- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko inganda zihakorera zahaye akazi abarenga 2000. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko mu Nganda 45 zikorera muri aka Karere zahaye akazi abakozi bahoraho 876 mu gihe ba nyakabyizi bakora igihe gitoya ari abakozi 1236 bose hamwe bakaba bageze ku bakozi 2112. Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bwari bwihaye intego ko mu mwaka umwe buzaha akazi abantu 6400. Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel ati”Inganda dufite zikora neza ni 45 kandi zahaye akazi abakozi bahoraho 876.” Abayisenga Diane ukora mu ruganda rutunganya ifu y’ibigori(Kawunga) mu Murenge wa Mugina avuga ko akazi…
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, yafashe abantu 16 bakekwaho ubujura, nyuma y’uko abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge ku mutekano wabo. Abo bafashwe bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byo mu nzu, no gutega abantu mu nzira bakabambura ibyabo, birimo na telefoni ngendanwa. Mu Kagari ka Gatumba hafatiwe abantu 9 bakekwaho ubujura, nyuma y’uko abaturage 2 bo mu Mudugudu wa Agasharu bagejeje ikirego kuri Polisi bavuga ko hari abajura batoboye amazu yabo bakiba ibikoresho birimo na televiziyo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko ifatwa…
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’ igihugu gishinzwe kwita ku buzima, Rwanda Biomedical center (RBC), Dr. Muyombo Thomas, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ubwo hasozwaga gahunda ya MTN Rwanda ya ‘Y’ello Care,’ yasobanuye ko hari abantu batemerewe gutanga amaraso bitewe n’imyaka, uburwayi, cyangwa ibihe runaka barimo. Abajijwe niba hari umuntu utemerewe gutanga amaraso, yagize ati: “Yego. Umuntu ukiri muto, utarageza imyaka yo gufata icyemezo, umurwayi urwaye indwara iyo ariyo yose [iyo urwaye muri icyo gihe urwaye ntabwo wemererwa gutanga amaraso, ariko hari n’abatabyemererwa burundu, nk’abarwara indwara zidakira]. Mu ndwara zidakira harimo izandura n’izitandura.” Abarwaye izi ndwara zirimo SIDA,…
Umuhanzi w’Umunya-Uganda Ykee Benda, uzwi cyane mu ndirimbo ‘Farmer’ ndetse akaba azwiho no kuba ari nyiri inzu itunganya umuziki ya Mpaka Records, yatangaje ko uruganda rw’umuziki muri Uganda ruri mu bihe bikomeye, avuga ko rwamaze kugwa. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Ykee Benda yavuze ko ibibazo byugarije umuziki wa Uganda byarenze urwego rw’umuhanzi ku giti cye, ahubwo bimaze kuba ikibazo rusange. Ati: “Uruganda rw’umuziki rwaraguye. Ubu nta muhanzi ushobora gukora igitaramo gikomeye nyuma y’igihe kinini adasohora indirimbo nshya ngo rigende neza. Twese turabibona.” Uyu muhanzi yagaragaje ko abafana batakijya mu bitaramo gusa kubera gukunda umuhanzi, ahubwo baba bashaka ikintu gishya gituma…
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye amasezerano n’ikipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa ya AS Monaco ameze nk’aya Visit Rwanda. Aya masezerano yiswe “DRCongo, Heart of Africa”, AS Monaco yayagiranye na Minisiteri ya siporo n’imyidagaduro yo muri Congo akaba azarangira muri 2028. Afite intego ebyiri z’ingenzi zo guteza imbere umupira w’amaguru muri Congo ndetse no kumenyekanisha iki gihugu ku rwego mpuzamahanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe. Usibye ibi kandi iyi kipe izajya yamamaza Congo ku myambaro yayo ku mikino yo muri shampiyona y’u Bufaransa ndetse n’iya UEFA Champions League guhera mu mwaka utaha w’imikino. Izajya inayamamaza…
Mugabe Assiel w’izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu kababaro ko kubura umugore we Charlotte Nyirabugingo watabarutse mu Ijoro ryacyeye azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rw’umugore wa Mugabe Assiel yamenyekanye mu ijoro rishyira uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025. Nyakwigengera Charlotte Nyirabugingo yari amaze igihe arwaye nk’uko inyaRwanda yabihamirijwe n’inshuti z’umuryango wa Mugabe Assiel.Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ubimazemo imyaka myinshi, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi. Asengera mu Itorero rya Methodiste Libre. Mugabe Assiel azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Uri Umwami wanjye” yitiriye album ya gatatu y’indirimbo…
Ndayambaje Jonathan usanzwe ukora umwuga w’Itangazamakuru n’umukunzi we, Igihozo Sandrine, batangaje ko ubukwe bwa bo bazabukora muri Nzeri 2025. Nk’uko bigaragara mu nteguza [Save the date] aba bombi bashyize hanze, ubukwe bwa bo buteganyijwe kuba tariki ya 20 Nzeri uyu mwaka kuri Hotel Sports View Kicukiro. Ni nyuma y’uko tariki ya 5 Kamena 2025, uyu munyamakuru yari yambitse impeta umukunzi we, Sandrine amusaba ko yazamubera umugore nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo, undi avuga “Yego” atazuyaje. Jonathan ni umunyamakuru ufite izina rizwi mu gice cy’imikino, aho kuri ubu ari we ushinzwe Itangamakuru n’Itumanaho muri Vision FC no muri Gicumbi FC…
Uko iminsi iri kugenda yisunika, ni ko intambara ya Israel na Iran iri guhindura isura, ibintu bikarushaho kujya habi. Magingo aya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kugira uruhare rutaziguye muri iyi ntambara aho zarashe ku bikorwaremezo bya Iran, bivugwa ko bikoreshwa mu mugambi wo gucura intwaro za nucléaire. Amerika ntiyatangaje ko yinjiye muri iyi ntambara mu buryo bweruye, gusa ukurikije aho ibintu biri kugana, birashoboka cyane ko iki gihugu gishobora kongera uruhare rwacyo, cyane cyane mu gihe u Burusiya n’u Bushinwa byafata icyemezo cyo kunamba kuri Iran, igihugu byombi bifata nk’inshuti. Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi wa Israel…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi. Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’uRwanda kuri X, yavuze ko “muri ibi ibiganiro byaba bombi ,Nduhungirehe yerekanye ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma yaho iki gihugu kigabweho igitero cya misile cyibasiye Al Udeid Air Base cyakozwe kigamije kuvogera ubusugire n’ubwigenge bw’icyo gihugu.” Iran yagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma y’uko icyo gihugu kiyigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yasohoye itangazo ivuga…
Umugore w’imyaka 28 wari utuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, yagiye kwanika ku mugozi imyenda yari arimo gufura, afatwa n’umuriro w’amashanyarazi uramwica. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE ko urupfu rw’uyu mugore rwaturutse ku myenda yagiye kwanika ku mugozi wari urimo umuriro w’amashanyarazi, na we aza kumufata bituma ahita yitaba Imana. Ati “Mu gitondo nka Saa Moya yameshe imyenda agiye kuyanika ku mugozi umuriro uramufata. Ni ukuvuga ngo…
