamaze kugaragara…
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, uzwi cyane nka Yago, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we Teta Christa, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bibarutse imfura yabo. Ni inkuru yashenguye imitima ya benshi, bitewe n’ukuntu urukundo rwabo rwari rumaze iminsi rugaragazwa nk’intangarugero, kuko rwasaga n’urufite imizi. Mu kiganiro yakoze ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2025, Yago yavuze atuje ariko agaragaza ikiniga, ashimangira ko iby’urukundo rwe n’umugore we byarangiye, kandi ko ibimuvugwaho atari ‘prank’ yo kwamamaza Album ye nshya “Yago Life II”, ahubwo ari ukuri gutangaje kandi kumurimo. Aragira ati “Uyu mukobwa nakundaga, ntabwo tukiri kumwe.…
